U Rwanda rubaye umufatanyabikorwa wa mbere mu by’ubukerarugendo w’ikipe ya Arsenal yo muri shampiyona ya Premier League mu Bwongereza, aho iyi kipe igiye kujya yambara umwambaro wanditseho “Visit Rwanda” cyangwa se “Sura u Rwanda” mu Kinyarwanda.
Abakinnyi b’Ikipe ya Arsenal bakaba bagiye kujya bambara umwambaro wanditseho “Visit Rwanda” ku kuboko ahagana ku rutugu nk’uko byamaze kwemezwa.
Bwana Vinal Venkatesham, umuyobozi mukuru ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi muri Arsenal, yavuze ko aya masezerano azatuma u Rwanda ruba mu bitekerezo by’abantu mu buryo bushya kandi bukomeye.
Yavuze ko bibanejeje kuba bagiye gufasha u Rwanda kugera ku ntego zarwo zo kubaka uruganda rukomeye rw’ubukerarugendo, yongeraho ko u Rwanda rumaze gutera imbere rwahindutse mu myaka ishize.
Iyi nkuru dukesha The New Times iravuga ko aya masezerano y’imyaka 3 hagati y’u Rwanda na Arsenal agiye gutuma hazajya hagaragara logo ya Visit Rwanda ku kuboko kw’imoso kwa buri mukinnyi mu mikino yose y’ikipe ya mbere, abari munsi y’imyaka 23 no ku mikino y’amakipe y’abagore ba Arsenal, uhereye muri saison izatangira muri Kanama.
Aya masezerano kandi arimo ko abakinnyi ba Arsenal haba mu bagabo n’abagore bazajya basura u Rwanda kimwe n’abatoza babo, bakore ingando zo gutoza mu rwego rwo gufasha igihugu mu iterambere ry’umukino w’umupira w’aaguru ku bahungu n’abakobwa b’Abanyarwanda.
Mu mwaka ushize, u Rwanda rwakiriye ba mukerarugendo miliyoni 1,3 aho muri uyu mwaka wa 2017 urwego rw’ubukerarugendo rwatanze imirimo 90,000 ndetse akaba ari narwo rukomeza kwinjiriza igihugu amadovize menshi.
Kalisa
None ko utatubwiye u Rwanda rwatanze angahe ngo iriya Logo “visit Rwanda” yandikwe ku mipira ya Arsenal?