Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa Kane zatangaje ko inama ya mbere y’amateka hagati ya Perezida Donald Trump na Kim Jong un wa Koreya ya Ruguru izabera muri Singapore mu kwezi gutaha.
Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, Trump yavuze ko iyi nama itegerejwe n’abatari bake izaba tariki ya 12 Kamena 2018, kandi we na Kim bazakorana kugira ngo ibe umwanya w’amateka akomeye mu kugarura amahoro ku Isi.
Iyi nama izaba ibaye iya mbere ihuje abakuru b’ibihugu byombi yatangiye kuvugwa muri Werurwe, ubwo Trump yemeraga ubutumure bwa Kim.
Nk’uko CNN yabyanditse, abayobozi ba Amerika babanje gutekereza ko yabera mu gace katarangwamo intambara hagati ya Koreya ya Ruguru n’iy’Efpfo, cyangwa muri Mongolia ariko biza kurangira bahurije kuri Singapore.
Mu byagendeweho hajya gutoranywa harimo umutekano, kuba nta ruhande rubogamiweho ndetse n’ingano y’amafaranga azakoreshwa. Ubwo Kim yagiriraga uruzinduko mu Bushinwa, Amerika ngo yahise ibona ko nta cyamubuza kugera muri Singapore iri muri kilometer 4828 uvuye Pyongyang.
Mu cyumweru gishize Trump yari yavuze ko bakiri gushakisha aho izabera, akibaza niba iramutse ibereye muri kariya gace katarangwamo intambaro, ibiganiro byagera ku ntego yabyo.
Kuba Trump na Kim bemeranyije kuzahurira muri Singapore byakiriwe neza n’ubuyobozi bw’iki gihugu, Minisitiri w’Intebe, Lee Hsien Loong aho yavuze ko ari intambwe ikomeye iganisha ku mahoro.
Itariki n’aho iyi nama izabera bitangajwe nyuma y’umunsi umwe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ububanyi n’Amahanga muri Amerika, Mike Pompeo, akubutse muri Koreya ya Ruguru, aho yagiranye ibiganiro na Kim ndetse bigasiga Abanyamerika batatu bari bahafungiwe bahabwa imbabazi.