• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Abanyarwanda batuye muri Canada baravuga ko batewe ishema no kwakira perezida Kagame

Abanyarwanda batuye muri Canada baravuga ko batewe ishema no kwakira perezida Kagame

Ubwanditsi 08 Jun 2018 INKURU NYAMUKURU

Abanyarwanda batuye mu gihugu cya Canada baratangaza ko banejejwe no kwakira perezida w’u Rwanda, Paul Kagame uzitabira kuri uyu wa 09 Kamena 2018 inama ku buzima bw’inyanja n’imibereho y’abazituriye izanitabirwa n’abandi bayobozi n’abakuru b’imiryango mpuzamahanga.

Nk’uko bigaragara mu itangazo rigenewe abanyamakuru, Rushyashya ifitiye kopi, ryashyizwe ahagaragara n’Umuryango Nyarwanda muri Canada (La Communauté rwandaise au Canada (RCA-Canada) ngo intego y’uyu muryango wabo ni ukwigisha abawugize kubana mu mahoro n’abandi, kuba abaturage bafite inshingano no kugira uruhare mu mibereho n’ubukungu by’igihugu cya Canada cyabakiranye yombi.

Bavuga ko bakurikiranira hafi impinduka nziza zigenda ziba mu Rwanda kuva mu 1994, kandi bakaba bateganya gutanga umusanzu wabo mu guteza imbere ubumwe bw’igihugu no mu iterambere ryacyo na cyane ko guverinoma y’u Rwanda ishyira imbere kwegera abaturage bayo bari muri diaspora.

Uyu Muryango Nyarwanda muri Canada ukaba utangaza ko utewe ishema no kwakira perezida w’u Rwanda, Paul Kagame uzafatanya n’abandi bayobozi b’isi ndetse n’abayobozi b’imiryango mpuzamahanga mu nama idasanzwe igamije kwigisha kwita ku buzima bw’inyanja n’imibereho y’abazituriye iteganyijwe kuri uyu wa gatandatu, itariki 09 Kamena 2018.

Abanyarwanda baba muri Canada bavuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yasize isenye u Rwanda ikamara abaturage barwo mu nzego zose z’ubukungu, ariko imiyoborere myiza, amahoro n’umutekano byazanywe na guverinoma iriho bikaba byarafashije igihugu kugera ku iterambere ritangaje muri politiki, ubukungu n’imibereho.

Umuryango Nyarwanda muri Canada ngo ukaba wongeye gutangaza ko ushyigikiye perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, akaba na perezida wa Afurika Yunze Ubumwe muri iki gihe. Ngo kubera kureba kure kwe n’ubuyobozi bwe, ubukungu bw’u Rwanda bukomeza kuzamuka byibuze ku rugero rwa 7%, ubukene bwaragabanyutse bigaragara, ndetse ngo n’icyizere cyo kubaho cyavuye ku myaka 34 mu 1990 kigera ku myaka 64 mu 2015.

Ngo nk’uko byemezwa na raporo ya Loni kandi, u Rwanda ruri mu bihugu 5 bya mbere bifite ingabo nyinshi mu bikorwa byo kubungabunga amahoro by’Umuryango w’Abibumbye n’abasirikare 5136, abapolisi 978, n’indorerezi za gisirikare 32 mu butumwa 6 bwa Loni harimo n’ubwo ihuriyeho na Afurika Yunze Ubumwe nka MINUAD na MINUSS.

2018-06-08
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Icyizere cya Museveni cyashegeshwe n’Abanyarwanda, ibyahishuwe na William Pike mu gitabo cye- Museveni arakekwa amababa mu rupfu rwa Fred Rwigema 

Icyizere cya Museveni cyashegeshwe n’Abanyarwanda, ibyahishuwe na William Pike mu gitabo cye- Museveni arakekwa amababa mu rupfu rwa Fred Rwigema 

Ubwanditsi 06 Aug 2019
Birakekwa ko Gen.Wilson Irategeka wari umuyobozi wa CNRD-FLN yahungiye I Burundi.

Birakekwa ko Gen.Wilson Irategeka wari umuyobozi wa CNRD-FLN yahungiye I Burundi.

Ubwanditsi 28 Dec 2019
I Berlin: Perezida Kagame yagarutse ku kamaro ka Volkswagen itunganyiriza imodoka mu Rwanda

I Berlin: Perezida Kagame yagarutse ku kamaro ka Volkswagen itunganyiriza imodoka mu Rwanda

Ubwanditsi 30 Oct 2018
Kwicisha bugufi no guteza imbere Abanyarwanda, mu bizaranga FPR mu myaka 2 iri imbere

Kwicisha bugufi no guteza imbere Abanyarwanda, mu bizaranga FPR mu myaka 2 iri imbere

Ubwanditsi 17 Dec 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kamonyi: CPCs bakanguriwe gukomeza kwicungira umutekano
Mu Mahanga

Kamonyi: CPCs bakanguriwe gukomeza kwicungira umutekano

Ubwanditsi 14 Mar 2016
Muhanga: Afungiwe kwiyita umupolisi akambura abantu
Mu Mahanga

Muhanga: Afungiwe kwiyita umupolisi akambura abantu

Ubwanditsi 27 Jun 2016
FERWACY yatangije irushanwa ry’abato “Rwanda Junior Tour“ rigamije kongerera abakinnyi ubushobozi akozwe umunsi urenze umwe
Amakuru

FERWACY yatangije irushanwa ry’abato “Rwanda Junior Tour“ rigamije kongerera abakinnyi ubushobozi akozwe umunsi urenze umwe

Ubwanditsi 01 Aug 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru