Ndikubwimana Augustin wari umupadiri muri Diyosezi ya Gikongoro yahagaritswe imyaka ibiri, ashinjwa ubusinzi bukabije ndetse n’ubusambanyi.
Uyu mupadiri yasabwe kwisubiraho muri iki gihe cy’imyaka ibiri, byagaragara koko ko yisubiyeho akaba yababarirwa agasubizwa mu gipadiri.
Musenyeri Celestin Hakizimana uyobora Diyoseze ya Gikongoro, abicishije mu ibaruwa ihagarika uyu mupadiri, yavuze ko uyu mupadiri yahagarikiwe imirimo y’Ubusaseridoti irimo gusoma misa no gutanga amasakaramentu, akaba; nta n’umuntu wemerewe kumugisha inama mu by’iyobokamana.
Muri iyi baruwa Musenyeri Hakizimana yasabye abakiritsu kumusabira ku mana, kugira ngo abashe kwisubiraho agaruke mu muryango w’abana b’Imana.
Mu kiganiro yahaye itangazamakuru Musenyeri Hakizimana, yemeje ko Padiri Ndikubwimana Augustin, yari umupadiri wasomaga agahiye cyane kandi yaba yagasomye imyitwarire igahinduka akaba undi muntu udakwiriye kwitwa Padiri.
Yagize ati “ Ubusanzwe umupadiri asezerana ubukene, kumvira ndetse n’ubumanzi, iyo ayarenze ho uramwiyama, ukamuyanga byamunarira kwisubiraho ukamuhagarika.
Ibyo yakoraga byagiraga ingaruka ku bakirisitu (scandale pubilique). Iyo yabaga ari muzima wabonaga ari umupadiri uzi ubwenge wagirira akamaro kiriziya, ariko yamara kugasoma ukabona arahindutse”.
Nyuma yo guhagarikwa yoherejwe kwiga, anitekerezaho
Muri kiriziya umupadiri basezereye bamuha imperekeza ariko ngo uyu mupadiri banze kumuha imperekeza kubera ko basanze ashobora kuyapfusha ubusa.
Musenyeri wa Gikongoro yagize ati “Twasanze tumuhaye imperekeza nk’uko kiriziya ibiteganya yayapfusha ubusa, twamusabye ko yakwiga tukamurihira ishuri dutegereje ko namara kwiga tukabona yarisubiyeho tuzamubabarira ariko natikosora tuzamuha indi imyaka ibiri hanyuma dukore raporo I Roma bamusezerere burundu”.
Musenyeri kandi avuga uyu mupadiri yihanagirijwe kenshi kugeza ubwo bamuzanye i Kigali ngo asengerwe ariko bikanga bikaba iby’ubusa.
Muri iyi myaka ibiri uyu mupadiri wahagaritswe ngo agiye kuminuza mu mashuri y’Uburezi, nagaruka bazarebe ko yisubiyeho, nibinanirana azasezererwe Burundi imperekeza ibe ayo mashuri bamurihiye ajye hanze yirwaneho.
Kugeza ubu ntitwabonye uko tuvugana n’uyu mupadiri ngo twumve niba ibyo ashinjwa ari ukuri gusa aramutse abonetse twabigeza ku basomyi bacu.