• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

 
You are at :Home»INKURU ZAKUNZWE CYANE»Abahoze muri FDLR na RNC bifatanyije na Rusesabagina mu gushaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Abahoze muri FDLR na RNC bifatanyije na Rusesabagina mu gushaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Ubwanditsi 07 May 2018 INKURU ZAKUNZWE CYANE

Kuva kuwa 18 Werurwe uyu mwaka impuzamashyaka MRCD yari igizwe n’ishyaka PDR-Ihumure rya Paul Rusesabagina ndetse na CNRD-Ubwiyunge,yose avuga ko arwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, yakiriye irindi shyaka ryiyemeje gufatanya ari ryo RRM rigizwe n’abahoze mu ishyaka RNC ariko bakaza kwitandukanya naryo.

Aya mashyaka uko ari atatu avuga ko arwanya ubutegetsi buriho mu Rwanda, rimwe, PDR-Ihumure, riyobowe na Paul Rusesabagina wakomeje kwiyitirira kurokora Abatutsi aho yakoraga muri Mille Collines mu gihe cya jenoside nubwo hari ubundi buhamya bwinshi bugaragaza ko ari ibinyoma.

Irindi ryari risanzwe muri iyi mpuzamashyaka ari ryo CNRD-Ubwiyunge riyobowe na Gen Wilson Irategeka wahoze mu mutwe wa FDLR uyobowe n’abantu bakurikiranweho kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mbere yo kwitandukanya nayo mu 2016, irya gatatu rikaba ari ishyaka RRM riyobowe na Callixte Sankara wahoze mu buyobozi bwa RNC mbere yo kwitandukanya nayo mu mwaka ushize wa 2017.

Imwe mu nzira iyi mpuzamashyaka ya MRCD iteganya gukoresha mu guhungabanya umutekano  w’u Rwanda nk’uko byatangajwe na Paul Rusesabagina mu kiganiro n’itangazamakuru, harimo kwifashisha uburyo nk’ubwaranze ikiswe Arab Spring cyangwa impinduramatwara zaranze ibihugu by’Abarabu mu 2011 bagashishikariza abaturage kwigabiza imihanda bakigomeka ku butegetsi. [Urugero : Impunzi za Kiziba ]

Rusesabagina yabajijwe niba kugirango bafatanye n’Abanyarwanda bo nk’abari hanze y’igihugu bazataha mu Rwanda, asubiza ko nawe ari Umunyarwanda nubwo yahunze umutekano mukeya, ariko ko ni biba ngombwa ko aza mu Rwanda azaza.

Yakomeje aca umugani mu Kinyarwanda ugira uti: “Ushaka kwica ubukombe arabwagaza.” Yongeyeho ati: “Kandi nta wubwagaza atabwegereye.”

Yabajijwe igihe ateganyiriza kuba yaza mu Rwanda yirinda gutangaza igihe nubwo avuga ko atari kirekire, ari vuba, ariko yirinda gutangaza igihe ntakuka. Ati: “Mu gihe cya vuba tuzaba twaberetse ibyo tugomba kubereka.”

Naho Callixte Sankara wahoze muri RNC ya Kayumba Nyamwasa akaza kwitandukanya nayo we na bagenzi be barimo Noble Marara bagashinga ishyaka RRM, aremeza ko nta politiki y’amahoro barimo bari mu ntambara.

Ati: “Ikintu Abanyarwanda bagomba kumenya erega..n’abantu bo muri opposition..ntabwo turi gukora politiki y’amahoro, turi mu ntambara…”

Uku kwifatanya kw’amashyaka arwanya ubutegetsi bw’u Rwanda 3 si gushya kuko hari izindi mpuzamashyaka ziriho nka CPC (Coalition des Partis politiques pour le Changement) yari ikuriwe na Faustin Twagiramungu abarigize bakaza kunaniranwa nawe bamushinja igitugu, ndetse hari na P5 igizwe n’imitwe ya politiki AMAHORO-PC, FDU – Inkingi, PDP – Imanzi, PS – Imberakuri na RNC.

Indwara yabo bose ngo ni imwe: Gupingana no gucikamo ibice

Nk’uko tubikesha kimwe mu binyamakuru bikorera hanze y’u Rwanda, ngo ikimenyerewe muri ibi bifi binini, bishinga amashyaka ya politiki hanze y’igihugu, ni uko birangwa no gupingana no kuryana, buri wese arwanira kuba ku isonga no guhabwa ibyubahiro by’umukuru w’ishyaka cyangwa uzayobora igihugu igihe bageze ku butegetsi, nyuma ya FPR-Inkotanyi usanga biba intandaro yo gucikamo ibice bidateye kabiri

Ubwo ishyaka FDU-Inkingi (Forces Démocratiques Unifiées) ryavukaga mu mwaka wa 2006, abenshi baryibonagamo, cyane cyane ko ryasaga n’impuzamashyaka, yari amaze kwishyira hamwe.

Iyo mpuzamashyaka yari igizwe na ”Alliance démocratique rwandaise” (ADR-Isangano), Forces de résistance pour la démocratie (FRD), Rassemblement pour le retour des réfugiés et la Démocratie au Rwanda (RDR); hiyongereyeho n’abantu baje ku giti cyabo, batabarizwaga mu ishyaka iri n’iri (adhésion individuelle d’autres personnalités politiques)ariko ngo uko byaje kugenda nyuma bibara umupfu.

Nyuma ya FDU-Inkingi, haje RNC (Rwanda National Congress) aho abayishinze bahoze bafite imyanya ikomeye mu butegetsi bw’u Rwanda mbere yo guhunga igihugu bamwe bagakatirwa n’inkiko badahari kubera ibyaha bari bakurikiranweho, bashinga ihuriro, ariko ngo RNC ikaba yarihutiye gusenyera andi mashyaka byari byifatanyije muri iri huriro, nyuma yo gusanga bose ku ruhande rumwe cyangwa urundi bose ibyabo ari amagambo gusa.

RNC ubwayo nayo ikaba yaraje gucikamo ibice bidateye kabiri kubera inyungu z’ibifi binini, iteka biba birota kumiragura udufi dutoya, tw’intege nke. Uguterana amagambo hagati ya Dr Théogène Rudasingwa na Général Kayumba Nyamwasa, bahoze muri FPR-Inkotanyi nyuma bakaza guhurira mu mutwe umwe wa RNC, mbere y’uko bacikamo ibice, byatumye n’abari bafitiye icyizere iryo shyaka bacika intege.

Ese MRCD hari ikidasanzwe igiye kuzana ku buryo ejo bundi abantu batazumva yacitsemo ibice nk’abayibanjirije?

Paul Rusesabagina avuga ko MRCD ari ryo huriro ubu riri ku isonga kubera impamvu zitandukanye zirimo ngo kuba irigizwe n’ingeri zose z’Abanyarwanda, kubw’ibyo ngo akaba ari yo igomba kuyobora impinduka mu Rwanda.

 

2018-05-07
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

RDC: Gen.Wilson Irategeka wa FLN ruramugera amajanja

RDC: Gen.Wilson Irategeka wa FLN ruramugera amajanja

Ubwanditsi 18 Dec 2019
Undi muyobozi ukomeye muri FDLR, wakoranaga na Kayumba Nyamwasa yishwe arashwe

Undi muyobozi ukomeye muri FDLR, wakoranaga na Kayumba Nyamwasa yishwe arashwe

Ubwanditsi 02 Sep 2019
Amasezerano Agizwe N’ingingo 10, Araburira Museveni, Guhagarika Ibikorwa Bigamije Gutera Inkunga, RNC na FDLR  Imitwe Y’iterabwoba

Amasezerano Agizwe N’ingingo 10, Araburira Museveni, Guhagarika Ibikorwa Bigamije Gutera Inkunga, RNC na FDLR Imitwe Y’iterabwoba

Ubwanditsi 22 Aug 2019
GANZA TV: Abakunzi ba Filime Mpuzamahanga bashyizwe igorora kuri Startimes

GANZA TV: Abakunzi ba Filime Mpuzamahanga bashyizwe igorora kuri Startimes

Ubwanditsi 08 Nov 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

FDLR YIYITA IMPUNZI Z’ABANYARWANDA ZITOTEZWA MURI KONGO, KANDI AHUBWO YARAFASHE BUGWATE IZO MPUNZI
Amakuru

FDLR YIYITA IMPUNZI Z’ABANYARWANDA ZITOTEZWA MURI KONGO, KANDI AHUBWO YARAFASHE BUGWATE IZO MPUNZI

Ubwanditsi 15 Mar 2023
Therese wari umugore wa Evangeliste KWIZERA Emmanuel yitabye Imana. Ni urupfu rwashenguye benshi
Mu Rwanda

Therese wari umugore wa Evangeliste KWIZERA Emmanuel yitabye Imana. Ni urupfu rwashenguye benshi

Ubwanditsi 07 Aug 2017
Diamond yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru avuga kuri Shaddyboo n’indirimbo yakoranye na Meddy
HIRYA NO HINO

Diamond yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru avuga kuri Shaddyboo n’indirimbo yakoranye na Meddy

Ubwanditsi 16 Aug 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru