Caporal Janvier Nsengimana umusirikare ushinjwa kwica umugore we Akimana Claudine aho batuye mu majyaruguru mu murenge wa Kisaro mu karere ka Rulindo agahita acika, yafatiwe Iburasirazuba mu murenge wa Remera mu karere ka Ngoma kuri uyu wa kane, nkuko bitangawa n’umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda Lt Col Munyengango
Uyu musirikare wakoreraga i Musanze aregwa kwica umugore we amuciye umutwe .
Abaturanyi b’uyu muryango bavuga ko amakimbirane ashingiye ku mutungo n’ubusambanyi ariyo ntandaro y’ubu bwicanyi.
Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Lt Col Munyengango Innocent yavuze ko uyu musirikare uregwa yafashwe kandi yashyikirijwe ubutabera.
Ati “we ntabwo ari mu bantu batinda ngo harakorwa iperereze kuko icyaha cye kirigaragaza. Ubu ahasigaye ni ah’ubutabera.”
Lt Col Munyengango avuga ko uyu musirikare yakoreye icyaha Rulindo agafatirwa i Kibungo ko bishoboka ko hari n’ibindi yari agambiriye.
Caporal Janvier Nsengimana akurikiranyweho icyaha cyo kwica.
Ingingo ya 142 mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda ivuga ko “kwica uwo bashyingiranywe bihanishwa igifungo cya burundu.”
Nsengimana na Akimana Claudine, aregwa kwica, bari barashyingiranywe byemewe n’amategeko, bafitanye abana batatu.