Urubanza abapolisi bakuru ba Uganda aribo Nixon Agasirwe na Joel Aguma n’abagenzi babo bane baregwamo gushimuta Lt.Joel Mutabazi wahoze arinda Perezida Kagame, rushobora kuzambywa n’ibura ry’umutangabuhamya w’ingenzi, Sgt.Emma Mulindwa uzwi nka Mukombozi bikekwa ko yaba yarishwe.
Ikinyamakuru Chimpreports cyo muri Uganda, gitangaza ko uyu mutangabuhamya yaburiwe irengero mu mezi abiri ashize kandi ko ngo bamwe mu bapolisi bakuru bakeka ko yaba yarishwe.
Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, Brig. Richard Karemire ku wa Gatanu tariki ya 27 Mata 2018, yatangarije iki kinyamakuru ko ibya Mukombozi ntacyo abiziho. Ati”Ntacyo nzi kuri iki kibazo”.
Amakuru agera kuri iki kinyamakuru, ngo ni uko uyu mutangabuhamya yaba yarashimuswe akicwa kuko yari mu bantu bagombaga gutanga ubuhamya bukomeye ku byaha bya Aguma na Agasirwe ngo bashinjwa gushimuta Abanyarwanda baba muri Uganda.
Umwe mu bantu batashatse ko amazina ye atangazwa, ngo yavuze ko asanga bizagorana guca uru rubanza mu gihe uyu mutangabuhamya yaba adahari.
Yagize ati”Yari afite amakuru y’ibanze ku byaha bya Agasirwe na Aguma. Si niyumvisha ukuntu uru rubanza ruzagenda nta buhamya bwa Mukombozi bubonetse kuko nawe yari mu itsinda ryagize uruhare mu gusubiza umusirikare Lt.Joel Mutabazi mu Rwanda”
Mugenzi we yunzemo ko bitumvikana uburyo uyu Mukombozi yaba yarajyanwe kuko ngo umutekano w’aho yari wari uhambaye
Yagize ati” Natwe ntituriyumvisha uko yaba yarajyanwe. Ahantu babaga bacunzwe cyane, waba ugiye kugura icyo kunywa cyangwa ugiye kugura isigara baba bagucunga”.
Agasirwe na Aguma bari mu bantu batandatu barimo Umunyarwanda Rene Rutagungira batawe muri yombi bashinjwa gushimuta Lt.Joel Mutabazi woherejwe mu Rwanda agakatirwa gufungwa burundu n’inkiko za gisirikare.
Ku ruhande rw’u Rwanda, nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa polisi y’igihugu, CP Theos Badege yahakanye avuga ko Lt.Joel Mutabazi atigeze ashimutwa kugira ngo yoherezwe mu Rwanda, ngo ahubwo yoherejwe mu buryo bwubahirije amategeko mpuzamahanga kandi ko uyu mugabo yari ku rutonde rw’abashakishwa na polisi mpuzamahanga (Interpol).