Kuri uyu wa Kane, itariki 31 Gicurasi 2018 Guverinoma ya Zambia yahaye impunzi z’Abanyarwanda 1,468, mu mpunzi zigera mu 4000 zikiri muri iki gihugu, impushya zo gutura mu gihugu by’agateganyo. Ni nyuma y’igihe gito impunzi z’Abanyarwanda zahunze kuva mu 1959 kugeza mu 1998 zikuriweho statut y’ubuhunzi.
Nk’uko itangazo ryashyizwe ahagaragara Rushyashya ifitiye kopi rivuga, ngo abahoze ari impunzi z’Abanyarwanda bahawe impushya zo gutura by’agateganyo mu muhango wabereye mu Nkambi ya Meheba iherereye mu majyaruguru ashyira uburengerazuba yabwa Zambia, ukaba witabiriwe n’abayobozi baturutse muri Guverinoma ya Zambia ndetse n’abo muri HCR.
Minisitiri ushinzwe ibibazo by’imbere mu gihugu wa Zambia, Stephen Kampyongo, watangaje ko ariko bagikeneye ubufatanye bw’amahanga, yavuze ko igihugu cya Zambia kiyemeje gushyira mu buzima busanzwe abahoze ari impunzi z’Abanyarwanda 4,000 barimo abamaze imyaka 24 baba muri iki gihugu.
Naho uwari uhagarariye HCR, Pierrine Aylara, yavuze ko impunzi zumva ziri iwabo muri Zambia kandi zishimiye uko zakiriwe muri iki gihugu. Ati: “HCR irashishikariza Guverinoma ya Zambia gukomeza gufasha impunzi n’abahoze ari impunzi bashobora kuri ubu kwinjizwa muri gahunda z’iterambere ry’igihugu.”