Umunyamakuru Sulah Nuwamanya yaburiwe irengero mu gihugu cya Uganda aho yabaga.
Ikinyamakuru cya the new times gisohora inkuru zanditse cyaburiye irengero umunyamakuru wacyo witwa Sulah Nuwamanya, biturutse ku buryo yakoraga isesengura ryimbitse hagati y’u Rwanda,Uganda ndetse n’uwari umuyobozi wa Police General Kayihura akoresheje imbuga nkoranyambaga ya Facebook.
Nuwamanya yafashwe n’abantu batamenyekanye nyuma yo kwakira telephone yari ihamagawe n’inshuti ye wafuze ko ubuzima bwe buri mukaga.
Kugeza magingo ya ntibiramenyekana niba icyo gikorwa cyarabereye I Kampala cyangwa se Luwero aho yakoreraga imishinga ye y’ubuhinzi.
New Times iravuga ko itazi aho Nuwamanya ari kuva yafatwa n’abantu batazwi wenda ngo habe hashakwa uburyo ubuzima bwe bwarokorwa.
Gusa uko bimeze kose umuryango we wakekaga ko Nuwamanya yarari mu maboko yabashinzwe iperereza Chieftaincy of Military Intelligence(CMI) ariko uhagarariye(CMI)Brig Abel Kandiho yavuze ko ntawe bafite.Mu magambo ye Kandiho yaravuze ati: Oya Oya nta Sulah dufite.
Imwe mu nshuti ze ivuga ko bigoranye cyane kumenya aho ari kugeza uyu munsi.Yakomeje agira ati twese dufite ubwoba bwinshi kuko nta makuru ye tuzi.Gusa turizera ko ari mu maboko meza.
Byavuzwe ko, Nuwamanya igihe yaburaga yari yarabujijwe gukoresha telephone yo mu bwoko bwa smartphone ndetse n’imodoka yagendagamo mu rwego rwo kwirinda ko ubuzima bwe bwajya mukaga.
Nuwamanya yavugaga ko yumvikana cyane n’u Rwanda rutumva neza ibikorwa bya Perezida Museveni washakaga ko areka gukoresha igihugu cya Uganda muri gahunda ze.
Sulah Nuwamanya ni umugabo w’abana batatu,akaba yari n’umunyapolitike wa Uganda ariko mu myaka mike ishize akaba yari mu Rwanda ariko atuye muri Uganda aho yakoranaga n’umuryango utari uwa leta wamufashaga mu mishinga ye.
Umugore we Beatrice Batamuriza uba mu Rwanda yabwiye Rushyashya ko atazi ibya Sulah Nuwamanya kuko yamutaye kuva 2014, ajya Uganda kuva ubwo kugeza ubu ntiyongeye kugaruka mu Rwanda.
Sulah Nuwamanya, avuka Ruhanga, Gitwe muri Ntungamo aho ni mugihugu cya Uganda yaje mu Rwanda 1994, ajya kwiga mu cyahoze ari Kaminuza y’u Rwanda I Butare nyuma yaje kuba umunyamakuru muri Rwanda newlines yandikwaga n’Umuseso , aho yavuye ajya gukora muri The newtimes yaje kuvamo yirukanywe ashinga ikinyamakuru Weekely post, yari afatanije na Mukombozi ndetse na David Kabuye, iki kinyamakuru cyaje gufatirwa mu icapiro kitaragera hanze kubera ko amafaranga cyakoreshaga cyayahabwaga na Col. Patrick Karegeya waguye muri Afrika y’epfo.
Umunyamakuru Sulah Nuwamanya
Kuva ubwo Sulah Nuwamanya yagiye gukorera umushinga ActionAid International igisata cyo mu Rwanda akakazi akagafatanya no kuba Activiste, aho yakundaga gusohora inyandiko kurukuta rwe rwa Facebook, asebya ibyo u Rwanda rwagezeho. Yaje kuva mu Rwanda mu mwaka 2014, ajya muri Uganda aho yakomereje ibyo bikorwa byo kuba Activiste, arinako yandika ibintu bibi ku Rwanda.
Abakurikira amakuru ye baravuga ko ibura rye rishobora kuba Ikinamico ryo kugirango yibonere ubuhungiro mu bihugu byo hanze kuko ubuzima Kampala bumushaririye cyane.
Ntareyakanwa
Mbega akumiriro!
Ubu rero umuti warangije kuvangwa kare cyane!
Bantu mwica abandi muzirikane ko namwe ariko muzajya murangira