• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Niwe rutahizamu watsinze ibitego byinshi muri Ivory Coast, ibyo wamenya kuri rutahizamu mushya wa APR FC, Amani Kouadio Kan   |   22 Jun 2026

  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Oprah Uwoya n’umusore bakundana bakajije umurego mu gutera kabariro bashakisha umwana

Oprah Uwoya n’umusore bakundana bakajije umurego mu gutera kabariro bashakisha umwana

Ubwanditsi 07 May 2018 HIRYA NO HINO

Irene Uwoya [Oprah] n’umugabo mushya asigaye afite, bakajije umurego mu gikorwa cyo gutera akabariro mu buryo bwo gushakisha umwana uzitwa imfura yabo.

Irene Pancras Uwoya[usigaye yitwa Sheilla], yahoze ari umugore wa Ndikumana Katauti; ubu afite undi mugabo mushya umuraperi Dogo Janja bamaranye amezi agera kuri arindwi barushinze.

Ubukwe bwabo bwateje impaka, umuryango w’uyu mugore kugeza ubu wanze kwakira Dogo Janja nk’umukwe wabo ndetse mu gihe cyose amaze arongoye Irene Uwoya ntarakandagira kwa nyirabukwe

Mu kiganiro aba bombi bagiranye n’ikinyamakuru Ijumaa Wikienda, bashimangiye ko muri iki gihe bahugiye mu kwiha umwanya uhagije mu gutera akabariro mu buryo bwo gushakisha uko Irene Uwoya yasama.

Abdulaziz Chende ‘Dogo Janja’, yavuze ko by’umwihariko muri iki gihe cy’imvura n’ubukonje bwinshi ari wo “mwanya ukwiye wo gushakisha umwana”. Nicyo kintu bahugiyeho muri iki gihe ndetse ngo babishyizemo imbaraga zabo zose.

Yagize ati “Mu by’ukuri turahuze cyane, turashakisha umwana, urabizi ko abantu baba bagomba gushakisha urubuto rwo gushing urugo, ubu rero ni icyo kiduhangayikishije.”

Irene Uwoya na we yashimangiye ko icyo umugore aba akwiriye gukora mu gihe yamaze kugera mu rugo ari ukubyarira umugabo bityo ko we na Dogo Janja bari gukora ibishoboka byose ngo muri iki gihe icyo kigerweho.

Yagize ati “Umugore aba agomba kubyarira umugabo, ubu njye n’umugabo wanjye ni cyo dutegereje kuko Krish ni umuhungu umaze gukura, akeneye murumuna we.”

Irene Pancras Uwoya yabanje kuba umugore wa Hamad Ndikumana ‘Katauti’, ubukwe bwabo bwabaye kuwa 11 Nyakanga 2009 . Aba bombi, batandukanye mu mwaka wa 2017, bari bafitanye umwana umwe witwa Krish Ndikumana.

Mu Ukwakira 2017, Irene Uwoya yarushinze bwa kabiri n’umuraperi witwa Dogo Janja, Katauti na we yari amaze iminsi ahishuye umukobwa witwa Asma Jesca wo mu Burundi bari bakomezanyije urugendo rw’urukundo. Amakuru yari ahari yavugaga ko biteguraga kurushinga, hanyuma Katauti apfa mu buryo butunguranye.

2018-05-07
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ese Umugore na we yatangiza igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina?

Ese Umugore na we yatangiza igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina?

Ubwanditsi 17 Apr 2017
Higiro Joally yabaye umukobwa wa mbere usezerewe muri Miss Rwanda

Higiro Joally yabaye umukobwa wa mbere usezerewe muri Miss Rwanda

Ubwanditsi 21 Jan 2019
Umunyarwandakazi Shaddy Yashyize Hanze Ifoto ari Kumwe na Diamond Mucyumba yavanyemo Umwenda

Umunyarwandakazi Shaddy Yashyize Hanze Ifoto ari Kumwe na Diamond Mucyumba yavanyemo Umwenda

Ubwanditsi 10 Jun 2017
Sheri wanjye yaryamanye na mwalimu ngo mbone amanota, none ndumva twatandukana-Mungire inama

Sheri wanjye yaryamanye na mwalimu ngo mbone amanota, none ndumva twatandukana-Mungire inama

Ubwanditsi 27 Apr 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umwuka mubi hagati ya Kongo- Kinshasa na Kenya wafashe indi ntera.
Amakuru

Umwuka mubi hagati ya Kongo- Kinshasa na Kenya wafashe indi ntera.

Ubwanditsi 17 Dec 2023
U Burundi burashinja u Bubiligi kuba inyuma y’iyicwa ry’Intwari yabwo
INKURU NYAMUKURU

U Burundi burashinja u Bubiligi kuba inyuma y’iyicwa ry’Intwari yabwo

Ubwanditsi 14 Oct 2018
Nyuma yo gukubitirwa iz’akabwana muri Kongo, abasirikari b’Afrika y’Epfo bakomeje koherezwa mu ibagiro!
Amakuru

Nyuma yo gukubitirwa iz’akabwana muri Kongo, abasirikari b’Afrika y’Epfo bakomeje koherezwa mu ibagiro!

Ubwanditsi 11 Feb 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru