• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara   |   27 Jun 2026

  • Ruharwa Ntabakuze azaguma muri gereza: IRMCT yatesheje agaciro ubusabe bwe bwo gufungurwa mbere y’igihe   |   27 Jun 2026

  • Umuhanzi Muyango Jean Marie agiye kuzenguruka u Rwanda mu bitaramo byo kwizihiza #Kwibohora32   |   26 Jun 2026

  • P5 ya Kayumba Nyamwasa yongeye kugaragara ku rugamba rwa Minembwe: Ihuriro AFC/M23 rivuga ko yifatanyije na FARDC, FDLR n’ingabo z’u Burundi   |   26 Jun 2026

  • Afhamia Lotfi wahoze atoza Rayon Sports na Mukura yasinye muri Gicumbi FC, ahabwa inshingano zo kugeza iyi kipe mu myana 6 ya mbere   |   25 Jun 2026

  • AMAFOTO – APR FC yatangaje Uwiyaremye Fidali wakiniraga Intare FC nk’umukinnyi wayo mushya wiyongera kuri Rubuguza Jean Pierre wakiniraga Gicumbi FC   |   24 Jun 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Meya Uwanzwenuwe na perezida wa Ibuka bateye utwatsi amakuru yacicikanye avuga ko Visi Meya yanze kwakira urumuri rw’ icyizere
Visi Mayor Mukansanga Clarisse

Meya Uwanzwenuwe na perezida wa Ibuka bateye utwatsi amakuru yacicikanye avuga ko Visi Meya yanze kwakira urumuri rw’ icyizere

Ubwanditsi 15 Apr 2018 ITOHOZA

Ku mugoroba wa 12 Mata 2018 ni mu karere ka Nyabihu habereye umuhango wo kwibuka umwe mu baturage wawitabiriye yabwiye Radio Flash, ko abandi bayobozi bose bari bitabiriye uyu muhango bari bafite buji, ukuyemo Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu ushinzwe imibereho myiza, yarwanze kandi akagerekaho amagambo.

Yagize ati “Abandi bayobozi bose bari bari ku murongo umwe bafite urumuri. Uwamuhereje buji aramubwira ‘Mukansanga’ ngo yisubizeyo uyihereze bariya bo hirya, undi arongera aragaruka amuhereza ‘buji’ aramubwira ngo hereza bariya bo hirya nibo bafite ababo bari kwibuka.”.

Mukansanga Clarisse avuga ko abavuga ibi babifashe uko bitari.

Yagize ati “Icyo ni ikibazo koko ? Oya ntabyo navuze, navuze ngo hari abantu benshi batazifite babanze bazibahe nabonaga hari abantu benshi badafite buji. Uwaba yakomeretse rero sinzi ubwo yabifashe uko bitari. Ahubwo bari gukomereka kurushaho iyaba twese dufite buji hari abatazifite.”

Yagize ati “Abandi bayobozi bose bari bari ku murongo umwe bafite urumuri. Uwamuhereje buji aramubwira ‘Mukansanga’ ngo yisubizeyo uyihereze bariya bo hirya, undi arongera aragaruka amuhereza ‘buji’ aramubwira ngo hereza bariya bo hirya nibo bafite ababo bari kwibuka.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Uwanzwenuwe Théoneste, yahise abwira Radio Flash ko agiye gukurikira akamenya neza iby’ayo makuru.

Mu gitondo cyo ku wa 14 Mata, Uwanzwenuwe yatangarije Igihe ko yakurikiranye ibyavugwaga agasanga nta shingiro.

Yagize ati “Ibyo bintu ntabwo byabaye twasanze atari byo, ahubwo buji yarayakiriye kubera ko izari zaguzwe zari zashize aza kuyihereza mugenzi we uhagarariye Ibuka mu Murenge kuko zitari zamugezeho. Imwe yayihaye umukozi wo ku karere witwa Seleman, indi ayiha Gapolisi uhagarariye Ibuka mu Murenge.”

Umuyobozi wa Ibuka mu Murenge wa Karago, Gapolisi Joel, bivugwa ko ari nawe wabwiye ngo bamuhe buji niwe ufite abo yibuka, yatangarije Igihe ko aya magambo ntayo yumvise.

Yagize ati “Igihe cyo gucana buji cyarageze duhaguruka aho twari turi dukora uruziga bari bahamagaye abicaye imbere mu mahema. Bahamagara abana bari bateguwe 24 bakora uruziga hagati yacu noneho abatanga buji barazitanga ziza kuba nkeya, zagarukiye aho Clarisse yari ari. Yafashe buji ayihereza uwo bari bicaranye, ahengereje abona ntayo mfite ati ’Gapolisi nta buji afite’ ampereza iyo yari afite nta kindi yavuze.”
Gapolisi yakomeje avuga ko abavuga ko Mukansanga yanze kwakira urumuri rw’icyizere akagerekaho n’andi magambo atari ko bimeze kuko hagati ye nawe hari hari umuntu umwe, iyo avugwa yari kuyumva.

2018-04-15
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Frank Ntwali yarize amarira y’ingona ngo ababajwe n’urupfu rw’umuhanzi Kizito Mihigo

Frank Ntwali yarize amarira y’ingona ngo ababajwe n’urupfu rw’umuhanzi Kizito Mihigo

Ubwanditsi 18 Feb 2020
Leta y’u Burundi imaze kwemeza mu nyandiko ko umurambo wa Bihozagara ucyurwa mu Rwanda

Leta y’u Burundi imaze kwemeza mu nyandiko ko umurambo wa Bihozagara ucyurwa mu Rwanda

Ubwanditsi 04 Apr 2016
Ange Kagame yasabwe

Ange Kagame yasabwe

Ubwanditsi 29 Dec 2018
Umukobwa wa Armando Guebuza wahoze ayobora igihugu cya Mozambique yishwe arashwe n’umugabo we

Umukobwa wa Armando Guebuza wahoze ayobora igihugu cya Mozambique yishwe arashwe n’umugabo we

Ubwanditsi 15 Dec 2016

Igitekerezo kimwe

  1. Ntareyakanwa
    April 16, 20189:35 am -

    Njye mbizi neza ko mu nzego zitandukanye hano iwacu huzuyemo itiku,urwango na munyangire ikomeje kubakirwaho nk’imwe mu iturufu bifashisha bagirango bagire uwo bikiza cyane cyane bigakunda gukorwa mu gihe nk’iki tuba twibuka abacu bishwe muri Genocide yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 kuko niho baba bumva bizagira icyo bihita bikora byihuse kubera ko hahita hahagarikwa uwo bashaka kwikiza bagaporofita igihe aba ari gukorwaho iperereza bagahita bacakira umwanya baba bifuza gufata cg gusimburaho uwari uwurimo.

    Njye sinkunda amafuti kdi nkunda uRwnda n’abanyarwanda ndetse nkanubaha amategeko yose ya Repubulika y’u Rwanda, aha nasaba ko hakorwa iperereza kuri uwo muturage washinje ibinyoma ndetse hakanagaragazwa ikihishe unyuma y’ibyo ndetse na team yose ibyihishe inyuma kuko bigaragara ko hari abashaka kumwikiza bifashishije uwo muturage.

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ninde Diane Rutabana Akwiye Kuryoza Ibura Ry’umugabo We? RNC Na Kayumba CyangwaUganda Na Abel Kandiho?
ITOHOZA

Ninde Diane Rutabana Akwiye Kuryoza Ibura Ry’umugabo We? RNC Na Kayumba CyangwaUganda Na Abel Kandiho?

Ubwanditsi 21 Oct 2019
Nyuma yo gutsindwa na APR FC, Karekezi Olivier yaba yamaze kwegura muri Rayon Sports
IMIKINO

Nyuma yo gutsindwa na APR FC, Karekezi Olivier yaba yamaze kwegura muri Rayon Sports

Ubwanditsi 27 Feb 2018
Ambasaderi w’u Rwanda muri USA yahawe ishimwe n’Umujyi wa Sacramento
ITOHOZA

Ambasaderi w’u Rwanda muri USA yahawe ishimwe n’Umujyi wa Sacramento

Ubwanditsi 24 Nov 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru