• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Rebero : Abanyapolitiki barimo Kameya Andre, Ndasingwa Lando, Kavaruganda…bibutswe

Rebero : Abanyapolitiki barimo Kameya Andre, Ndasingwa Lando, Kavaruganda…bibutswe

Ubwanditsi 13 Apr 2018 INKURU NYAMUKURU

Perezida wa Sena, Bernard Makuza, yavuze ko iyo u Rwanda rugira abanyapolitiki benshi bitandukanya n’umugambi mubisha wo gutsemba Abatutsi, bagaharanira ubumwe bw’Abanyarwanda, Jenoside yakorewe Abatutsi itari kubaho cyangwa ngo igire ubukana nk’ubwo yagize.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu mu muhango wo gusoza icyumweru cy’icyunamo no kwibuka abanyapolitiki bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, wabereye ku rwibutso rwa Rebero ruri mu Karere ka Kicukiro, ahashyinguye abazize Jenoside barenga 14 000 n’abanyapolitiki 12.

Uyu munsi by’umwihariko hibukwa abanyapolitiki bishwe bazira ko banze ivangura, bitandukanya n’umugambi wo gutsemba abatutsi, baharanira ubumwe bw’Abanyarwanda, bibaviramo kwicwa bazira ibitekerezo byabo n’umurongo mwiza bahisemo.

Senateri Makuza yasobanuye ko Jenoside yakorewe Abatutsi atari impanuka kuko yateguwe kandi igashoboka kubera politiki n’ubuyobozi bubi, yemeza ko abashaka kubigoragoza babivuga ukundi, ukuri kutazahwema kubereka ko guca mu ziko ntigushye.

Yashimangiye ko iyo u Rwanda rugira abanyapolitiki benshi bafite ibitekerezo byo kurwanya ivangura n’amacakubiri nkuko abibukwa uyu munsi bari bameze, Jenoside itari bushoboke.

Yagize ati “Iyo abanyapolitiki nk’aba baba benshi, Jenoside yakorewe Abatutsi ntiba yarabayeho cyangwa se ngo ibe yaragize ubukana ku rwego yakozwemo igahitana abarenga miliyoni.”

Senateri Makuza yakomeje avuga ko kwibuka abanyapolitiki bazize ibitekerezo byabo byiza ari ukubafataho urugero n’umukoro wo kwanga ivangura n’amacakubiri ayo ari yo yose no gushyira imbere ubumwe bw’Abanyarwanda.

Yagize ati “Kwanga ivangura, amacakubiri no gushyira imbere ubumwe bigomba guhera ku buyobozi n’abayobozi […] ubumwe bwacu buhere kuri twe abayobozi tubusakaze mu baturage kugira ngo dukomeze inzira twiyemeje.”

Umuvugizi w’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki, Depite Mukamana Elisabeth, yavuze ko kwibuka abanyapolitiki ari ugukomeza kubaka igihugu no guteza imbere imiyoborere myiza, hafatiwe ku rugero rwiza rw’ubutwari bwo kwanga ikibi bwabaranze.

Yasabye imitwe ya politiki n’abayoboke bayo kwirinda no kurwanya uwashaka gusubiza inyuma igihugu no guhembera ingengabitekerezo ya jenoside.

Yagize ati “Ndasaba imitwe ya politiki n’abayoboke bayo guhora iteka birinda icyadusubiza inyuma, tukirinda amacakubiri ayo ari yo yose, tukarwanya uwo ari we wese watekereza kugarura politiki isenya, tukirinda kandi tukarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, tukarwanya uwo ari we wese washaka gusenya ibyo u Rwanda rugezeho rubikesha imiyoborere myiza.

Urwibutso rwa Rebero rushyinguyemo abazize Jenoside barenga ibihumbi 14 biciwe mu bice bitandukanye bya Nyamirambo, Gitega, CHUK, Cyahafi n’ahandi. Rushyinguyemo abanyapolitiki 12 aribo; Joseph Kavaruganda, Landouard Ndasingwa, Kabageni Venantie, Charles Kayiranga.

Hashinguye kandi Jean de la Croix Rutaremara, Augustin Rwayitare, Aloys Niyoyita, André Kameya, Frederic Nzamurambaho, Felicien Ngango, Faustin Rucogoza na Jean Baptiste Mushimiyimana.

Abayobozi mu nzego zitandukanye z’igihugu bitabiriye umuhango usoza icyumweru cy’icyunamo no kwibuka abanyapolitiki bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Hibutswe abanyapolitiki bishwe bazira ko banze ivangura, bitandukanya n’umugambi wo gutsemba Abatutsi, baharanira ubumwe bw’Abanyarwanda

Imiryango y’abanyapolitiki bishwe muri Jenoside yabunamiye, inashyira indabo ku mva bashyinguyemo

Urwibutso rwa Rebero rushyinguyemo abazize Jenoside barenga ibihumbi 14 n’abanyapolitiki 12

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Bizimana Jean Damascène (iburyo) yifatanyije n’abandi bayobozi kunamira abazize Jenoside

Senateri Makuza yunamiye inzirakarengane zishyinguye ku Rwibutso rwa Rebero

Perezida wa Sena, Makuza Bernard, yavuze ko iyo abanyapolitiki barwanya ivangura baba benshi Jenoside yakorewe Abatutsi itari kubaho

Ambasaderi wa Kenya mu Rwanda, John Mwangemi yitabiriye umuhango wo Kwibuka abanyapolitiki bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ari kumwe na Minisitiri wa Siporo n’Umuco, Uwacu Julienne (ibumoso); Perezida wa Sena, Makuza Bernard; Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Bizimana Jean Damascène na Perezida wa Ibuka mu Rwanda, Prof Dusingizemungu Jean Pierre

2018-04-13
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Minisiteri ya siporo yahagaritse amatora yagombaga kuvamo uzayobora ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Volley Ball, basabwa gushyiraho amategeko ayagenga

Minisiteri ya siporo yahagaritse amatora yagombaga kuvamo uzayobora ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Volley Ball, basabwa gushyiraho amategeko ayagenga

Ubwanditsi 26 Mar 2021
Perezida Kagame yabwiye urubyiruko rurangije Itorero Indangamirwa ko rukwiye kwiga Ikinyarwanda kandi rukagikoresha neza

Perezida Kagame yabwiye urubyiruko rurangije Itorero Indangamirwa ko rukwiye kwiga Ikinyarwanda kandi rukagikoresha neza

Ubwanditsi 08 Aug 2019
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Seychelles

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Seychelles

Ubwanditsi 13 Aug 2018
Umutuzo w’Agatha Kanziga n’abandi bajenosideri bari Bufaransa waba usatira iherezo?

Umutuzo w’Agatha Kanziga n’abandi bajenosideri bari Bufaransa waba usatira iherezo?

Ubwanditsi 12 Mar 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kidum wari wabwiwe ko azicirwa i Burundi, yahageze yakirwa bidasanzwe
IMIKINO

Kidum wari wabwiwe ko azicirwa i Burundi, yahageze yakirwa bidasanzwe

Ubwanditsi 02 Sep 2016
Brig Gen Rugumya Gacinya avuga  ko uburozi budakorera ubwinshi
Amakuru

Brig Gen Rugumya Gacinya avuga ko uburozi budakorera ubwinshi

Ubwanditsi 20 Apr 2016
Uganda: ACP Jonathan Baroza wahoze ari umufasha wihariye wa Gen Kale Kayihura yaburiwe irengero
ITOHOZA

Uganda: ACP Jonathan Baroza wahoze ari umufasha wihariye wa Gen Kale Kayihura yaburiwe irengero

Ubwanditsi 18 Jun 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru