• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Perezida Ramaphosa wa Afurika y’Epfo yavuye igitaraganya mu nama ya Commonwealth itarangiye

Perezida Ramaphosa wa Afurika y’Epfo yavuye igitaraganya mu nama ya Commonwealth itarangiye

Editorial 20 Apr 2018 POLITIKI

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yavuye igitaraganya mu nama irimo guhuza abakuru b’ibihugu na za guverinoma bikoresha ururimi rw’Icyongereza ‘Commonwealth’ ibera mu Bwongereza, ngo ajye guhosha imyigaragambyo iri mu gihugu cye.

Ramaphosa wagiye ku butegetsi mu Ugushyingo uyu mwaka atanga icyizere cyo kuzahura ubukungu no kurwanya ruswa, avuga ko iyi myigaragambyo iterwa n’amakimbirane ari mu Ntara y’Amajyaruguru y’Uburengerazuba ndetse no gushwana hagati ya polisi n’abigaragambya.

Itangazo rya Perezidansi ya Afurika rigira riti “Perezida Ramaphosa yasabye ko habaho umutuzo no kubaha amategeko muri iriya ntara, anasaba abatishimye kugaragaza akababaro kabo mu buryo bw’amahoro no mu biganiro aho guteza umutekano muke n’ihohoterwa.”

Ryongeraho ko Ramaphosa yasabye inzego z’umutekano kwitonda cyane mu gihe zirimo guhosha iyo myigaragambyo.

Amashusho yagaragajwe na televiziyo y’igihugu, SABC, yerekana umwotsi mwinshi uzamuka hafi y’ahabera imyigaragambyo ndetse no mu mujyi wa Mahikeng, mu gihe abigaragambya bigabije amaduka yo muri ako gace.

Iyi televiziyo ivuga ko bikekwa ko umuntu umwe yaba yaguye muri iyo myigaragambyo, abandi icyenda batabwa muri yombi.

Polisi yakoresheje imyuka iryana mu maso ngo itatanye abigaragambyaga kubera ubushomeri, ruswa no kutagira aho gutura.

Ramaphosa yavuye mu nama ya Commonwealth iteganyijwemo umwiherero w’abayobozi gusa ubera Windsor Castle.

Muri uyu mwiherero abakuru b’ibihugu na za guverinoma bazaganira ku bufatanye mu bibazo byugarije Isi n’iby’ingenzi bikwiye kwitabwaho mbere muri uyu muryango.

2018-04-20
Editorial

IZINDI NKURU

Urukiko rwateye utwatsi ubusabe bwa Uganda ku kirego gisaba ko Museveni atongera kwiyamamaza

Urukiko rwateye utwatsi ubusabe bwa Uganda ku kirego gisaba ko Museveni atongera kwiyamamaza

Editorial 23 Feb 2020
Inama hagati ya Trump na Kim Jong un ishobora gusubikwa

Inama hagati ya Trump na Kim Jong un ishobora gusubikwa

Editorial 23 May 2018
Ibiganiro bya Uganda n’u Rwanda: Ikimwaro mu ruhame

Ibiganiro bya Uganda n’u Rwanda: Ikimwaro mu ruhame

Editorial 17 Dec 2019
Itangazamakuru rya EAC rikuririza ikibazo cy’u Rwanda na Uganda – Perezida Kagame

Itangazamakuru rya EAC rikuririza ikibazo cy’u Rwanda na Uganda – Perezida Kagame

Editorial 09 Apr 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kigali: Ubukangurambaga bw’isuku n’umutekano bwatangiye  gushyirwa mu bikorwa
Mu Mahanga

Kigali: Ubukangurambaga bw’isuku n’umutekano bwatangiye gushyirwa mu bikorwa

Editorial 12 Aug 2016
“Kuri Kiliziya Gatolika, kubyara ni icyaha kurusha kwica. – Tom Ndahiro
Amakuru

“Kuri Kiliziya Gatolika, kubyara ni icyaha kurusha kwica. – Tom Ndahiro

Editorial 06 Dec 2021
Mukura VS yatomboye Al Hilal Club mu ijonjora rya gatatu rya CAF Confederation Cup
IMIKINO

Mukura VS yatomboye Al Hilal Club mu ijonjora rya gatatu rya CAF Confederation Cup

Editorial 28 Dec 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru