• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

  • AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon   |   13 Jun 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu ya Mexique yakiriye igikombe cy’Isi 2026 na Koreya y’Epfo zatangiye zitsinda imikino yayo   |   12 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Amafaranga Abanyarwanda bishyuraga mu gupimisha DNA agiye kugabanyukaho hafi kimwe cya kabiri

Amafaranga Abanyarwanda bishyuraga mu gupimisha DNA agiye kugabanyukaho hafi kimwe cya kabiri

Ubwanditsi 08 Jun 2018 Mu Rwanda

Abanyarwanda bagiye kujya bishyura kimwe cya kabiri cy’amafaranga bishyuraga mu gukoresha ibizamini bya DNA bashaka kumenya umubyeyi w’umwana cyangwa bashaka ibimenyetso by’ibyaha bishingiye ku gitsina cyangwa ibindi nyuma y’aho u Rwanda rutangirije laboratwari yarwo yabugenewe I Kigali.

Iyi laboratwari iherereye ku Kacyiru, yafunguwe ku mugaragaro kuri uyu wa Kane, itariki 07 Kamena na minisitiri w’ubutabera, yatangiye kwakira ubusabe bwo gupima DNA ku mafaranga 270,000 frw, igiciro kiri hafi kimwe cya kabiri cy’icyari gisanzwe iyo gupima byakorerwaga hanze y’u Rwanda nko mu Budage.

Gupima DNA mu Rwanda bizanagabanya igihe cyagendaga hategerejwe ibisubizo, aho kizava ku mezi abiri cyangwa atatu ibisubizo byategerezwaga kuva mu Budage, bikazajya biboneka hagati y’umunsi umwe n’ibyumweru bitatu.

Iyi laboratwari yubatswe kuri miliyari 6 z’Amanayarwanda izajya inakora ibizamini mu zindi nzego nyinshi nko mu bijyanye no kugaragaza umwimerere w’inyandiko, gusuzuma ko hari ibiyobyabwenge, alcohol cyangwa uburozi biri mu maraso y’umuntu, gupima ibikumwe, kugaragaza ikishe umuntu no gupima ubwoko bw’amasasu yarashwe umuntu ngo hamenyekane imbunda yakoreshejwe n’ibindi.

Abayobozi b’u Rwanda bavuga ko iyi laboratwari igiye kurushaho kuzamura ubushobozi bw’inzego z’ubutabera z’igihugu kuko izafasha mu gukora iperereza no gushinja ibyaha mu buryo bworoshye itanga ibimenyetso byizewe.

Minisitiri w’ubutabera Johnston Busingye avuga ko iyi laboratwari izajya itanga serivisi ubusanzwe usanga mu bihugu byateye imbere hanze ya Afurika, asobanura ko uyu munsi wo kuyitangiza ari umunsi ukomeye ku Rwanda.

Umuyobozi mukuru w’iyi laboratwari, ACP Dr Francois Sinayobye, avuga ko izagira uruhare mu kurwanya ibyaha bikomeye nk’ibishongiye ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, kubera ko ngo abantu bazaba bazi ko kubonera ibimenyetso ibi byaha bizajya byoroha.

Yongeyeho ko serivisi z’iyi laboratwari zizajya zinaboneka mu nzego zitandukanye nko mu gisirikare cy’u Rwanda, mu gipolisi no mu rwego rw’amagereza, aho ngo kenshi izi nzego ziba zikeneye kumenya ko zikoresha abantu batabaswe n’ibiyobyabwenge.

Naho Umushinjacyaha Mukuru wa leta, Jean Bosco Mutangana, avuga ko ibi bizongera imitangire y’ubutabera mu gihugu kuko bizagabanya umwanya wagendaga ku manza mu nkiko bitewe no kubura ibimenyetso.

2018-06-08
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abanyarwenya Siriki na Souké bari  mu Rwanda

Abanyarwenya Siriki na Souké bari mu Rwanda

Ubwanditsi 12 Jun 2017
U Rwanda mu bihugu bine byiyemeje kugenzura telefoni zihamagara mu mahanga

U Rwanda mu bihugu bine byiyemeje kugenzura telefoni zihamagara mu mahanga

Ubwanditsi 29 Apr 2016
Umukinnyi wa AS Kigali Kalisa Rachid wamaze kubagwa, azamara amezi abiri adakina umupira w’amaguru kubera imvune yagize

Umukinnyi wa AS Kigali Kalisa Rachid wamaze kubagwa, azamara amezi abiri adakina umupira w’amaguru kubera imvune yagize

Ubwanditsi 29 Oct 2021
Rwamagana: Polisi yakanguriye urubyiruko w’Abayisilamu kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge

Rwamagana: Polisi yakanguriye urubyiruko w’Abayisilamu kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge

Ubwanditsi 24 Oct 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda: Umwe mu basirikare barwanira mu kirere yirashe mu mutwe ahita apfa
INKURU NYAMUKURU

Uganda: Umwe mu basirikare barwanira mu kirere yirashe mu mutwe ahita apfa

Ubwanditsi 06 May 2018
Ingabo zikomeje kuvura abaturage indwara zari zarabazahaje
Mu Rwanda

Ingabo zikomeje kuvura abaturage indwara zari zarabazahaje

Ubwanditsi 05 May 2018
Intandaro  y’ibibazo n’intambara y’urudaca biri muri RNC
ITOHOZA

Intandaro y’ibibazo n’intambara y’urudaca biri muri RNC

Ubwanditsi 07 Jul 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru