Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yavuye igitaraganya mu nama irimo guhuza abakuru b’ibihugu na za guverinoma bikoresha ururimi rw’Icyongereza ‘Commonwealth’ ibera mu Bwongereza, ngo ajye guhosha imyigaragambyo iri mu gihugu cye.
Ramaphosa wagiye ku butegetsi mu Ugushyingo uyu mwaka atanga icyizere cyo kuzahura ubukungu no kurwanya ruswa, avuga ko iyi myigaragambyo iterwa n’amakimbirane ari mu Ntara y’Amajyaruguru y’Uburengerazuba ndetse no gushwana hagati ya polisi n’abigaragambya.
Itangazo rya Perezidansi ya Afurika rigira riti “Perezida Ramaphosa yasabye ko habaho umutuzo no kubaha amategeko muri iriya ntara, anasaba abatishimye kugaragaza akababaro kabo mu buryo bw’amahoro no mu biganiro aho guteza umutekano muke n’ihohoterwa.”
Ryongeraho ko Ramaphosa yasabye inzego z’umutekano kwitonda cyane mu gihe zirimo guhosha iyo myigaragambyo.
Amashusho yagaragajwe na televiziyo y’igihugu, SABC, yerekana umwotsi mwinshi uzamuka hafi y’ahabera imyigaragambyo ndetse no mu mujyi wa Mahikeng, mu gihe abigaragambya bigabije amaduka yo muri ako gace.
Iyi televiziyo ivuga ko bikekwa ko umuntu umwe yaba yaguye muri iyo myigaragambyo, abandi icyenda batabwa muri yombi.
Polisi yakoresheje imyuka iryana mu maso ngo itatanye abigaragambyaga kubera ubushomeri, ruswa no kutagira aho gutura.
Ramaphosa yavuye mu nama ya Commonwealth iteganyijwemo umwiherero w’abayobozi gusa ubera Windsor Castle.
Muri uyu mwiherero abakuru b’ibihugu na za guverinoma bazaganira ku bufatanye mu bibazo byugarije Isi n’iby’ingenzi bikwiye kwitabwaho mbere muri uyu muryango.