Inteko Ishinga Amategeko ya Zimbabwe yatangaje ko iteganya guhata ibibazo Robert Mugabe, ku magambo yigeze gutangaza ko hari igihombo cy’agera kuri miliyari 15 z’amadolari ya Amerika cyaturutse ku mikoreshereze mibi y’ibirombe bya “diamant” ndetse na ruswa.
Temba Mliswa uyobora Komisiyo ishinzwe Ingufu n’Amabuye y’Agaciro mu Nteko yatangaje ko bifuza ko Mugabe wahoze ayobora iki gihugu asobanura ibyerekeranye n’amagambo yavuze mu 2016.
Mugabe wavuzweho kuba ubutegetsi bwe bwamaze imyaka 38 bwaratumye inyungu iva muri “diamant” isubira inyuma, yakuweho n’igisirikare mu Ugushyingo 2017, asimburwa na Emmerson Mnangagwa wahoze ari Visi Perezida we.
Temba yagize ati “Komisiyo yafashe umwanzuro wo guhamagara uwahoze ari perezida agatanga ubuhamya. Yari perezida, turifuza kumenya aho umubare wa miliyari 15 z’amadolari yawukuye.”
Nk’uko yabitangarije Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) ariko ntiharashyirwaho itariki Mugabe azitabiraho iyi komisiyo. Haranibazwa kandi niba uyu mukambwe w’imyaka 94 utaragaragara mu ruhame kuva yakurwa ku butegetsi azategekwa kwitaba aba badepite.
Iyi komisiyo yamaze guhata ibibazo abahoze ari aba minisitiri, abayobozi ba polisi, ndetse n’abayoboraga ibigo bya leta, Temba akaba avuga ko iperereza nirirangira bazakora raporo igaragaza ibyavuyemo.
Mu 2006 nibwo mu gace ka Chiadzwa mu Burasirazuba bwa Zimbabwe havumbuwe ikirombe kinini cya “diamant”.
Abaharanira uburenganzira bwa muntu bakomeje gushinja ubutegetsi gukoresha uburyo budahwitse mu kugenzura uko icukurwa. Habarurwa abagera kuri 200 bishwe mu bikorwa byo kwirukana abahacukuraga “diamant” mu buryo bunyuranyije n’amategeko.