• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bizimana Djihad yasezeye Al Ahli yo muri Libya yari amazemo umwaka, Hakim Sahabo mu nzira zimujyana mu Bugereki   |   31 Jan 2026

  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Abongereza babiri bari bashimutiwe muri Pariki ya Virunga barekuwe hatanzwe 200,000 $

Abongereza babiri bari bashimutiwe muri Pariki ya Virunga barekuwe hatanzwe 200,000 $

Editorial 16 May 2018 INKURU NYAMUKURU

Ba mukerarugendo babiri bakomoka mu Bwongereza  bari bashimutiwe muri Pariki ya Virunga ku wa gatanu tariki 11 Gicurasi 2018 barekuwe ku cyumweru tairai ya 13 Gicurasi 2018 kimwe n’umushoferi bari kumwe w’umunyekongo nyuma y’uko hishyuwe amadolari 200.000 abari babashimuse.

Nk’uko bitangazwa na Mambo Kawaya, Perezida w’imiryango itagengwa na Leta muri Territoire ya Nyiragongo akaba yari no mu kanama kari kahawe inshingano zo gushakisha abo bakera rugendo yabitangarije abanyamakuru bakorera mu mujyi wa Goma.

Mambo Kawaya yemeje ko ayo madolari yahawe abashimuse abo bantu bageze muri Congo avuye mu Rwanda ku cyumweru tariki 13 Gicurasi 2018.

Aya magambo ya Mambo Kawaya avuguruza ibyatangajwe na Cosma Wilungula, umuyobozi w’ikigo cya Congo gishinzwe kwita ku bidukikije ICCN (Institut Congolais pour la Conservation de la Nature), watangaje ko irekurwa rya ba mukerarugendo bashimuswe ryabaye nta mafaranga atanzwe.
Image result for fdlr muri virunga

Cosma Wilungula we avuga ko abashimuse ba mukerarugendo b’abongereza babarekuye kubera igitutu bashyizweho n’ingabo za Congo (FARDC) zifatanije n’abarinzi ba pariki.

Nabibutsa ko imodoka y’ikigo cya Congo gishinzwe kwita ku bidukikije (ICCN) yerekezaga i Goma itwaye ba mukerarugendo 2 bakomoka mu Bwongereza, iherekejwe n’abarinzi ba Pariki yaguye mu mutego w’abantu bitwaje intwaro hagati ya Kilimanyoka na Kibumba muri Territoire ya Nyiragongo.

Muri icyo gitero kitagize ucyiyitirira, umwe mu barinzi ba Pariki yarishwe. Rachel Baraka yahitanywe n’ibikomere ageze mu bitaro.

Abakora isesengura ku bibera muri kariya gace baremeza ko nta mutwe w’abarwanyi ufite ubushobozi bwo gukora igikorwa nka kiriya ngo kandi uhite wishyurwa akayabo mu buryo bwihuse ndetse ntihabeho inkurikizi. Ibyo bikaba biganisha gukeka abahoze muri M23  cyangwa FDLR.

Kwirinda kuvuga umwirondoro w’abakoze iki gikorwa cy’ubushimusi ndetse ntibanashinje FDLR nk’uko byahindutse umuco bituma hibazwa niba nta kagambane ka bamwe mu basirikare b’ingabo za Congo karimo.

Niba atari igikorwa cy’ubujura gisanzwe umwe mubativuze izina ahamya ko  iki gikorwa gishobora kuba gifitanye isano n’intambara irimo itegurwa muri kariye gace. Ibi biraba mugihe impunzi z’Abanyecongo ziba mu Rwanda zimaze iminsi zigaragambya izindi zisaba gusubira iwabo muri Congo. Mugihe u Rwanda rwo ruvuga ko umutekano utaragaruka muri kariya karere ariko ko ari uburenganzira bwabo , abifuza gutaha bahabwa ibyangombwa bagasubira mugihugu cyabo .

2018-05-16
Editorial

IZINDI NKURU

Ntaganda Bernard na Ingabire Victoire bahanganye na “Padiri” Thomas Nahimana ngo ubahatira kumushyigikira muri politiki ye y’ ubuswa n’ubusazi.

Ntaganda Bernard na Ingabire Victoire bahanganye na “Padiri” Thomas Nahimana ngo ubahatira kumushyigikira muri politiki ye y’ ubuswa n’ubusazi.

Editorial 03 Mar 2021
Prof Charles Kambanda wahungiye ubutabera muri Amerika, yamunzwe n’ingengabitekerezo ya jenoside, abamuzi bakemeza ko ameze nk’uwataye umutwe.

Prof Charles Kambanda wahungiye ubutabera muri Amerika, yamunzwe n’ingengabitekerezo ya jenoside, abamuzi bakemeza ko ameze nk’uwataye umutwe.

Editorial 29 Oct 2020
Perezida Kagame yahuye na mugenzi we w’u Bufaransa Emmanuel Macron

Perezida Kagame yahuye na mugenzi we w’u Bufaransa Emmanuel Macron

Editorial 26 Sep 2018
Abanyekongo bavuga ikinyarwanda, cyane cyane abo mu bwoko bw’Abatutsi, barimo kwicirwa mu bigo bya gisirikari, bitwa intasi z’ u Rwanda

Abanyekongo bavuga ikinyarwanda, cyane cyane abo mu bwoko bw’Abatutsi, barimo kwicirwa mu bigo bya gisirikari, bitwa intasi z’ u Rwanda

Editorial 02 Jun 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umukozi w’Akarere ka Burera yafatiwe mu cyuho yakira Ruswa y’Umuturage utishoboye
ITOHOZA

Umukozi w’Akarere ka Burera yafatiwe mu cyuho yakira Ruswa y’Umuturage utishoboye

Editorial 02 May 2017
Ingabire Victoire, kwandagaza igihugu cyawe mu mahanga ni nko kwambika ubusa nyoko mu ruhame
Amakuru

Ingabire Victoire, kwandagaza igihugu cyawe mu mahanga ni nko kwambika ubusa nyoko mu ruhame

Editorial 27 Oct 2024
Amashuri yigisha amategeko y’umuhanda ashyigikiye ikoranabuhanga mu gutanga serivisi
Mu Mahanga

Amashuri yigisha amategeko y’umuhanda ashyigikiye ikoranabuhanga mu gutanga serivisi

Editorial 29 Oct 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru