• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Moïse Katumbi yemeje ko agiye gusubira muri RDC kwiyamamaza

Moïse Katumbi yemeje ko agiye gusubira muri RDC kwiyamamaza

Editorial 28 Apr 2018 POLITIKI

Moïse Katumbi utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko adatinya Perezida Kabila kandi agiye gusubira muri iki gihugu akiyamamariza kukiyobora mu matora ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka.

Katumbi umaze imyaka ibiri mu buhungiro, ibi yabitangarije i Kigali aho yitabiriye inama izwi nka Mo Ibrahim Governance Weekend.

Nkuko The East African yabyanditse, Katumbi yatangaje ko agiye gusubira muri RDC kwiyamamaza.

Yagize ati “Nyakanga ntabwo ari kera, ngiye gusubira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Kabila ntabwo anteye ubwoba.”

Katumbi ashobora gufungwa aramutse asubiye muri RDC kuko mu 2016 yakatiwe n’Urukiko rw’Amahoro rwa Kamalondo i Lubumbashi, igifungo cy’imyaka itatu nyuma yo gushinjwa kubohoza ndetse akagurisha inzu y’umugereki Alexandros Stoupis.

Akekwaho kandi kwinjiza abacancuro b’abanyamahanga mu gihugu no gutunga ubwenegihugu bw’u Butaliyani kandi bitemewe.

Katumbi watangaje ko aziyamamaza ahagarariye amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi, yemeje ko Kabila ariwe mpamvu y’umutekano muke uri muri RDC, biturutse ahanini ku kugundira ubutegetsi akanga ko habaho amatora ytwaje impamvu z’ibinyoma.

Yakomoje ku kuba yaje mu Rwanda, agaragaza ko RDC iri bubigendereho igahimba ibirego.

Ati “Ubu kuko ndi mu Rwanda barazana ibirego byinshi by’ibihimbano kuko badakunda u Rwanda.”

Nyuma y’uko amatora asubitswe inshuro ebyiri muri RDC, ubu ateganyijwe ku wa 23 Ukuboza uyu mwaka. Kabila wagiye ku butegetsi mu 2001, yagombaga kubuvaho mu 2016 arangije manda ze ebyiri.

2018-04-28
Editorial

IZINDI NKURU

Paul Biya yatorewe indi manda nyuma y’imyaka 35 ayobora Cameroon

Paul Biya yatorewe indi manda nyuma y’imyaka 35 ayobora Cameroon

Editorial 24 Oct 2018
Umuhungu wa Ingabire mu marira y’ingona asaba ko Trump afungura nyina ufunzwe ku byaha bikomeye

Umuhungu wa Ingabire mu marira y’ingona asaba ko Trump afungura nyina ufunzwe ku byaha bikomeye

Editorial 22 Aug 2025
“Igihano Eugène Rwamucyo yahawe ni ikimenyetso cyo guca umuco wo kudahana, no gusubiza agaciro abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi “- Wairimu Nderitu.

“Igihano Eugène Rwamucyo yahawe ni ikimenyetso cyo guca umuco wo kudahana, no gusubiza agaciro abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi “- Wairimu Nderitu.

Editorial 06 Nov 2024
U Rwanda ruracyagaragaza umuhate mu gushaka amahoro mu karere k’Ibiyaga bigari

U Rwanda ruracyagaragaza umuhate mu gushaka amahoro mu karere k’Ibiyaga bigari

Editorial 30 Jun 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda: Minisitiri avuga ko ’igisirikare kizasyonyora’ ishyaka rya Bobi Wine
HIRYA NO HINO

Uganda: Minisitiri avuga ko ’igisirikare kizasyonyora’ ishyaka rya Bobi Wine

Editorial 30 Oct 2019
RDF izahana by’intangarugero umusirikare warashe umuturage – Maj Gen  Jack Nziza
Mu Rwanda

RDF izahana by’intangarugero umusirikare warashe umuturage – Maj Gen Jack Nziza

Editorial 12 May 2017
Imitungo ya Perezida Robert Mugabe benshi batari bazi  ku karubanda ,  irenga miliyali 1$
Mu Mahanga

Imitungo ya Perezida Robert Mugabe benshi batari bazi ku karubanda , irenga miliyali 1$

Editorial 22 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru