• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Sibomana Athanase wavuze ko ntacyo atinya kuki yikanga baringa?   |   16 Sep 2026

  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

 
You are at :Home»SHOWBIZ»Mu mafoto reba uko igitaramo King James yakoreye muri Ambassador’s Park- Gikondo, cyagenze
P

Mu mafoto reba uko igitaramo King James yakoreye muri Ambassador’s Park- Gikondo, cyagenze

Ubwanditsi 06 May 2018 SHOWBIZ

Kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Gicurasi 2018 kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza mu rucyerera rwo kuwa Gatandatu tariki 5 Gicurasi 2018, i Gikondo kuri Ambassador’s Park byari ibicika mu gitaramo cyahabereye. Ni igitaramo cyatumiwemo umuhanzi King James ufatwa nk’umwami w’imitoma mu muziki nyarwanda.

Iki gitaramo cyabaye ubwo muri Kigali hari ubukonje bukabije dore ko imvura yari irimo kugwa ubwo cyatangiraga. Abitabiriye iki gitaramo babigiriyemo amahirwe menshi cyane, nuko basusurutswa n’umwami w’imitoma mu muziki nyarwanda, uwo akaba ari nta wundi ahubwo ari King James umwe mu bahanzi bakomeye mu muziki nyarwanda wigaruriye imitima ya benshi cyane cyane abakunda indirimbo z’urukundo. King James yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze, abantu barizihirwa.

Ni igitaramo cyaranzwe n’umuziki uryoheye amatwi n’amaso by’akarusho King James wari umuhanzi w’umunsi yacurangiye abitabiriye iki gitaramo umuziki w’umwimerere (Live music). Ambassador’s Park yateguye iki gitaramo mu rwego rwo gushimisha abakiriya bayo ndetse ubuyobozi bwa Ambassador’s Park bwatangaje ko bafite byinshi byiza bahishiye abakiriya babo n’abakunzi b’umuziki muri rusange dore ko hari n’ikindi gitaramo bari gutegura kizaba mu mins iri imbere. Iki gitaramo tuzakigarukaho mu gihe cya vuba.

Ambassador’s Park iherereye i Gikondo mu mujyi wa Kigali. Iteganye n’urusengero rwa Methodiste Libre. Usibye kuba wahasohokera ugafata kamwe bijyanye n’amahitamo ya buri wese, ubusanzwe Ambassador’s Park itanga serivisi zinyuranye zirimo Sauna&Massage, amafunguro ya kumanywa n’ibindi. Bafite kandi n’amacumbi meza cyane ku biciro byoroheye buri wese.

Ikindi ni uko bimaze kumenyerwa ko buri mugoroba cyane cyane mu mpera z’icyumweru baba bafite igitaramo gikomeye baba bateguriye abakiriya babo mu rwego rwo kubasusurutsa no kwishimana nabo. Iyo wahasohokeye kandi ubasha gukoresha interineti y’ubuntu. Sohokera muri Ambassador’s Park ugerwego n’ibyiza bagufitiye, uzagaruka uduha ubuhamya.


2018-05-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Sinach yanyuze abitabiriye igitaramo yakoreye i Kigali mu mvura ijojoba (Amafoto na Video)

Sinach yanyuze abitabiriye igitaramo yakoreye i Kigali mu mvura ijojoba (Amafoto na Video)

Ubwanditsi 02 Apr 2018
LUPITA Nyong’o Uzwi Cyane mu Mukina Filime Yatangaje Impamvu Yahisemo Gutega “Amasunzu”

LUPITA Nyong’o Uzwi Cyane mu Mukina Filime Yatangaje Impamvu Yahisemo Gutega “Amasunzu”

Ubwanditsi 08 Mar 2018
Mu magambo aryoheye amatwi, Safi Madiba yamaze amatsiko abirirwa bamushinja gushaka umugore bataberanye

Mu magambo aryoheye amatwi, Safi Madiba yamaze amatsiko abirirwa bamushinja gushaka umugore bataberanye

Ubwanditsi 03 Oct 2017
Meddy yashyize hanze amashusho y’indirimbo agaragaramo abakobwa bambaye amakariso n’amasutiye gusa [AMAFOTO na VIDEO ]

Meddy yashyize hanze amashusho y’indirimbo agaragaramo abakobwa bambaye amakariso n’amasutiye gusa [AMAFOTO na VIDEO ]

Ubwanditsi 04 Oct 2018

Igitekerezo kimwe

  1. Steven
    May 7, 20188:43 am -

    Ndabona rwose umwami james yabasusurukije

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umusirikare w’u Rwanda yaguye mu gitero muri Centrafrique, abandi umunani barakomereka
ITOHOZA

Umusirikare w’u Rwanda yaguye mu gitero muri Centrafrique, abandi umunani barakomereka

Ubwanditsi 11 Apr 2018
Nyuma yo gutandukana na Haringingo, Police FC yasinyishije Francis Nuttall Elliot ukomoka mu Bwongereza nk’umutoza mukuru akazakorana na Kirasa Alain
Amakuru

Nyuma yo gutandukana na Haringingo, Police FC yasinyishije Francis Nuttall Elliot ukomoka mu Bwongereza nk’umutoza mukuru akazakorana na Kirasa Alain

Ubwanditsi 07 Sep 2021
Ishyaka Rya J.Pierre Bemba Wakuwe Ku Rutonde Rw’abakandida Perezida Rigiye Kujurira
POLITIKI

Ishyaka Rya J.Pierre Bemba Wakuwe Ku Rutonde Rw’abakandida Perezida Rigiye Kujurira

Ubwanditsi 27 Aug 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru