Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuze ko ibiganiro ateganya kugirana na Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un, nabona bidatanga umusaruro azabivamo akagenda.
Biteganyijwe ko muri Kamena 2018 aba bayobozi bombi bazagirana ibiganiro by’amateka byitezwemo kuvuga ku bijyanye no guhagarika ikorwa ry’intwaro za kirimbuzi impande zombi zitumvikanaho.
Mu kiganiro Trump yagiranye n’itangazamakuru ari kumwe na Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani, Shinzo Abe, yavuze ko igitutu gihagije kigomba gukomeza gushyirwa kuri Koreya ya Ruguru kugira ngo ihagarike ikorwa ry’intwaro za kirimbuzi.
Trump yemeje ko Umuyobozi w’Urwego rw’ubutasi (CIA), Mike Pompeo, yakoreye urugendo rw’ibanga muri Koreya ya Ruguru agahura na Perezida Kim. Avuga ko uko guhura kwagenze neza kandi bakanoza umubano nk’uko BBC yanyanditse.
Icyakora yongeyeho ko ubwo azahura na Kim, ibiganiro byabo nibitagenda neza azabivamo akagenda.
Yagize ati “Iyo tuza kuba dutekereza ko ibiganiro bitazatanga umusaruro ntitwari kubyemera. Nimba ndi mu nama nkabona idatanga umusaruro nzayivamo ngende. Icyakora twizere ko izagenda neza kuko nibyo twiteye.”
Ntiharemezwa aho bazahurira abo bayobozi bombi bazahurira.
Kuva Trump yajya ku butegetsi yakajije ibihano kuri Koreya ya Ruguru ari nako ashyira igitutu ku Bushinwa ngo buyishyire mu kato. Gusa nubwo abayobozi bombi bagiye guhura ngo ibi ntabwo bizigera bigabanuka.
Kuva mu 2000 nta muyobozi wa Koreya ya Ruguru wahuye n’uwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Buri Perezida wa Amerika yagiye agira uburyo butandukanye n’ubw’undi yahanganyemo na Koreya ya Ruguru.
Nka George W Bush yigeze kwita Koreya ya Ruguru ‘Agace gatuwe n’amashitani’, mu gihe uwamusimbuye Barack Obama ntako atagize ngo yigaragaze nk’udashaka gukoma rutenderi ariko bikavugwa ko ariwe Perezida wayifatiye ibihano bikomeye mu by’ubukung.