Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yanyuzwe n’uburyo Melania yakiriye mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, n’umugore we Brigitte bari mu ruzinduko rw’iminsi itatu muri iki gihugu.
Ubwo ku wa kabiri mu gitondo Donald na Melania bajyaga kwakira Macron na Brigitte nk’abashyitsi babasuye, byagaragariraga buri wese ko uyu mugore yabiteguye bihagije, haba mu buryo yari yambaye ndetse n’uko yitwaye.
Mu ijipo n’ishati by’umweru byahanzwe na Michael Kors, ndetse n’ingofero ya Hervé Pierre, Melania Trump utaragize ijambo na rimwe avuga yatangaga ubutumwa busobanutse ko aho bari ari iwe, mu musangiro yateguye kandi byose bigomba kugenda uko yabiteguye.
Muri iki Cyumweru Melania wagaragaye mu ruhame cyane, uhereye ku kuba ariwe wahagarariye White House mu muhango wo gushyingura Barbara Bush uherutse kwitaba Imana n’umusangiro na Perezida w’u Bufaransa yerekanye ko hagati ye n’umugabo we hari itandukaniro ishingiye cyane mu myitwarire kuko we yagaragaje gutuza no gushishoza.
Mu muhango wo kwakira Macron, Trump yagaragaje ko yanyuzwe n’uburyo umugore we yakiriye abashyitsi aho yamushimiye mu ruhame.
Ati “Ku mugore w’akataraboneka wa Perezida wa Amerika, wakoze gutuma uyu mugoroba uba uw’agaciro kandi tuzahora twibuka. Wakoze Melania.”
Umuyobozi ushinzwe ibijyanye no kwakira abashyitsi muri White House, Rickie Niceta, yabwiye CNN ko Melania ari we wateguye ibintu byose byakoreshejwe, nyuma yo kumara igihe kitari gito yihugura ku birebana n’umusangiro ubera muri perezidansi.
Umuco wo kwakira umusangiro muri White House (State dinner) watangiye mu 1874 ku butegetsi bwa Grant, iyi ikaba yari inshuro ya 14 u Bufaransa bwakiriwe muri iki gikorwa.
Bitandukanye n’abamubanjirije bifashishaga abashinzwe gutegura ibirori (event planner), Melania niwe watoranyije guhera ku ntebe zari zateguwe kugeza ku mafunguro yafashwe, kandi byose bikaba byari bifite igisobanuro kidasanzwe.