Ubwandu bwa virusi itera SIDA mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2005 buri kuri 3 %, abafata imiti igabanya ubukana bari kuri 82 %. Mu myaka 15 ishize ubwandu bushya bwagabanutseho 50%.
Abitabiriye inama basangijwe ubunararibonye ku rubyiruko ku birebana na virusi itera Sida,bagaragaza inzitizi zikigaragara mu kuyirwanya n’amahirwe abakiri bato bafite mu gukumiri iki cyorezo.
Raporo y’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana, UNICEF yo mu 2016 yagaragaje ko 73% by’ubwandu bushya mu rubyiruko icyo gihe bwari muri Afurika.
Ushinzwe Ibikorwa by’Ubuvuzi muri Kasha Malyse Uwase ifite ikoranabuhanga rikoreshwa mu gutumiza uburyo bwo butandukanye bwo kuboneza urubyaro, kwipima virusi itera Sida no kuyirinda, yagize ati”ikoranabuhanga rikuraho isoni zo kugura udukingirizo n’ibindi bikoresho byo kwirinda ibibazo bifitanye isano n’ubuzima bw’imyororokere”.
Akomeza avuga ko Ikoranabuhanga ari kimwe mu bisubizo binyuze mu kwigisha abantu uko bakwirinda uwanduye agafata imiti,
akomeza agira ati”Ikoranabuhanga ririmo kudufasha aho usanga abantu benshi bararikoresha kuko kugeza ubu urubyiruko rwinshi rutunze telefoni, rukoresha imbuga nkoranyambaga
inzobere mu kurwanya virus itera sida zikagaragaza ko kugira ngo iki gipimo kigabanuke, ari ngombwa ko iki cyiciro kigize umubare munini w’abaturage kishakamo ibisubizo byubakiye ku ikoranabuhanga .
Mu biganiro by’ Ihuriro ry’urubyiruko ryateguwe n’Umuryango Imbuto Foundation, ku munsi w’ejo tariki ya 08 Gicurasi rikabera mu nama ya Transform Africa 2018, abafite aho bahuriye no kurwanya virusi itera Sida bagaragaje ko urubyiruko rukwiye gushakira igisubizo cya virusi itera Sida mu ikoranabuhanga.
Sandrine Umutoni Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation ageza ijambo kubitabiriye iri huriro yagize ati” urubyiruko rugomba guhaguruka bakitabira urugamba rwo kurwanya virusi itera Sida,bifashishije intwaro y’ikoranabuhanga “
Akomeza agira ati”Mugomba kugira uruhare mu guhanga ibisubizo by’ibibazo bibugarije harimo no kwifashisha ikoranabuhanga “.
Iyi Gahunda y’urubyiruko Youth Forum Series, igamije kongerera ubushobozi n’ubujyanama ku rubyiruko, haganirwa ku nsanganyamatsiko zirimo; iterambere mu bukungu n’imibereho, kwihangira imirimo, kwigira, n’ibindi.
Nkundiye Eric