• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Trump yavuze ko ashobora gusohoka mu biganiro azagirana na Kim Jong bitarangiye

Trump yavuze ko ashobora gusohoka mu biganiro azagirana na Kim Jong bitarangiye

Editorial 19 Apr 2018 POLITIKI

Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuze ko ibiganiro ateganya kugirana na Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un, nabona bidatanga umusaruro azabivamo akagenda.

Biteganyijwe ko muri Kamena 2018 aba bayobozi bombi bazagirana ibiganiro by’amateka byitezwemo kuvuga ku bijyanye no guhagarika ikorwa ry’intwaro za kirimbuzi impande zombi zitumvikanaho.

Mu kiganiro Trump yagiranye n’itangazamakuru ari kumwe na Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani, Shinzo Abe, yavuze ko igitutu gihagije kigomba gukomeza gushyirwa kuri Koreya ya Ruguru kugira ngo ihagarike ikorwa ry’intwaro za kirimbuzi.

Trump yemeje ko Umuyobozi w’Urwego rw’ubutasi (CIA), Mike Pompeo, yakoreye urugendo rw’ibanga muri Koreya ya Ruguru agahura na Perezida Kim. Avuga ko uko guhura kwagenze neza kandi bakanoza umubano nk’uko BBC yanyanditse.

Icyakora yongeyeho ko ubwo azahura na Kim, ibiganiro byabo nibitagenda neza azabivamo akagenda.

Yagize ati “Iyo tuza kuba dutekereza ko ibiganiro bitazatanga umusaruro ntitwari kubyemera. Nimba ndi mu nama nkabona idatanga umusaruro nzayivamo ngende. Icyakora twizere ko izagenda neza kuko nibyo twiteye.”

Ntiharemezwa aho bazahurira abo bayobozi bombi bazahurira.

Kuva Trump yajya ku butegetsi yakajije ibihano kuri Koreya ya Ruguru ari nako ashyira igitutu ku Bushinwa ngo buyishyire mu kato. Gusa nubwo abayobozi bombi bagiye guhura ngo ibi ntabwo bizigera bigabanuka.

Kuva mu 2000 nta muyobozi wa Koreya ya Ruguru wahuye n’uwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Buri Perezida wa Amerika yagiye agira uburyo butandukanye n’ubw’undi yahanganyemo na Koreya ya Ruguru.

Nka George W Bush yigeze kwita Koreya ya Ruguru ‘Agace gatuwe n’amashitani’, mu gihe uwamusimbuye Barack Obama ntako atagize ngo yigaragaze nk’udashaka gukoma rutenderi ariko bikavugwa ko ariwe Perezida wayifatiye ibihano bikomeye mu by’ubukung.

2018-04-19
Editorial

IZINDI NKURU

Itotezwa ry’Impunzi z’Abanyarwanda ryamuteye kwandika igitabo

Itotezwa ry’Impunzi z’Abanyarwanda ryamuteye kwandika igitabo

Editorial 17 Apr 2018
Bidatunguranye, Ingabire Victoire n’amashumi ye bashyigikiye umugome Charles Onana.

Bidatunguranye, Ingabire Victoire n’amashumi ye bashyigikiye umugome Charles Onana.

Editorial 03 Oct 2024
USA: Abadepite b’Aba- républicains bemeje ko Perezida Putin atafashije Trump mu matora

USA: Abadepite b’Aba- républicains bemeje ko Perezida Putin atafashije Trump mu matora

Editorial 13 Mar 2018
Icyizere ni cyose ko umubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo ushobora gufata isura nshya

Icyizere ni cyose ko umubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo ushobora gufata isura nshya

Editorial 27 Apr 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 
Amakuru

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Editorial 11 Apr 2024
Umuyobozi wa Radiyo ‘Ijwi rya Amerika’ aranenga Leta y’u Burundi
INKURU ZAKUNZWE CYANE

Umuyobozi wa Radiyo ‘Ijwi rya Amerika’ aranenga Leta y’u Burundi

Editorial 05 May 2018
Polisi ya Israel irategura mu buryo bukomeye kuza k’Umukiza (MESSIAH).
ITOHOZA

Polisi ya Israel irategura mu buryo bukomeye kuza k’Umukiza (MESSIAH).

Editorial 12 Jan 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru