• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Baker Byatsi yafungiwe ubujura imyaka ine afungurwa kuko yisiramuje nabi muri gereza bikamugwa nabi-Mushiki wa Byatsi byose yabivuze   |   28 May 2026

  • AMAFOTO – Mu mukino wakurikiwe na Perezida Kagame, RSSB Tigers BBC yageze ku mukino wa nyuma wa BAL 2026 itsinze AL Ahyly yo mu Misiri   |   28 May 2026

  • Stephen Constantine yatangaje urutonde rw’abakinnyi 24 bazifashishwa mu mikino ibiri ya gicuti mpuzamahanga izahuza u Rwanda na Comoros ndetse na Tanzania   |   27 May 2026

  • Agapfa kaburiwe ni impongo; Abagura Indaya bahawe imbuzi   |   27 May 2026

  • Ambassadeur Thérence Ntahiraja yemeje ko u Rwanda rugomba guterwa   |   27 May 2026

  • Rayon Sports yatsinze Bugesera FC yiyongerera amahirwe yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika   |   26 May 2026

You are at :Home»IMIKINO»Manchester United yatsikiye bihesha Manchester City igikombe cya Shampiyona

Manchester United yatsikiye bihesha Manchester City igikombe cya Shampiyona

Ubwanditsi 16 Apr 2018 IMIKINO

Manchester City yegukanye igikombe cya Shampiyona y’u Bwongereza “Premier League 2017-2018” nyuma y’uko Manchester United iri ku mwanya wa kabiri itsindiwe imbere y’abafana bayo na West Bromwich Albion igitego kimwe ku busa, mu mukino wabaye kuri iki Cyumweru.

Ikipe y’abanyamujyi b’i Manchester yahise yegukana igikombe mu gihe Shampiyona ibura imikino itanu ngo igere ku musozo.

Byari byitezwe ko Manchester City izegukana igikombe cya Shampiyona kuko kuva mu ntangiriro z’umwaka w’imikino yitwaye neza, itsinda imikino ikomeye irimo n’iy’amakipe ubusanzwe ahanganira ibikombe byatumye igenda iyarusha amanota menshi.

Kugeza ubu habura imikino itanu ngo shampiyona irangire, iyi kipe itozwa na Pep Guardiola iri ku mwanya wa mbere n’amanota 87 irusha mukeba Manchester United iyigwa mu ntege amanota 15.

Manchester City yari yakinnye umukino wayo ku wa Gatandatu yasuye Tottenham Hotspur iyinyagira ibitego 3-1. Mu mibare yasabwaga kuzatsinda umukino uzakurikiraho izasuramo Swansea City igahita yegukana igikombe ariko iyo zari zihanganye, ku isonga Manchester United yananiwe gutsinda umukino wayo wo kuri iki Cyumweru, ihagamwa na West Bromwich Albion iri ku mwanya wa nyuma.

Manchester City yabaye ikipe ya kabiri mu mateka ya Shampiyona y’u Bwongereza yegukanye igikombe habura imikino myinshi (itanu), agahigo isangiye na Manchester United yabikoze bwa mbere mu 1907-08, ibisubiramo mu 2000-01 kimwe na Everton yabikoze mu 1984-85.

Amakipe atandukanye arimo na Manchester United zari zihanganiye igikombe abicishije ku mbuga nkoranyambaga yatanze ubutumwa bwo gushimira Manchester City, mu gihe ayo bitarahura mu mikino yo kwishyura azajya abanza kuyiha icyubahiro mbere y’umukino.

Kompany afata ifoto n’umufana we nyuma yo kwegukana igikombe cya Shampiyona y’u Bwongereza

Bernardo Silva, Kyle Walker na John Stones basangiye ibyishimo n’abafana ba Manchester City

Kapiteni wa Manchester City, Vincent Kompany, yafataga amafoto y’urwibutso akoresheje telefone ya Kevin De Bruyne

Kyle Walker (iburyo) na Fabian Delph banditse amagambo abibutsa urugendo bakoze batwara igikombe

Rutahizamu Gabriel Jesus yanditse amagambo kuri Instagram ye agaragaza ibyishimo nyuma yo kwegukana igikombe

Umufana agerageza gufata selfie na myugariro John Stones (uwa kabiri ibumoso), wegukanye igikombe cya mbere cya Shampiyona nk’umukinnyi

Manchester City yanditse kuri Twitter yayo yishimira igikombe cya Shampiyona y’u Bwongereza

Manchester United yahagamwe na West Bromwich Albion iri ku mwanya wa nyuma

Chris Smalling (ibumoso) na Romelu Lukaku bari bijimye mu maso nyuma y’umukino

2018-04-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Koffi Olomide atagerejwe  i Kigali

Koffi Olomide atagerejwe i Kigali

Ubwanditsi 10 Nov 2016
Abakinnyi 10 batsinze ibitego byinshi muri shampiyona zo ku mugabane w’u Burayi

Abakinnyi 10 batsinze ibitego byinshi muri shampiyona zo ku mugabane w’u Burayi

Ubwanditsi 15 Mar 2018
Rayon Sports yakiranywe urugwiro n’abanyarwanda benshi batuye i Maputo-Amafoto

Rayon Sports yakiranywe urugwiro n’abanyarwanda benshi batuye i Maputo-Amafoto

Ubwanditsi 16 Apr 2018
CAF yahagaritse imikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika cy’abari munsi y’imyaka 17 kubera icyorezo cya koronavirusi gikomeje gukaza umurego mu gihugu cya Maroc kuko kizakira iri rushanwa

CAF yahagaritse imikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika cy’abari munsi y’imyaka 17 kubera icyorezo cya koronavirusi gikomeje gukaza umurego mu gihugu cya Maroc kuko kizakira iri rushanwa

Ubwanditsi 09 Mar 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ukuri ku mwuka mubi ukomeje gututumba hagati y’u Rwanda na Uganda
INKURU NYAMUKURU

Ukuri ku mwuka mubi ukomeje gututumba hagati y’u Rwanda na Uganda

Ubwanditsi 28 May 2019
Kugaragaza ahatarengwa mu koga mu Kivu byagabanyije impanuka zatezaga impfu
UBUKERARUGENDO

Kugaragaza ahatarengwa mu koga mu Kivu byagabanyije impanuka zatezaga impfu

Ubwanditsi 09 Jan 2018
Chris Froome watwaye Tour de France enye, yemeje ko azitabira Tour du Rwanda isiganwa rizazenguruka igihugu muri Gashyantare 2023
Uncategorized

Chris Froome watwaye Tour de France enye, yemeje ko azitabira Tour du Rwanda isiganwa rizazenguruka igihugu muri Gashyantare 2023

Ubwanditsi 16 Jan 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru