Amakuru mashya aturuka mu gihugu cya Uganda aremeza ko uwahoze ari umukuru w’igipolisi, Gen Kale kayihura yatawe muri yombi ndetse na bagenzi be aho bivugwa ko ari guhatwa ibibazo ku byaha bitaratangazwa ashinjwa. Ni mu gihe iyi nkuru yari yagiye ahagaragara kuri uyu wa Kabiri ariko ikanyomozwa.
Ikinyamakuru Daily Monitor dukesha iyi nkuru kiravuga ko Gen Kale Kayihura yakuwe iwe ahitwa Lyantonde akajyanwa I Kampala muri kajugujugu nk’uko itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa gatatu, itariki 13 Kamena rivuga.
Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, Brig. Richard karemire akaba avuga ko Kayihura akiri umusirikare wa UPDF kandi yabaga Kashagama mu Karere ka Lyantonde kuva kuwa 15 Werurwe 2018 yahererekanya ububasha n’uwamusimbuye ku buyobozi bw’Igipolisi.
Biravugwa ko kuri uyu wa kabiri, itariki 12 Kamena 2018 Kayihura yari yasabwe kwitaba umugaba mukuru w’ingabo, Gen David Muhoozi ku cyicaro gikuru kiri ahitwa Mbuya, hakoherezwa kajugujugu yo kumufata ariko yahagera igasanga yagiye I Mbarara bikaba ngombwa ko isubira ku birindiro by’igisirikare cyo mu kirere bya Entebbe.
Kuri uyu wa gatatu rero ngo nibwo iyi kajugujugu yasubiyeyo kashagama isubirana I Kampala Gen Kale Kayihura.
Iri tabwa muri yombi rya kayihura risa nk’iritatunguranye kuko hari hashize iminsi avugwaho ibibazo birimo kwangirwa gusohoka mu gihugu ariko nawe ubwe akabihakana.
Yakuwe ku buyobozi bw’igipolisi muri Werurwe asimbuzwa IGP Ochola nyuma yo gushinjwa kunanirwa inshingano ze zo kuyobora igipolisi perezida Museveni yavugaga ko cyacengewemo n’abanyabyaha benshi.