Ku butumire bwa Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron, Perezida Kagame yageze mu gihugu cy’u Bufaransa, mu ruzindo rw’akazi rw’iminsi ibiri. Muri uru ruzinduko, Perezida Kagame aragirana ibiganiro na mugenzi we w’u Bufaransa ku birebana n’ubucuruzi, ishoramari, ikoranabuhanga, ubuzima, n’umubano hagati y’ibihugu byombi.
Aba bakuru b’ibihugu bombi bari baherutse guhurira i New York mu gihe bari bitabiriye Inama Rusange y’Umuryango w’Abibumbye, Loni, bakaba baranahuriye i New Delhi mu Buhinde, aho bari bitabiriye itangizwa ry’Ihuriro ry’Ibihugu Bigerwaho n’Imirasire y’Izuba kurusha ibindi (International Solar Alliance).
Muri uru ruzinduko kandi, Perezida Kagame azanitabira ‘Viva Technology’, inama ihuje ibigo bigitangira ishoramari mu ikoranabuhanga n’abayobozi baturutse mu mpande zose z’Isi. Uyu mwaka, ibigo by’ishoramari mu ikoranabuhanga bigera kuri 50 byo muri Afurika – harimo n’ibyo mu Rwanda – biramurika ibyo bimaze kugeraho ndetse binafashwe gukorana n’abateza imbere imishinga ijyanye n’ikoranabuhanga.
Uretse iby’umubano w’ibihugu byombi, uru ruzinduko rwa Perezida Kagame mu Bufaransa ruje mu gihe hariho dosiye yo kuba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yazasimbura Michaëlle Jean ku buyobozi bw’Umuryango Mpuzamahanga uhuriwemo n’ibihugu bivuga Igifaransa.
Amafoto: Village Urugwiro