Mu gihe u Rwanda n’Isi yose bibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR), rirasaba ko akato gahabwa abana babyawe n’abagore bafashwe ku ngufu n’interahamwe ndetse no kubita amazina abaninura bihagarara.
Itangazo ryashyizweho umukono na Dr. Frank Habineza, Perezida w’ishyaka DGPR rivuga ko aba bana bahabwa amazina atandukanye ababaje.
Yagize ati “Uburyo abana babyawe n’abagore bafashwe ku ngufu mu gihe cya Jenoside bafatwa, bugomba guhagarara. Bamwe babita ‘abana b’interahamwe, abana b’amateka, abana b’urwibutso”, aya mazina n’andi menshi atera ihungabana.”
DGPR yasabye abarwanashyaka bayo na Leta y’u Rwanda gufasha mu buryo bw’imibereho rusange n’ibirebana n’ubukungu abagore barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Iri tangazo rikomeza rigira riti “Leta ikwiye kwita ku kibazo cy’ihungabana mu miryango y’abarokotse Jenoside kuko bamwe mu bayigize bagifite ikibazo cyo kubona aho barambika umusaya, ibyo kurya, uburyo bwo kwiga ndetse ntibabasha no kubona amahirwe y’akazi.”
Green Party kandi yasabye ko abarokotse Jenoside bahabwa uburenganzira burimo no kuvuzwa hanze y’igihugu. Rishimira Unity Club n’indi miryango yagize uruhare mu kubonera amacumbi incike za Jenoside yakorewe Abatutsi.
Iri shyaka kandi risaba Leta gushakira icumbi abagore barokotse Jenoside batandukanye n’abo bashakanye kuri ubu bakaba badafite aho kuba, kuko mu muco Nyarwanda umukobwa wananirwaga n’urushako yasubiraga kubana n’ababyeyi nyamara bo bakaba ntabo bafite.
Ishyaka Green Party rivuga ko mu gihe hibukwa ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ryifatanyije n’abarokotse rirwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.