Abanyarwanda batuye mu gihugu cya Canada baratangaza ko banejejwe no kwakira perezida w’u Rwanda, Paul Kagame uzitabira kuri uyu wa 09 Kamena 2018 inama ku buzima bw’inyanja n’imibereho y’abazituriye izanitabirwa n’abandi bayobozi n’abakuru b’imiryango mpuzamahanga.
Nk’uko bigaragara mu itangazo rigenewe abanyamakuru, Rushyashya ifitiye kopi, ryashyizwe ahagaragara n’Umuryango Nyarwanda muri Canada (La Communauté rwandaise au Canada (RCA-Canada) ngo intego y’uyu muryango wabo ni ukwigisha abawugize kubana mu mahoro n’abandi, kuba abaturage bafite inshingano no kugira uruhare mu mibereho n’ubukungu by’igihugu cya Canada cyabakiranye yombi.
Bavuga ko bakurikiranira hafi impinduka nziza zigenda ziba mu Rwanda kuva mu 1994, kandi bakaba bateganya gutanga umusanzu wabo mu guteza imbere ubumwe bw’igihugu no mu iterambere ryacyo na cyane ko guverinoma y’u Rwanda ishyira imbere kwegera abaturage bayo bari muri diaspora.
Uyu Muryango Nyarwanda muri Canada ukaba utangaza ko utewe ishema no kwakira perezida w’u Rwanda, Paul Kagame uzafatanya n’abandi bayobozi b’isi ndetse n’abayobozi b’imiryango mpuzamahanga mu nama idasanzwe igamije kwigisha kwita ku buzima bw’inyanja n’imibereho y’abazituriye iteganyijwe kuri uyu wa gatandatu, itariki 09 Kamena 2018.
Abanyarwanda baba muri Canada bavuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yasize isenye u Rwanda ikamara abaturage barwo mu nzego zose z’ubukungu, ariko imiyoborere myiza, amahoro n’umutekano byazanywe na guverinoma iriho bikaba byarafashije igihugu kugera ku iterambere ritangaje muri politiki, ubukungu n’imibereho.
Umuryango Nyarwanda muri Canada ngo ukaba wongeye gutangaza ko ushyigikiye perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, akaba na perezida wa Afurika Yunze Ubumwe muri iki gihe. Ngo kubera kureba kure kwe n’ubuyobozi bwe, ubukungu bw’u Rwanda bukomeza kuzamuka byibuze ku rugero rwa 7%, ubukene bwaragabanyutse bigaragara, ndetse ngo n’icyizere cyo kubaho cyavuye ku myaka 34 mu 1990 kigera ku myaka 64 mu 2015.
Ngo nk’uko byemezwa na raporo ya Loni kandi, u Rwanda ruri mu bihugu 5 bya mbere bifite ingabo nyinshi mu bikorwa byo kubungabunga amahoro by’Umuryango w’Abibumbye n’abasirikare 5136, abapolisi 978, n’indorerezi za gisirikare 32 mu butumwa 6 bwa Loni harimo n’ubwo ihuriyeho na Afurika Yunze Ubumwe nka MINUAD na MINUSS.