• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»HIRYA NO HINO»Igikomangoma Harry na Meghan bagiye kurira ukwezi kwa buki muri Canada

Igikomangoma Harry na Meghan bagiye kurira ukwezi kwa buki muri Canada

Ubwanditsi 28 May 2018 HIRYA NO HINO

Nyuma yo gukora ubukwe bw’agatangaza, igikomangoma Harry n’umukunzi we Meghan Markle, bagiye kurira ukwezi kwa buki muri Canada hafite amateka yihariye ku Bwami bw’u Bwongereza.

Igikomangoma Harry na Meghan barushinze tariki ya 19 Gicurasi 2018, ibirori byabo byabereye mu Mujyi wa Windsor ahari hateraniye abarenga ibihumbi ijana. Mbere y’ubu bukwe hari amakuru yavugaga ko ukwezi kwa buki bazakurira muri Afurika mu bihugu nka Namibia, u Rwanda na Botswana.

TMZ yatangaje amakuru mashya ko Harry n’umukunzi we bagiye kurira ukwezi kwa buki muri Fairmont Jasper Park Lodge ihereyeye mu gace k’ubucuruzi ka Jasper National Park, mu Ntara ya Alberta mu Burengerazuba bwa Canada.

Aha Meghan na Harry bazarira ukwezi kwa buki hari ibintu nyaburanga bitandukanye birimo ibiyaga birenga 600 n’inzuzi, ibibaya bikurura ba mukerarugendo n’ibindi. Ntihatangajwe igihe nyacyo aba bombi bazaba bagereye muri Canada.

Ikinyamakuru Glamour cyo cyatangaje ko Harry na Meghan bagiriwe inama yo kugira ibanga bimwe mu byerekeye uru rugendo, bitewe n’umutekano wabo no kwirinda gushyira ahagaragara ubuzima bwabo bwite.

Bamwe mu baganiriye na TMZ batangaje ko umutekano wabo uzaba urinzwe bikomeye, kuko inzego zishinzwe umutekano z’u Bwongereza n’iza Canada ziteguye guzafatanya mu kubarinda.

Harry na Meghan bagiye kurira ukwezi kwa buki mu hoteli yubatse rwagati muri Pariki ya Jasper National Park. Aha hafite amateka akomeye, hakunze kuruhukirwa na bamwe mu bayoboye Ubwami bw’u Bwongereza. Nko mu mwaka 1939 Umwami George VI n’umwamikazi Elizabeth uyu akaba ari nyina wa Elizabeth II barahasuye.

Muri Kamena 2005, Elizabeth n’igikomangoma Philip nabo batembereye muri iyi pariki.

Harry na Meghan barushinze ku itariki ya 19 Gicurasi 2018

Usibye kuba Jasper National Park yaragiye isurwa n’umuryango w’Ubwami bw’u Bwongereza, abantu bakomeye barimo umuherwe Bill Gates n’ibyamamare bitandukanye muri Hollywood bagiye bajya kuruhukira muri Fairmont Jasper Park Lodge. Muri bo harimo nk’ abakinnyi ba filime Anthony Hopkins na John Travolta.

Mu mwaka 1954 amashusho ya filime yiswe ‘River of no Return’ yakozwe na Marilyn Monroe na Robert Mitchum yafatiwe muri ako gace nyaburanga ko muri Canada.

Igikomangoma Harry n’umugore we bagiye kuruhukira muri Canada, mu gihe kuri Markle we asanzwe asobanukiwe neza ubwiza n’uburanga bw’icyo gihugu kuko yagikoreyemo ibikorwa bye byo gukina filime mu bihe bitandukanye.

Mu minsi ishize Meghan na Harry bagaragaye bwa mbere mu ruhame kuva barushinga

Fairmont Jasper Park Lodge yitezweho kwakira Meghan na Harry

2018-05-28
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Isesengura : Ibihugu by’Akarere bishobora kurwana intambara yeruye muri DR.Congo kubera “Abanyamulenge “

Isesengura : Ibihugu by’Akarere bishobora kurwana intambara yeruye muri DR.Congo kubera “Abanyamulenge “

Ubwanditsi 22 May 2019
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ubwanditsi 11 Apr 2024
Mu Rwanda hagaragaye undi muntu umwe urwaye Coronavirus=41

Mu Rwanda hagaragaye undi muntu umwe urwaye Coronavirus=41

Ubwanditsi 26 Mar 2020
Uhagarariye Kongo-Kinshasa muri LONI yavuze ko u Rwanda rwiba ingagi n’inguge zicyo gihugu mu nama yigaga ikibazo cy’intambara muri Ukraine

Uhagarariye Kongo-Kinshasa muri LONI yavuze ko u Rwanda rwiba ingagi n’inguge zicyo gihugu mu nama yigaga ikibazo cy’intambara muri Ukraine

Ubwanditsi 13 Oct 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yasuye icyambu cya Doraleh muri Djibouti, kimwe mu bikomeye muri Afurika
POLITIKI

Perezida Kagame yasuye icyambu cya Doraleh muri Djibouti, kimwe mu bikomeye muri Afurika

Ubwanditsi 19 Apr 2017
Rusesabagina yivanye mu rubanza ariko ntazivana mu kimwaro, Abishake cyangwa abihakane urubanza rwe ruzaba!
Amakuru

Rusesabagina yivanye mu rubanza ariko ntazivana mu kimwaro, Abishake cyangwa abihakane urubanza rwe ruzaba!

Ubwanditsi 15 Mar 2021
Barafinda ari mugahinda  nyuma y’uko ngo  hari abantu bakomeje kumutwara  ‘Udukoryo’
Mu Rwanda

Barafinda ari mugahinda nyuma y’uko ngo hari abantu bakomeje kumutwara ‘Udukoryo’

Ubwanditsi 04 Sep 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru