Ambasaderi wa Afurika y’Epfo mu Rwanda, George Nkosinati Twala, yatangaje ko hari icyizere gikomeye cy’uko umubano w’u Rwanda n’igihugu cye ugiye kuba mwiza cyane kuko ubuyobozi bwa Perezida Ramaphosa na Kagame, bushishikajwe no gukemura ibibazo byose byatumye uhindana.
Yabigarutseho kuri uyu wa 26 Mata 2018, mu birori byo kwizihiza ukwibohora ku ngoyi y’irondaruhu, kwibukwa ku wa 27 Mata buri mwaka. Itariki nk’iyi mu 1994 nibwo muri iki gihugu bagiraga amatora ya mbere buri wese urengeje imyaka 18 akemererwa gutora mu gihe mbere uburenganzira busesuye bwari ubw’abazungu gusa.
Amb. Twala yagarutse ku byo Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yatangaje mu kwezi gushize ko ikibazo cy’Abanyarwanda bagorwaga no kubona viza zo kujya muri Afurika y’Epfo ubu kigiye kuba amateka nyuma y’ibiganiro yagiranye na Perezida Paul Kagame.
Yavuze ko hari icyizere gikomeye kuko by’umwihariko Perezida Ramaphosa yazanye imiyoborere mishya kandi ashyigikiye ko ibyabaye mu gihe cyashize birangira, igihugu cye kigatangira ipaji nshya.
Yagize ati “Ramaphosa yavuze ko ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu byombi bagomba kuganira ku kibazo. Nzi neza ko hari ibiganiro birimo kuba ndetse baranahuye mu nama ya Commonwealth, ndabizi neza.”
Yakomeje avuga ko ibyatangajwe n’abakuru b’ibihugu byombi atari amagambo ya dipolomasi, ahubwo ari ukuri gutomoye kuko bombi basangiye ibyiyumviro by’uko uyu mugabane utagera ku ntego z’isoko rusange rihuriweho (CFTA) no koroshya urujya n’uruza mu gihe ibihugu byaba bitakemuye ibibazo biri mu mubano wabyo.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, ubutwererane n’ibikorwa bya EAC, Amb. Olivier Nduhungirehe, yashimangiye ko kuvugutira umuti ibibazo biri mu mubano w’ibihugu byombi bitazashingira ku korohereza abanyarwanda kubona viza gusa.
Yagize ati “Dukeneye kureba umubano wacu mu buryo bwagutse birenze ikibazo cya Viza. Afurika y’Epfo ni kimwe mu bihugu bikomeye ku mugabane yaba muri politiki n’ubukungu kandi tuzakomeza gufatanya yaba mu kwishyira hamwe kw’ibihugu, ubucuruzi n’ibindi.”
Umubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo ushingiye ku burezi, ubucuruzi, ishoramari, ubukerarugendo, ubwikorezi n’ibindi.
Muri Werurwe 2014 nibwo Afurika y’Epfo yahagaritse by’agateganyo Visa zahabwaga Abanyarwanda berekeza muri iki gihugu bakoresheje pasiporo zisanzwe, muri icyo gihe Afurika y’Epfo ikaba yarirukanye abadipolomate b’u Rwanda batatu i Pretoria, u Rwanda narwo rwirukana batandatu ba Afurika y’Epfo i Kigali.
U Rwanda rwashinjaga Afurika y’Epfo gucumbikira abari inyuma y’ibikorwa byo gutera ibisasu mu Rwanda bigahitana inzirakarengane, Afurika y’Epfo yo ikavuga ko yirukanye abadipolomate b’u Rwanda ibashinja kuba inyuma y’igitero cy’abantu bitwaje intwaro bigeze gutera mu rugo rwa Kayumba Nyamwasa wahungiye muri icyo gihugu. Uyu ahari nk’impunzi ariko akahakorera ibikorwa bya politiki nyamara ubusanzwe bitemewe mu mategeko y’icyo gihugu.