• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Uganda: Imvururu zishingiye ku butaka zaguyemo umwe, inzu 100 ziratwikwa

Uganda: Imvururu zishingiye ku butaka zaguyemo umwe, inzu 100 ziratwikwa

Editorial 19 May 2018 Mu Mahanga

Umuntu umwe yaguye mu mirwano ishingiye ku butaka mu karere ka Nebbi, inzu 100 ziratwikwa naho umudugudu wose uhungira muri Congo Kinsha.

Imirwano yashyamiranyije amoko abiri ubwitwa Acer n’abandi bitwa Jupu-Omaki mu gace kitwa Angule mu karere ka Nebbi muri Uganda.

Imirwano ikomeye yatangiye ku wa kabiri ihosha ku wa gatatu, yaranze no gutwika inzu no gutema insina kuri buri ruhande.

Ukuriye Polisi mu gace ka Nebbi witwa Fred Ahimbisibwe, yavuze ko muri iyi mirwano haguyemo uwitwa Gabriel Jakisa w’imyaka 32 wo ku ruhande rw’abo mu bwoko bwa Jupa.

Ahimbisibwe yashinje abo mu bwoko bwa Acer gutera bagenzi babo bo mu bwoko bwa Jupu-Omaki.

Yatangarije The Monitor ati “Hagomba kubahwa amategeko, kandi amategeko agomba gufasha mu gukemura imvururu hagati y’amoko.”

Imvururu zishingiye ku butaka muri kariya gace ngo zigeze kubaho mu 1996 ndetse ikibazo kigezwa mu nkiko mu 2014.

Amakimbirane yongeye kubura ubwo urukiko rwategekaga gufata abandi bantu bo mu bwoko bwa Acer ngo bagire ibyo babazwa kuri iki kibazo.

Ahimbisibwe avuga ko abo bantu batawe muri yombi ngo babazwe kubera ko abakekwaho ibyaha bahunze.

Umuyobozi w’agace ka Ndhew (Sub-county) Bosco Okwai yasabye aba baturage kwicara hamwe bakaganira ku kibazo kibatandukanya.

Ati “Tugoba kwigisha abato kubaha itegeko aho kurirengaho.”

Yavuze ko abana n’abagore b’inzirakarengane bararara badasinziriye aho bahungiye kubera ikibazo gito abantu bakwicara bagakemura.

Umwe mu bo mu bwoko bwa Acer, Angwe Oyeki w’imyaka 81, avuga ko ubutaka abo mu bwoko bwa Jupu-Omaki biyitirira bwagenewe kuragirwaho amatungo.

Ati “Abo mu bwoko bwa Jupu-Omaki bo muri Angule ni impunzi zacumbikiwe hano zivuye muri Congo Kinshasa, nta butaka bagira ino, ariko bashaka gufata n’ubutaka buruta ubwo umukuru w’umuryango wacu yabahaye.”

Uyu musaza avuga ko abo bantu bageze mu gace kabo mu 1964, ubutaka bapfa bungana na A 500.

2018-05-19
Editorial

IZINDI NKURU

Obed Katurebe mu gihome kubera ibikorwa bye byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda afatanyije na Kayumba Nyamwasa

Obed Katurebe mu gihome kubera ibikorwa bye byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda afatanyije na Kayumba Nyamwasa

Editorial 07 Jul 2022
RWANDA: NATION BRANDING AND STATE CRAFT

RWANDA: NATION BRANDING AND STATE CRAFT

Editorial 19 Jan 2016
Abakuru b’Ibihugu bakomeje kugera i Kigali – AMAFOTO

Abakuru b’Ibihugu bakomeje kugera i Kigali – AMAFOTO

Editorial 16 Jul 2016
Leta y’u Rwanda yagaramye ibyo kuburana na  Stanley Safari ndetse na Ingabire Victoire inivana mu masezerano ashyiraho Urukiko Nyafurika

Leta y’u Rwanda yagaramye ibyo kuburana na Stanley Safari ndetse na Ingabire Victoire inivana mu masezerano ashyiraho Urukiko Nyafurika

Editorial 09 Mar 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Chaka Chaka anyotewe no kumenya byinshi ku muziki wo mu Rwanda
Mu Rwanda

Chaka Chaka anyotewe no kumenya byinshi ku muziki wo mu Rwanda

Editorial 06 May 2017
Mu bahitanywe n’impanuka ya Ethiopian Airlines harimo Umunyarwanda umwe
HIRYA NO HINO

Mu bahitanywe n’impanuka ya Ethiopian Airlines harimo Umunyarwanda umwe

Editorial 10 Mar 2019
Burundi: Buri rugo, umukozi wa Leta n’abanyeshuri bashyiriweho amafaranga bagomba gutanga y’amatora.
INKURU NYAMUKURU

Burundi: Buri rugo, umukozi wa Leta n’abanyeshuri bashyiriweho amafaranga bagomba gutanga y’amatora.

Editorial 12 Dec 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru