• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Baker Byatsi yafungiwe ubujura imyaka ine afungurwa kuko yisiramuje nabi muri gereza bikamugwa nabi-Mushiki wa Byatsi byose yabivuze   |   28 May 2026

  • AMAFOTO – Mu mukino wakurikiwe na Perezida Kagame, RSSB Tigers BBC yageze ku mukino wa nyuma wa BAL 2026 itsinze AL Ahyly yo mu Misiri   |   28 May 2026

  • Stephen Constantine yatangaje urutonde rw’abakinnyi 24 bazifashishwa mu mikino ibiri ya gicuti mpuzamahanga izahuza u Rwanda na Comoros ndetse na Tanzania   |   27 May 2026

  • Agapfa kaburiwe ni impongo; Abagura Indaya bahawe imbuzi   |   27 May 2026

  • Ambassadeur Thérence Ntahiraja yemeje ko u Rwanda rugomba guterwa   |   27 May 2026

  • Rayon Sports yatsinze Bugesera FC yiyongerera amahirwe yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika   |   26 May 2026

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Winnie Madikizela wahoze ari umugore wa Nelson Mandela yashyinguwe

Winnie Madikizela wahoze ari umugore wa Nelson Mandela yashyinguwe

Ubwanditsi 15 Apr 2018 HIRYA NO HINO

Impirimbanyi yarwanyije ivangura rizwi nka Apartheid muri Afurika y’Epfo, Winnie Madikizela Mandela. yashyinguwe mu cyubahiro kuri uyu wa Gatandatu w’icyumweru dushoje.

Winnie Mandela yashyinguwe nyuma y’ibyumweru bibiri byo kumusezeraho. Abantu bo mu mashyaka atandukanye muri icyo gihugu bitabiriye imihango yo kumusezeraho aho yari atuye mu Mujyi wa Soweto.

Madikizela yitabye Imana tariki ya 2 Mata 2018 nyuma y’uburwayi yari amaranye igihe. Ashimirwa na benshi mu banyafurika y’Epfo umurava yagaragaje mu kurwanya ubutegetsi bwa ba gashakabuhake b’abazungu mu gihe uwari umugabo we Nelson Mandela yari afunze.

Imihango yo kumusezeraho bwa nyuma yabereye mu rugo rwe i Soweto ndetse no muri Stade Orlando mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu.

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yavuze ko nubwo babajwe no kubura umuntu w’ingenzi, banashimishijwe n’icyo yamaze ubwo yari akiriho.

Yagize ati “Yavugishije ukuri imbere y’abakomeye nta bwoba afite. Abakomeye baramutinye, bakamwihimuraho bamuha ibihano bitandukanye, ariko muri byose yarihanganye. Ntibashoboye kumucecekesha.”

Madikizela yashyinguwe ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu mu irimbi rya Fourways Memorial Park mu majyaruguru ya Johannesburg nkuko Reuters yabitangaje.

Mbere gato yo gushyingurwa, umurambo we wagejejwe muri Stade ya Orlando ahari hateraniye imbaga y’abagera ku 40 000 baririmba kandi bambaye imyenda yiganjemo amabara y’umuhondo n’icyatsi agize ibendera ry’ishyaka ANC Madikizela yabagamo.

Umuyobozi w’ishyaka EFF ritavuga rumwe na Leta, Julius Malema, yavuze ko Madikizela yaranzwe no guharanira inyungu za benshi aho gushyira ize imbere.

Ati “Yabayeho mu bibazo yiteguye no kubura ubuzima ndetse n’abana be bari bari mu bibazo kubera ibikorwa bye bya politiki.”

Nomzamo Winifred Zanyiwe Madikizela uzwi nka “Winnie” witabye Imana ku myaka 81. Yahuye bwa mbere na Nelson Mandela ubwo yari afite imyaka 22, bahuriye aho bategeraga imodoka muri Soweto mu 1957.
Urukundo rwabo rwahise rutangira ubwo, kugeza ubwo bashinze urugo mu mwaka wakurikiye, bamarana imyaka 38 harimo 27 Mandela yamaze muri gereza.

Uyu mugore ari mu baharaniye iherezo ry’ivanguramoko rya Apartheid, ariko nyuma aza kugenda agaragara mu bikorwa bitavuzweho rumwe.

Yaje gushinjwa gushyikira iyicarubozo harimo nko kwambika mu ijosi amapine ashyushye abantu bakekwaho ubugambanyi, ubwo mu 1976 yasabye abanyeshuri bo muri Soweto kurwana kugeza ku ndunduro, asaba ko Abanyafurika y’Epfo bagomba kwibohoza bafite ‘ibibiriti mu ntoki’, kugira ngo ababangamira ibikorwa byo kurwanya Apartheid batwikwe ari bazima babambitse amapine ku ijosi.

Yaje no guhamwa no gushimuta umuntu akatirwa gufungwa imyaka itandatu, nyuma y’uruhare yari yagize mu rupfu rw’umusore w’imyaka 14, Stompie Seipei, wabonywe yishwe akaswe umuhogo mu 1991.

Yakomeje guhakana ibyo aregwa, kugeza ubwo igifungo cye cyaje kuvunjwamo ihazabu.

 

Winnie yitabye Imana tariki ya 2 Mata 2018 nyuma y’uburwayi yari amaranye igihe

 

Umurambo we wari woroshweho ibendera rya Afurika y’Epfo mu rwego rwo kumuha icyubahiro kubera ibikorwa yakoreye igihugu cye

 

Abana bari bitwaje amafoto ye mu muhango wo kumusezeraho

 

Ku rugo rwa Winnie Madikizela-Mandela mu Mujyi wa Soweto, abaturage bahashyize indabo mu rwego rwo kumuha icyubahiro no kumusezeraho

 

Ahantu hose abarwanashyaka ba ANC bari bitwaje imyenda iriho amafoto ye

 

Abarwanashyaka ba ANC bari bakoranye basezera bwa nyuma kuri Winnie Madikizela-Mandela

 

Isanduku irimo umurambo wa Winnie ubwo yagezwaga muri Stade ya Orlando

 

Umunyamideli Naomi Campbell yaturitse ararira ubwo yavugaga ijambo risezeraho Winnie

Winnie Madikizela-Mandela ni umwe mu mpirimbanyi zarwanyije ivanguraruhu muri Afurika y’Epfo

 

2018-04-15
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Monaco Cosmetics na monaco Cafe bakomeje kubagezeho Product zabo zidasanzwe

Monaco Cosmetics na monaco Cafe bakomeje kubagezeho Product zabo zidasanzwe

Ubwanditsi 23 Jan 2018
FIBA Africa U-16 Zone V:  U Rwanda ruratangirira kuri Tanzania

FIBA Africa U-16 Zone V: U Rwanda ruratangirira kuri Tanzania

Ubwanditsi 10 Jun 2019
Meghan n’igikomangoma cy’u Bwongereza bashobora kurira ukwezi kwa buki mu Rwanda

Meghan n’igikomangoma cy’u Bwongereza bashobora kurira ukwezi kwa buki mu Rwanda

Ubwanditsi 10 May 2018
Ndagisha Inama

Ndagisha Inama

Ubwanditsi 17 May 2017

Igitekerezo kimwe

  1. niyogihozo
    January 25, 20191:23 pm -

    RIP Mum Afrika

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Rwanda na Cap-Vert byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu by’indege
UBUKERARUGENDO

U Rwanda na Cap-Vert byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu by’indege

Ubwanditsi 26 Nov 2017
Polisi yafashe abashoferi 30 bakekwaho guha ruswa abapolisi mu gihugu hose
Mu Rwanda

Polisi yafashe abashoferi 30 bakekwaho guha ruswa abapolisi mu gihugu hose

Ubwanditsi 08 Dec 2017
Abarundi basubiye mu mihanda, bamagana France, Human Rights Watch n’u Rwanda
Mu Rwanda

Abarundi basubiye mu mihanda, bamagana France, Human Rights Watch n’u Rwanda

Ubwanditsi 06 Aug 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru