Irene Uwoya [Oprah] n’umugabo mushya asigaye afite, bakajije umurego mu gikorwa cyo gutera akabariro mu buryo bwo gushakisha umwana uzitwa imfura yabo.
Irene Pancras Uwoya[usigaye yitwa Sheilla], yahoze ari umugore wa Ndikumana Katauti; ubu afite undi mugabo mushya umuraperi Dogo Janja bamaranye amezi agera kuri arindwi barushinze.
Ubukwe bwabo bwateje impaka, umuryango w’uyu mugore kugeza ubu wanze kwakira Dogo Janja nk’umukwe wabo ndetse mu gihe cyose amaze arongoye Irene Uwoya ntarakandagira kwa nyirabukwe
Mu kiganiro aba bombi bagiranye n’ikinyamakuru Ijumaa Wikienda, bashimangiye ko muri iki gihe bahugiye mu kwiha umwanya uhagije mu gutera akabariro mu buryo bwo gushakisha uko Irene Uwoya yasama.
Abdulaziz Chende ‘Dogo Janja’, yavuze ko by’umwihariko muri iki gihe cy’imvura n’ubukonje bwinshi ari wo “mwanya ukwiye wo gushakisha umwana”. Nicyo kintu bahugiyeho muri iki gihe ndetse ngo babishyizemo imbaraga zabo zose.
Yagize ati “Mu by’ukuri turahuze cyane, turashakisha umwana, urabizi ko abantu baba bagomba gushakisha urubuto rwo gushing urugo, ubu rero ni icyo kiduhangayikishije.”
Irene Uwoya na we yashimangiye ko icyo umugore aba akwiriye gukora mu gihe yamaze kugera mu rugo ari ukubyarira umugabo bityo ko we na Dogo Janja bari gukora ibishoboka byose ngo muri iki gihe icyo kigerweho.
Yagize ati “Umugore aba agomba kubyarira umugabo, ubu njye n’umugabo wanjye ni cyo dutegereje kuko Krish ni umuhungu umaze gukura, akeneye murumuna we.”
Irene Pancras Uwoya yabanje kuba umugore wa Hamad Ndikumana ‘Katauti’, ubukwe bwabo bwabaye kuwa 11 Nyakanga 2009 . Aba bombi, batandukanye mu mwaka wa 2017, bari bafitanye umwana umwe witwa Krish Ndikumana.
Mu Ukwakira 2017, Irene Uwoya yarushinze bwa kabiri n’umuraperi witwa Dogo Janja, Katauti na we yari amaze iminsi ahishuye umukobwa witwa Asma Jesca wo mu Burundi bari bakomezanyije urugendo rw’urukundo. Amakuru yari ahari yavugaga ko biteguraga kurushinga, hanyuma Katauti apfa mu buryo butunguranye.