Umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta y’u Burundi, Agathon Rwasa, yaburiye bamwe mu barundi bashobora kuzatora ‘Yego’ mu matora ya Kamarampaka, ko nyuma bashobora kuzicuza.
Ibi yabitangarije mu ntara ya Makamba, aho yari mu bukangurambaga, busaba Abarundi kuzatora OYA, kugira ngo Itegeko Nshinga ridahindurwa, akabatangariza ko riramutse rihinduwe zaba ari ingaruka zikomeye ku benegihugu.
Agathon Rwasa avuga ko Leta iriho yagize ubwiru ingingo zahinduka mu Itegeko Nshinga ribaye rihinduwe, ati “mumbwire mwese uwaba yaba yarigeze kubona iki gitabo, nta n’umwe ukizi none ngo nimwe mwabisabye, na njye ubwanjye nakibonye ku itariki 30 z’ukwezi kwa kane, njye ndibaza kuri iki kintu bagize ibanga, aho babiteguriye ntaho tuzi,…”.
Agathon yasabye abari aho gukangurira n’abandi ko muri iki gihe u Burundi ngo bwugarijwe n’inzara n’ubukene, guhindura itegeko Nshinga atari cyo cyari gikenewe mbere y’ibindi.
Ati “ ntabwo amategeko abiri abana mu gihugu, uko amategeko yubakwa, itegeko rishya rikuraho iryari risanzwe,… ikintu rero bahita bakora ni ukuvanaho inzeho zose zihari, igihugu cyafatwa nk’ikiri mu ntambara, ni ukuvuga rero ko Itegeko Nshinga twashyizeho i Arusha, ryaba rikuweho”.
Ndayimpenda Evariste, umuyobozi mu ishyaka Amizero y’Abarundi, Agathon Rwasa abereye perezida, na we yatangarije abatuye i Makamba ko gutora YEGO, ari ugushyira igihugu mu kaga, ko nyuma habaho ukwicuza.
Ati “reka mbabwire akantu gatoya, impamvu tugaruka kubabwira kudatora yego, ni uko ejo mwazicuza”.
Akomeza avuga ko mu gihe bahitamo ko rihindurwa, ko hari inzego zimwe na zimwe zajya mu maboko y’umuntu umwe atavuze, atanga urugero rw’urwego rw’igihugu rushinzwe iperereza, ati “ni rumwe mu zigize umutekano w’igihugu cy’u Burundi, ariko mwibeshye mugatora Yego, ibikorwa by’iperereza ntimuzongera kumenya aho bikorera, ibyo bikora, uburyo bikorwa,… icyo gihe byaba biri mu maboko y’umuntu umwe”.
Amatora ya kamarampaka ateganyijwe kuba ku wa 17 Gicurasi 2018.