Mu cyumweru kimwe Ikigo cya Polisi y’u Rwanda gishinzwe gusuzuma ubuziranenge bw’imodoka (Motor Vehicle Inspection Center (MIC)) kimaze mu Ntara y’Amajyaruguru cyasuzumye imodoka 1 056.
Usibye iz’abatuye iyi Ntara; abaturutse mu turere duhana imbibi na yo nka Nyabihu, Rubavu, Rutsiro na Ngororero bazanye imodoka zabo ngo zikorerwe isuzuma bahawe serivisi.
Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano mu muhanda, Senior Superintendent of Police (SSP) Jean Marie Vianney Ndushabandi yavuze ko kwerekeza kwa MIC muri iyi Ntara aho yajyanye Ibikoresho by’Ikoranabuhanga yifashisha mu isuzuma ry’ubuziranenge bw’imodoka bigamije kwegereza iyi serivisi abazikeneye nk’uko isanzwe ibigenza no mu bindi bice by’Igihugu.
Yavuze ko mu modoka 1 056 zakorewe isuzuma, 556 zari zujuje ubuziranenge, na ho 500 zikaba zitari zibwujuje.
Yongeyeho ko na none imodoka 843 zakorewe isuzuma ry’ivubura ry’ibyotsi; bigaragara ko muri zo 747 nta kibazo ziteje; ndetse ba nyirazo bahabwa icyemezo kibihamya; mu gihe isuzuma ryagaragaje ko 96 zivubura ibyotsi; ba nyirazo basabwa gukemura icyo kibazo barangiza bakagaruka gukoresha isuzuma ry’ubuziranenge bwazo.
SSP Ndushabandi yibukije abafite imodoka zivubura ibyotsi kuzikoresha kugira ngo hirindwe ingaruka zabyo ku bantu no ku bidukikije.
Ibipimo ngenderwaho by’ubuziranenge bigaragaza ibipimo byemewe by’ibyotsi bishoboka byifashishwa mu gihe cyo kugenzura ibinyabiziga biteganywa n’Amabwiriza ya Minisitiri w’Intebe N°005/03 yo ku wa 27/12/2013 yerekeranye no kurwanya ihumana ry’ikirere riterwa n’ibyotsi bisohorwa n’ibinyabiziga ndetse n’imashini zikoresha ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda.
Ingingo ya 5 y’aya Mabwiriza ivuga ko Ikinyabiziga cyose kitujuje ibipimo ngenderwaho mu byerekeranye n’ibyotsi nticyemerwa gukorera mu Rwanda.
Iyi ngingo ikomeza ivuga ko Abakozi b’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda bemerewe guhagarika ikinyabiziga icyo ari cyo cyose bakagikorera igenzura mu bijyanye n’ibyotsi; kandi ko bemerewe gusaba ikinyabiziga kujya mu igenzura mu bijyanye n’ibyotsi igihe cyose baketse ko icyo kinyabiziga kirimo gusohora ibyotsi byinshi cyane.
SSP Ndushabandi yavuze ko mu gihe Abapolisi bakora muri MIC basuzumaga ubuziranenge bw’imodoka z’abatuye mu Ntara y’Amajyaruguru no mu turere duhana imbibi na yo bagenzuye imikoreshereze y’Utugabanyamuvuduko mu modoka 501 zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange basanga mu modoka 394 dukora neza; na ho mu modoka 104 tudakora neza; abari batwaye imodoka zirimo itudakora neza basabwa guhita bajya kudukoresha.
Kugeza ubu ahantu hahoraho hakorerwa isuzuma ry’ubuziranenge bw’imodoka ni ku Cyicaro cya MIC i Remera mu Mujyi wa Kigali n’i Gishari mu karere ka Rwamagara.