Nyuma y’igihe gito Pascal Nyamurinda atorewe kuba Meya w’Umujyi wa Kigali, yanditse ibaruwa agaragaza ko yeguye ku murimo ye kubera impamvu ze bwite, ibintu njyanama igiye kwigaho ikabisesengura ikamenya ikizakurikiraho. Kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Mata 2018, nibwo Pascal Nyamurinda yandikiye Njyanama y’Umujyi wa Kigali avuga ko yeguye ku mirimo yo kuyobora uyu murwa mukuru w’u Rwanda kubera impamvu ze bwite.
Perezida wa Njyamana y’Umujyi wa Kigali, Rutabingwa Athanase, yabwiye itangazamakuru ko kuri uyu wa Kabiri ari bwo bakiriye ibaruwa ya Pascal Nyamurinda amenyesha njyanama ko yeguye. Yagize ati: “Twabonye ibaruwa ye ejo, yari ibaruwa ngufi cyane avugamo ko yeguye kubera impamvu ze bwite… Ntabwo turaterana ngo twemeze ikizakurikiraho.”
Nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi, umujyi wa Kigali wagiye uyoborwa n’abantu batandukanye barimo ababaye aba Perefe Kigali igifatwa nka Perefegitura, hakabamo n’ababaye aba Meya. Kuva mu 1994 kugeza muri 2001, abayoboraga umujyi wa Kigali babaga ari aba Perefe naho nyuma yaho batangiye kuba aba Meya.
Lt Col Rose Kabuye (wari ufite ipeti rya Major icyo gihe) yabaye Perefe wa Kigali kuva mu 1994 kugeza mu 1997. Yasimbuwe na Musoni Protais wayoboye Kigali kuva mu 1997 kugeza mu 1999, naho uwa nyuma wabaye Perefe ni Kabandana Marc wayiyoboye kuva mu 1999 kugeza muri 2001.
Aho umujyi wa Kigali utangiriye kuyoborwa n’aba Meya (Mayor), uwa mbere wawuyoboye ndetse wavugishije benshi ku gihe cy’ubuyobozi bwe, ni Mutsindashyaka Theoneste wabaye Meya kuva muri 2001 kugeza muri 2006, agasimburwa na Aissa Kirabo Kacyira wabaye Meya kuva muri 2006 kugeza muri 2011, hakaza Fidèle Ndayisaba wabaye Meya kuva muri 2011 kugeza muri 2016 hanyuma hakazaho Dr Mukaruliza Monique wayoboye igihe gito, kuva tariki 29 Gashyantare 2016 kugeza ubwo yahindurirwaga imirimo n’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa Gatanu tariki 3 Gashyantare 2017, agahita agirwa ambasaderi w’u Rwanda muri Zambia.
Muri iyo nama y’Abaminisitiri, ninaho hatangarijwe impinduka mu kigo cy’igihugu gishinzwe Indangamuntu (NIDA) cyari gisanzwe kiyoborwa na Pascal Nyamulinda, ubu iki kigo kikaba cyarahawe undi muyobozi mushya witwa MUKESHA Josephine, naho Nyamurinda yasimbuye akaba yatorewe kuba Meya mushya w’Umujyi wa Kigali muri Gashyantare 2017, akaba yari amaze umwaka n’amezi abiri ayobora uyu mujyi.
Ngabo
Munyangire irakatage nyamara!