• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»U Rwanda rubaye umufatanyabikorwa wa mbere w’ikipe ya Arsenal mu bukerarugendo

U Rwanda rubaye umufatanyabikorwa wa mbere w’ikipe ya Arsenal mu bukerarugendo

Ubwanditsi 23 May 2018 Mu Rwanda

U Rwanda rubaye umufatanyabikorwa wa mbere mu by’ubukerarugendo w’ikipe ya Arsenal yo muri shampiyona ya Premier League mu Bwongereza, aho iyi kipe igiye kujya yambara umwambaro wanditseho “Visit Rwanda” cyangwa se “Sura u Rwanda” mu Kinyarwanda.

Abakinnyi b’Ikipe ya Arsenal bakaba bagiye kujya bambara umwambaro wanditseho “Visit Rwanda” ku kuboko ahagana ku rutugu nk’uko byamaze kwemezwa.

Bwana Vinal Venkatesham, umuyobozi mukuru ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi muri Arsenal, yavuze ko aya masezerano azatuma u Rwanda ruba mu bitekerezo by’abantu mu buryo bushya kandi bukomeye.

Yavuze ko bibanejeje kuba bagiye gufasha u Rwanda kugera ku ntego zarwo zo kubaka uruganda rukomeye rw’ubukerarugendo, yongeraho ko u Rwanda rumaze gutera imbere rwahindutse mu myaka ishize.

Iyi nkuru dukesha The New Times iravuga ko aya masezerano y’imyaka 3 hagati y’u Rwanda na Arsenal agiye gutuma hazajya hagaragara logo ya Visit Rwanda ku kuboko kw’imoso kwa buri mukinnyi mu mikino yose y’ikipe ya mbere, abari munsi y’imyaka 23 no ku mikino y’amakipe y’abagore ba Arsenal, uhereye muri saison izatangira muri Kanama.

Aya masezerano kandi arimo ko abakinnyi ba Arsenal haba mu bagabo n’abagore bazajya basura u Rwanda kimwe n’abatoza babo, bakore ingando zo gutoza mu rwego rwo gufasha igihugu mu iterambere ry’umukino w’umupira w’aaguru ku bahungu n’abakobwa b’Abanyarwanda.

Mu mwaka ushize, u Rwanda rwakiriye ba mukerarugendo miliyoni 1,3 aho muri uyu mwaka wa 2017 urwego rw’ubukerarugendo rwatanze imirimo 90,000 ndetse akaba ari narwo rukomeza kwinjiriza igihugu amadovize menshi.

2018-05-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abanyarwanda barahambwe ariko ni imbuto yashibutse – Kagame [ VIDEO ]

Abanyarwanda barahambwe ariko ni imbuto yashibutse – Kagame [ VIDEO ]

Ubwanditsi 16 Jul 2017
Ikiganiro “Isango na Muzika” cya Radiyo Isango Star kigiye gutanga ibihembo ku nshuro ya kabiri

Ikiganiro “Isango na Muzika” cya Radiyo Isango Star kigiye gutanga ibihembo ku nshuro ya kabiri

Ubwanditsi 02 Nov 2021
Mu Rwanda habonetse abandi bantu 3 barwaye Coronavirus

Mu Rwanda habonetse abandi bantu 3 barwaye Coronavirus

Ubwanditsi 10 Apr 2020
Umunsi wa kabiri wa shampiyona y’ikiciro cya kabiri mu bagabo usize amakipe nka Kirehe FC, Amagaju FC na Sunrise FC zitwaye neza naho AS Muhanga yatakarije i Kigali

Umunsi wa kabiri wa shampiyona y’ikiciro cya kabiri mu bagabo usize amakipe nka Kirehe FC, Amagaju FC na Sunrise FC zitwaye neza naho AS Muhanga yatakarije i Kigali

Ubwanditsi 08 Nov 2021

Igitekerezo kimwe

  1. Kalisa
    May 23, 201810:28 am -

    None ko utatubwiye u Rwanda rwatanze angahe ngo iriya Logo “visit Rwanda” yandikwe ku mipira ya Arsenal?

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mu Bubiligi RNC imeze nk’imbwa zirwanira mu mayezi
ITOHOZA

Mu Bubiligi RNC imeze nk’imbwa zirwanira mu mayezi

Ubwanditsi 08 Jul 2016
Musore  nubona ibi bintu k’Umukobwa mwakundanaga uzahite umenya ko atakiri uwawe hari abamaze kugutera  ‘ Agapapu ‘
HIRYA NO HINO

Musore nubona ibi bintu k’Umukobwa mwakundanaga uzahite umenya ko atakiri uwawe hari abamaze kugutera ‘ Agapapu ‘

Ubwanditsi 30 May 2017
Agasuzuguro ka Ingabire Victoire kafashe indi ntera.Noneho ngo u Rwanda ruri inyuma ya Kongo mu bijyanye n’imiyoborere?
Amakuru

Agasuzuguro ka Ingabire Victoire kafashe indi ntera.Noneho ngo u Rwanda ruri inyuma ya Kongo mu bijyanye n’imiyoborere?

Ubwanditsi 28 Apr 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru