U Rwanda rurasaba ibihugu byose byateye inkunga ya politiki, ya gisirikare n’iy’imari, guverinoma yakoze jenoside guhishura inyandiko z’ibikorwa byazo mu Rwanda kuva mu 1990 kugeza mu 1994 mu nyungu z’ukuri kw’amateka n’ubutabera nk’uko byatangarijwe mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda wabereye mu gihugu cy’u Busuwisi wateguwe kuri uyu wa Kabiri, itariki 10 Mata ku bufatanye bw’umuryango w’Abibumbye na ambasade y’u Rwanda i Geneve.
Muri iki gikorwa havuzwe ko kwibuka bigomba kuba bigamije kumva neza impamvu zateye jenoside n’uburyo yakozwemo kugirango hajye hamenyekana ibimenyetso byayo hakiri kare hashyirweho ingamba zo kuyikumira kandi zishyirwe mu bikorwa mu gihe itangiye gukorwa.
Havuzwe kandi ko abari mu cyumba kibukirwagamo badakwiye gusiga ibyo bumvise mu byicaro nko kurangiza umuhango ahubwo bakwiye kuhava biyemeje gukora igishoboka cyose kugirango imizi ya jenoside irandurwe kimwe n’ibyaha byibasira inyokomuntu n’ibindi byaha ndengakamere bihonyora uburenganzira bwa muntu.
Mu biganiro byatanzwe kandi havuzwe ko mu Rwanda, kwibuka ari imbaraga zihuza ahahise n’uyu munsi ndetse n’igihe kizaza Abanyarwanda bifuza, bikongera ingufu mu bushake bwo kuvumbura no gukumira ibintu by’ibanze bihembera jenoside.
Kwibuka jenoside kandi ngo ni isoko y’ibanze y’inyigisho zigamije kubaka u Rwanda rushya rwabaye, ku buyobozi bwa perezida Kagame, urugero rwo kwiyubaka byihuse bishyigikiwe n’ubutegetsi bugendera ku mategeko nk’uko byatangajwe na ambasaderi Francois Xavier Ngarambe uhagarariye u Rwanda i Geneve.
Yakomeje ashimangira ko u Rwanda rusaba ibihugu byateye inkunga ya politiki, iya gisirikare n’iy’imari, guverinoma yakoze jenoside gufungura inyandiko zibitse zigaragaza uko ubwo bufatanye na guverinoma y’u Rwanda bwari buteye kuva mu 1990 kugeza mu 1994, mu nyungu z’ukuri kw’amateka n’iz’ubutabera.
Kurwanya no gukumira jenoside ngo bikwiye guca cyane cyane mu guhana ihakana ryayo. U Rwanda rukaba rushimira ibihugu byose byashyizeho amategeko ahana ihakana rya jenoside yakorewe Abatutsi ndetse aha rukaba rwongeye gusaba ibihugu bitarabikora kubikora mu rwego rwo guhangana n’umuco ukomeje gukura wo kuyihakana ndetse n’inyigisho zo kuyikomeza.
Havuzwe ko gusana bakwiye guha abagizweho ingaruka na jenoside ari ugufatanya mu kubumbatira amahoro n’umutekano kuri bose, mu rwego rwo guteza imbere no kurinda uburenganzira bwa muntu no kwizera iterambere ry’ubukungu n’imibereho birambye kandi kuri bose.
Guhana ihakana rya jenoside, ni ugukumira ko izindi jenoside zazakorwa, kuyamagana bikaba ari ugusohoka mu magambo ahubwo bigashyirwa mu bikorwa haharanirwa Isi itarangwamo ingengabitekerezo yayo.
U Rwanda kandi muri uyu muhango rwongeye gusaba ubufatanye bw’ibihugu byose bicumbikiye abantu bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi kubaburanisha cyangwa bikabohereza mu Rwanda hakurikijwe amategeko mpuzamahanga akaba ari ho baburanishirizwa nk’uko ibihugu bimwe byagiye bibikora birimo Denmark iteganya kohereza Wenceslas Twagirayezu ushakishwa n’ubutabera bw’u Rwanda.