Shampiyona y’u Rwanda ikomeje kugaragaramo ibibazo by’ubukene bukabije mu makipe amwe n’amwe byatumye Miroplast FC inanirwa kugera kuri Stade ya Kigali mu mukino wari kuyihuza na Rayon Sports ku Cyumweru tariki 27 Giicurasi 2018, iterwa mpaga y’ibitego bitatu ku busa.
Miroplast FC yazamutse mu cyiciro cya mbere umwaka ushize itsinze isonga ibitego 2-0 mu mukino wa kamarampaka, umuherwe wayo Mironko Francois Xavier atangaza ko yiteguye kuyiha byose bishoboka kugira ngo izitware neza ndetse igume mu cyiciro cya mbere.
Ibi byabaye inzozi kuko iyi kipe yabaye isibaniro ry’ibibazo by’ubukene byatumye idahemba abakinnyi mu bihe bitandukanye, bwa mbere iterwa mpaga banze kujya gukina i Nyagatare mu gikombe cy’Amahoro none byongeye ntibakina na Rayon Sports.
Amakuru agera ku IGIHE ni uko abakinnyi bari bamaze amezi atatu badahabwa umushahara akaba ariyo mpamvu bahagaritse imikino.
Twagerageje kuvugana n’umuyobozi w’iyi kipe Eng. Nshimiyimana Alex Redamptus akaba ari nawe ushinzwe iterambere ry’umupira w’amaguru muri Ferwafa, ntibyadukundira.
Hari umubare ntarengwa ikipe ishobora guterwamo mu mwaka umwe wa shampiyona, ibirenzeho ihura n’ibihano biremereye.
Mu mategeko ya Ferwafa agenga shampiyona, ingingo ya 89 umutwe wa mbere, ivuga ko ikipe yose yahanishijwe gutsindwa mpaga inshuro eshatu muri shampiyona kubera ko itageze ku kibuga mu mwaka umwe w’imikino ihita ihanishwa gutsindwa mpaga ku buryo bwa rusange ku yindi mikino y’iyo shampiyona ikanoherezwa mu cyiciro cya kabiri.
Iyo ngingo umutwe wa gatatu ugira uti “Perezida w’ikipe yahanishijwe gutsindwa mpaga mu gihe cy’ubuyobozi bwe ntashobora, uhereye ku itariki ibyo bigaragariyeho ko ikipe itsinzwe mpaga no mu gihe cy’imyaka itanu (5), kuba mu bagize inama y’ubuyobozi bw’iyindi kipe iri muri FERWAFA cyangwa urwego rwa FERWAFA cyangwa urw’amahuriro yayo.”
Ibi bivuze ko mu gihe nta cyakorwa mu maguru mashya ngo abakinnyi basubire mu kibuga, Miroplast FC ntizabashe kwitabira imikino ibiri itaha yazahita imanurwa mu cyiciro cya kabiri n’umuyobozi wayo, Nshimiyimana Alex Redamptus akirukanwa ku mwanya yari afite muri komite ya Ferwafa.
Iyi kipe niyo iri ku mwanya wa nyuma ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 17 mu mikino 24, kuva yazamuka ikaba yaratsinze itatu, inganya umunani, indi 12 irayitsindwa.
Rayon Sports yabonye amanota atatu idakinnye, yafashe umwanya wa kane n’amanota 40 irushwa na APR FC ya mbere amanota 10.
Si Miroplast FC ivugwamo ibibazo by’ubukene gusa kuko na Sunrise FC y’i Nyagatare imaze iminsi abakinnyi bajya mu kibuga bigoranye kubera kudahembwa, bikaba byaragize n’ingaruka mbi ku musaruro yatangaga.