Ku itariki nk’iyi mu 1994, kuri Stade Gatwaro ku Kibuye habaye inama yo gukomeza gushishikariza Abahutu kwica Abatutsi iyoborwa na Kambanda Jean wari Minisitiri w’Intebe.
Uwo muyobozi yari kumwe na Augustin Ndindabahizi wari Minisitiri w’Imari, Eliezel Niyitegeka wari Minisitiri w’isakazamakuru, Donat Murego wari Umunyamabanga Mukuru wa MRND na Edouard Karemera wari Umunyamabanga Mukuru wungirije wa MRND.
Muri iyo nama, Dr Léonard Hitimana wari umuganga mu Bitaro bya Kibuye yasabye ba minisitiri ubufasha kugira ngo hitabwe ku bana 72 bari barokotse ubwicanyi bwo muri Home Saint Jean.
Nyuma y’inama Dr Hitimana yasubiye mu bitaro asanga ba bana bose uko ari 72 bamaze kwicwa.
Icyo gihe, muri Perefegitura ya Butare, i Kibilizi hishwe abagore bagera kuri 445. Interahamwe z’i Kibirizi zari zarashutse abagore b’abatutsikazi ko zibarinda kuko nta mabwiriza ngo zahawe yo kwica abagore n’abakobwa, babakusanyiriza hamwe mu nzu yahoze ari ibambiro ry’impu.
Hagiye hiyongeraho abagore n’abakobwa batangiriraga mu nzira batari ab’i Kibirizi bashakaga guhungira i Burundi bababwira ko babashyira hamwe n’abandi kugira ngo bashobora kurinda umutekano wabo, bose bicwa ku itariki ya 3 Gicurasi 1994.
Bishwe bateshejwe icyubahiro, bashinyaguriwe kuko basambanyijwe ku ngufu n’Interahamwe igihe cyose zashakiraga, umuntu yavuga ko bari imbohe zisambanywa n’abababoshye (esclaves sexuelles). Mu bari muri iyo nzu, harokotse abakobwa b’abangavu n’abagore bakuze barindwi gusa.