• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

You are at :Home»IMIKINO»Rayon Sports yakoreye imyitozo kuri Estádio do Zimpeto izakiniraho na Costa do Sol

Rayon Sports yakoreye imyitozo kuri Estádio do Zimpeto izakiniraho na Costa do Sol

Ubwanditsi 18 Apr 2018 IMIKINO

Rayon Sports yakoreye imyitozo bwa mbere kuri Estádio do Zimpeto mu Mujyi Maputo muri Mozambique aho izakinira kuri uyu wa Gatatu na Costa do Sol yo muri iki gihugu mu mukino wo kwishyura wa CAF Confederation Cup.

Rayon Sports itari yabonye ikibuga ikoreraho imyitozo kuri uyu wa Mbere, bikaba ngombwa ko Abanyarwanda baba i Maputo bayikodeshereza ikitagira amatara bagakoresha ay’imodoka, kuri uyu wa Kabiri nk’uko biteganywa n’amategeko ya CAF yahawe umwanya ikorera ku kibuga izakiniraho.

Iyi myitozo ya nyuma, yabereye imbere y’abafana bari baje kureba ikipe yabo banatera ingabo mu bitugu abakinnyi mu rugamba rukomeye bafite rwo kwandikisha amateka yo kuba ikipe ya mbere mu Rwanda ikandagije ikirenge mu mikino y’amatsinda mu marushanwa yo ku Mugabane wa Afurika.

Rayon Sports yari yitwaye neza mu mukino ubanza i Kigali aho yatsinze Costa do Sol ibitego bitatu ku busa, irasabwa kudatsindwa ibirenze bibiri ngo ikomeze mu kindi cyiciro.

Umukino uzatangira saa 19h00 z’i Maputo ari nazo z’i Kigali, Estádio do Zimpeto uzaberamo ikaba yakira abafana ibihumbi 42 bicaye.

Abakinnyi 18 umutoza Ivan Minnaert wa Rayon Sports yatwaye:

Abazamu: Ndayishimiye Eric, Ndayisenga Kassim

Ba myugariro: Faustin Usengimana, Mutsinzi Ange, Mugabo Gabriel, Nyandwi Saddam, Eric Rutanga na Manzi Thierry

Abakina hagati: Kevin Muhire, Niyonzima Olivier Sefu, Yannick Mukunzi, Mugisha François, Djabel Manishimwe na Yassin Mugume

Ba rutahizamu: Shassir Nahimana, Shaban Hussein Tshabalala, Ismaila Diarra na Christ Mbondi

Abafana ba Rayon Sports muri Mozambique bashyigikiye ikipe yabo mu myitozo ya nyuma mbere y’umukino

Rayon Sports ifite impamba y’ibitego bitatu yatsindiye mu Mujyi wa Kigali mu mukino ubanza

Abafana ba Rayon Sports bizeye kwandikira amateka muri Mozambique

Perezida w’abafana ba Rayon Sports, Claude Muhawenimana (hagati) n’abandi bayihebeye bari bafite akanyamuneza

Estádio Nacional do Zimpeto yafunguwe ku mugaragaro ku wa 23 Mata 2011

Yakira abafana ibihumbi 4

2018-04-18
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Patrick Aussems wabaye umutoza wa Simba SC, yamaze kumvikana na Kiyovu SC kuyitoza mu gihe cy’imyaka itatu iri imbere

Patrick Aussems wabaye umutoza wa Simba SC, yamaze kumvikana na Kiyovu SC kuyitoza mu gihe cy’imyaka itatu iri imbere

Ubwanditsi 12 Jul 2022
U Rwanda rwagukanye umwanya wa 3 muri Basketball, Amavubi mu bagore basezerewe na Uganda

U Rwanda rwagukanye umwanya wa 3 muri Basketball, Amavubi mu bagore basezerewe na Uganda

Ubwanditsi 17 Jul 2023
Hussein Shaban yujuje ibitego 9 akomeza kuyobora ba rutahizamu bamaze gutsinda byinshi, Twizerimana Onesme aba umunyarwanda utsinze 3 mu mukino umwe

Hussein Shaban yujuje ibitego 9 akomeza kuyobora ba rutahizamu bamaze gutsinda byinshi, Twizerimana Onesme aba umunyarwanda utsinze 3 mu mukino umwe

Ubwanditsi 14 Feb 2022
Tour du Rwanda:Ndayisenga Valens  niwe wegukanye agace ka Kigali –Karongi

Tour du Rwanda:Ndayisenga Valens niwe wegukanye agace ka Kigali –Karongi

Ubwanditsi 15 Nov 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyuma y’amagambo y’urwango yavuzwe n’umuvugizi wa Polisi y’u Burundi, abarenga 30 bafunzwe bazira kuvuga Ikinyarwanda
Amakuru

Nyuma y’amagambo y’urwango yavuzwe n’umuvugizi wa Polisi y’u Burundi, abarenga 30 bafunzwe bazira kuvuga Ikinyarwanda

Ubwanditsi 15 Oct 2020
Ruharwa Ntabakuze azaguma muri gereza: IRMCT yatesheje agaciro ubusabe bwe bwo gufungurwa mbere y’igihe
Amakuru

Ruharwa Ntabakuze azaguma muri gereza: IRMCT yatesheje agaciro ubusabe bwe bwo gufungurwa mbere y’igihe

RUSHYASHYA 27 Jun 2026
Minisitiri Mushikiwabo yavuye imuzi ibyo kwakira abimukira bazaturuka muri Libya na Israel
POLITIKI

Minisitiri Mushikiwabo yavuye imuzi ibyo kwakira abimukira bazaturuka muri Libya na Israel

Ubwanditsi 23 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru