Guverinoma ya Kenya n’iya Ghana zashyikirije Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), inyandiko zemeza burundu amasezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika (AfCFTA) yasinyiwe i Kigali mu nama y’abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango ku wa 21 Werurwe 2018. Perezida wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat, kuri uyu wa Kane nibwo yakiriye intumwa yihariye ya Kenya na Ambasaderi wa Ghana, bamushyikiriza izo nyandiko. Mahamat yashimiye by’umwihariko guverinoma n’abaturage ba Ghana na Kenya bemeje (…)
Guverinoma ya Kenya n’iya Ghana zashyikirije Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), inyandiko zemeza burundu amasezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika (AfCFTA) yasinyiwe i Kigali mu nama y’abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango ku wa 21 Werurwe 2018.
Perezida wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat, kuri uyu wa Kane nibwo yakiriye intumwa yihariye ya Kenya na Ambasaderi wa Ghana, bamushyikiriza izo nyandiko.
Mahamat yashimiye by’umwihariko guverinoma n’abaturage ba Ghana na Kenya bemeje burundu aya masezerano y’amateka afatwa nk’umusingi w’ukwishyira hamwe Afurika ikeneye, ku mwanya wa mbere kuri uyu mugabane.
Yagize ati “Nifuza ko mwakomeza gushishikariza n’abandi basinye amasezerano ashyiraho AfCFTA kugira ngo nibura ibindi bihugu 20 bikenewe ngo atangire gushyirwa mu bikorwa biboneke mbere y’uko umwaka wa 2018 urangira. Ni cyo cyifuzo cy’abakuru b’ibihugu na za guverinoma bacu.”
Yifashishije amazina y’abakurambere b’ibyo bihugu byombi, ati “Nta gushindikanya Jomo Kenyatta na Kwame Nkrumah ubu barabishimiye, twese baratwishimiye.”
Mahamat yavuze ko yizeye ko ibihugu byinshi bizakomeza gushyikiriza AU inyandiko zemeza burundu aya masezerano, ku buryo hari icyizere ko muri Mutarama 2019 hazatangazwa ku mugaragaro ko aya masezerano atangiye gushyirwa mu bikorwa.
U Rwanda narwo rwamaze kwemeza burundu aya masezerano binyuze mu Nteko Ishinga Amategeko, asigaye kwemezwa n’umukuru w’igihugu binyuze mu iteka rya Perezida, bigashyikirizwa AU.
Amasezerano y’amateka ashyiraho isoko rusange rya Afurika, yemejwe n’ibihugu 44 bihurira muri AU, hashyirwaho isoko rihuriraho miliyari 1.2 z’abaturage. Ryitezweho koroshya ubuhahirane hagati y’ibihugu bya Afurika, rifite umusaruro mbumbe wa tiriyali 2.19 z’amadolari.
CFTA ni imwe muri gahunda z’ibanze mu kwihuza kwa Afurika nk’uko biteganywa mu cyerekezo 2063, itegerejweho kuzamura ubucuruzi bukorwa hagati y’ibihugu bya Afurika ubu buri kuri 16 % gusa; igipimo kiri hasi cyane ugereranyije na 60% bikorana n’u Burayi na 50 % bikorana Aziya.
Biteganywa ko aya masezerano azashyirwa mu bikorwa amaze kwemezwa burundu n’ibihugu 22 binyuze mu nteko zishinga amategeko.
Byitezwe ko kugeza mu 2022 aya masezerano azaba amaze gukuba kabiri ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika.
Biteganywa ko hakomeza ibiganiro mu gusobanura neza aya masezerano ku bayobozi b’ibihugu bitandukanye, kuko ubwo yasinyirwaga i Kigali muri Werurwe, hari ibihugu bikomeye bitagize icyo byemera haba amasezerano ashyiraho isoko rusange cyangwa ayemeza urujya n’uruza rw’abantu, birimo Nigeria na Afurika y’Epfo.