Abanyarwanda bagiye kujya bishyura kimwe cya kabiri cy’amafaranga bishyuraga mu gukoresha ibizamini bya DNA bashaka kumenya umubyeyi w’umwana cyangwa bashaka ibimenyetso by’ibyaha bishingiye ku gitsina cyangwa ibindi nyuma y’aho u Rwanda rutangirije laboratwari yarwo yabugenewe I Kigali.
Iyi laboratwari iherereye ku Kacyiru, yafunguwe ku mugaragaro kuri uyu wa Kane, itariki 07 Kamena na minisitiri w’ubutabera, yatangiye kwakira ubusabe bwo gupima DNA ku mafaranga 270,000 frw, igiciro kiri hafi kimwe cya kabiri cy’icyari gisanzwe iyo gupima byakorerwaga hanze y’u Rwanda nko mu Budage.
Gupima DNA mu Rwanda bizanagabanya igihe cyagendaga hategerejwe ibisubizo, aho kizava ku mezi abiri cyangwa atatu ibisubizo byategerezwaga kuva mu Budage, bikazajya biboneka hagati y’umunsi umwe n’ibyumweru bitatu.
Iyi laboratwari yubatswe kuri miliyari 6 z’Amanayarwanda izajya inakora ibizamini mu zindi nzego nyinshi nko mu bijyanye no kugaragaza umwimerere w’inyandiko, gusuzuma ko hari ibiyobyabwenge, alcohol cyangwa uburozi biri mu maraso y’umuntu, gupima ibikumwe, kugaragaza ikishe umuntu no gupima ubwoko bw’amasasu yarashwe umuntu ngo hamenyekane imbunda yakoreshejwe n’ibindi.
Abayobozi b’u Rwanda bavuga ko iyi laboratwari igiye kurushaho kuzamura ubushobozi bw’inzego z’ubutabera z’igihugu kuko izafasha mu gukora iperereza no gushinja ibyaha mu buryo bworoshye itanga ibimenyetso byizewe.
Minisitiri w’ubutabera Johnston Busingye avuga ko iyi laboratwari izajya itanga serivisi ubusanzwe usanga mu bihugu byateye imbere hanze ya Afurika, asobanura ko uyu munsi wo kuyitangiza ari umunsi ukomeye ku Rwanda.
Umuyobozi mukuru w’iyi laboratwari, ACP Dr Francois Sinayobye, avuga ko izagira uruhare mu kurwanya ibyaha bikomeye nk’ibishongiye ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, kubera ko ngo abantu bazaba bazi ko kubonera ibimenyetso ibi byaha bizajya byoroha.
Yongeyeho ko serivisi z’iyi laboratwari zizajya zinaboneka mu nzego zitandukanye nko mu gisirikare cy’u Rwanda, mu gipolisi no mu rwego rw’amagereza, aho ngo kenshi izi nzego ziba zikeneye kumenya ko zikoresha abantu batabaswe n’ibiyobyabwenge.
Naho Umushinjacyaha Mukuru wa leta, Jean Bosco Mutangana, avuga ko ibi bizongera imitangire y’ubutabera mu gihugu kuko bizagabanya umwanya wagendaga ku manza mu nkiko bitewe no kubura ibimenyetso.