Mu mukino wa mbere w’amatsinda ya CAF Confederation Cup wakiniwe ku butaka bw’u Rwanda, Rayon Sports ibifashijwemo na Rutanga Eric wishyuye igitego cya kare cya Kagere Meddie, yanganyije na Gor Mahia yo muri Kenya.
Uyu mukino wakinwe ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, watangiranye imbaraga nyinshi kuko ku munota wa mbere Kagere Meddie yazamukanye umupira ku ruhande rw’iburyo, Mugabo Gabriel arwana nawo awushyira muri koruneri, Gor Mahia ihannye ikosa, ujya hanze.
Rayon Sports nayo yagerageje gukina neza hagati mu kibuga inabona uburyo bwo gutsinda ku mupira wazamukanywe na Ismaila Diarra gusa ku mahirwe make ateye umupira ukubita umutambiko w’inyuma.
Ako kanya Gor Mahia yahise ifata umupira, ab’inyuma bawoherereza Kagere imbere acenga Usengimana Faustin na Ndayishimiye Eric Bakame atsinda igitego cya mbere ku munota wa cyenda.
Rayon Sports ntiyacitse intege, nayo yakomeje gusatira ibona koruneli ebyiri ntizayihira, ku munota wa 24 ibona coup franc yari muri metero nke uvuye ku izamu maze Rutanga Eric nta kuzuyaza ayitera neza umupira ujya mu rushundura, umunyezamu Boniface Otieno ntiyamenya uko bigenze.
Kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo yari yakubise yuzuye, hatangiye kugwa imvura nyinshi cyane abafana bamwe bari bicaye ahadatwikiriye batangira gukwirwa imishwaro bashaka aho bugama ariko abakinnyi bo akazi karakomeza.
Amakipe yombi yakomeje gusatirana bikomeye, Rayon Sports ibona ubundi buryo bwo gutsinda ku mupira wari utakajwe na myugariro wa Gor Mahia Haron Shakava ugera kuri Christ Mbondi ateye mu izamu Boniface Otieno arirambura awukuramo bigoranye.
Uko Rayon Sports yashakaga igitego cya kabiri ni nako ubwugarizi bwayo butabaga bworohewe n’ubutatu bwa Meddie Kagere, Francis Kahata Nyambura na Tuyisenge Jacques bashakaga igitego gusa amahirwe babonye arimo na coup franc yari ahantu hameze neza nk’aho iyo Rutanga yatsinze yari iri ntibayabyaza umusaruro kuko iyabo Godfrey Walusimbi yayiteye hejuru.
Igice cya kabiri cyatangiye imvura ikiri kugwa ari nyinshi ku buryo ikibuga cyatangiye kuzura amazi umukinnyi yatera umupira ntumuve ku kirenge cyangwa ukajya aho atashakaga kuwohereza.
Gor Mahia niyo yagitangiye iri hejuru, byatumye nyuma y’iminota mike Umutoza wa Rayon Sports, Ivan Minnaert akora impinduka Kwizera Pierrot yinjira asimbuye Ismaila Diarra.
Tshabalala yahise azamuka gufatanya na Mbondi mu busatirizi ndetse uyu Munya-Cameroun aza kubona uburyo asigaranye n’umunyezamu Otieno ateye ishoti umupira uca hejuru y’izamu.
Ku munota wa 72, Ivan yakoze impinduka za kabiri, akura mu kibuga Nyandwi Saddam yinjiza Bimenyimana Bonfils Caleb nawe ukina asatira izamu.
Umutoza wa Gor Mahia yakoze impinduka za mbere ku munota wa 81 akuramo Philemon Omondi Otieno yinjiza Lawrence Juma byatumye ikipe yongera kurisha abakunzi ba Rayon Sports imitima kubera imipira myinshi yahinduraga imbere y’izamu rya Ndayishimiye Eric.
Odhiambo Oguto nawe yabonye uburyo bwo gutsinda igitego cya kabiri ku mupira yari ahawe na Tuyisenge Jacques ariko Ange Mutsinzi aragoboka awukuramo awutera hanze.
Mu minota itatu y’inyongera Rayon Sports yakoze impinduka za nyuma yinjiza Yassin Mugume asimbuye Christ Mbondi gusa nta kidasanzwe yabashije gukora kuko umukino warangiye ari igitego 1-1.
Umukino ugomba guhuza andi makipe abiri ari mu itsinda rimwe n’aya, urahuza Young Africans yo muri Tanzania icakirana na USM Alger yo muri Algeria.