Urukiko rw’Ubujurire rwa Bruxelles rwemeje ko kuba u Bubiligi bwaravanye ingabo zabwo mu birindiro zarimo muri ETO Kicukiro, byari umwanzuro w’Umuryango w’Abibumbye, ntaho bihuriye n’itegeko ryaba ryaratanzwe n’igihugu zikomokamo.
Guhera ku wa 2 Werurwe 2018, uru rukiko rwatangiye kumva urubanza ku ruhare rushinjwa Leta y’u Bubiligi rwo kuba “ntacyo yakoze” ngo batabare Abatutsi basaga 2000 biciwe muri ETO Kicukiro ku wa 11 Mata 1994.
Ni ikirego cyatanzwe n’imiryango y’Abanyarwanda barokotse Jenoside, bashinja u Bubiligi ko bwahaye ingabo zabwo itegeko ryo kuva kuri ETO hamwe na bene wabo bari bahari, zigasiga Abatutsi mu maboko y’Interahamwe.
Mu rubanza rumaze imyaka 14 guhera mu 2004, mu mwanzuro urukiko rwafashe ku wa 8 Kamena Ikinyamakuru Jeune Afrique cyabashije kunyuzamo amaso, rwemeje ko kuvana abasirikare b’Ababiligi bari mu Ngabo z’Umuryango w’Abibumbye mu butumwa bw’amahoro mu Rwanda (Minuar) muri École Technique Officielle (ETO) ku Kicukiro “byari inshingano za Loni, bitari mu bubasha bw’ubuyobozi bw’icyo gihugu.
Ubwo Jenoside yatangiraga, Abatutsi benshi bahungiraga muri ETO kuko hari abasirikare bagera ku 100 b’Ababiligi bafite n’intwaro zikomeye, bizera ko wenda bazabarinda ibitero by’Interahamwe zabaga zishaka kubica.
Gusa izo ngabo zahawe amabwiriza yo kujya ku kibuga cy’indege gutera ingabo mu bitugu Opération Silver Back yatangiye ku wa 10 Mata, igamije gucyura abanyamahanga bari mu Rwanda by’umwihariko Abafaransa n’Ababiligi.
Ni umwanzuro ariko wagaragaye nk’ushingiye ku itegeko ryatanzwe na Leta y’u Bubiligi yari imaze gupfusha abasirikare 10 barindaga Minisitiri w’Intebe, Uwiringiyimana Agathe.
Ahagana saa saba kuwa 11 Mata nibwo basohotse muri ETO, Abatutsi barabingiga ngo be kubasiga bonyine kugeza ubwo baryamye imbere y’imodoka zabo ariko biba iby’ubusa. Babisikanye n’Interahamwe n’ingabo za leta y’icyo gihe, binjira batera amagerenade, banarasa bagambiriye kurimbura Abatutsi bagera ku 2000 bari bahahungiye.
Urukiko rwari rwararegewe ngo rugaragaze ukwiye kubazwa uku gutererana Abatutsi kwatikije ubuzima bw’ibihumbi ubwo izi ngabo z’Ababiligi zari zimaze kuvanwa muri ETO, ngo habeho no gutanga indishyi ku wabikoze.
Uyu mwanzuro w’urukiko uvuga ko nta muyobozi w’u Bubiligi cyangwa guverinoma y’icyo gihugu waba yaratanze itegeko ryo kuhavana ingabo.
Mu batanze ikirego barimo Umuryango wa Boniface Ngulinzira wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda hagati ya 1992 na 1993 akaba n’umwe mu bagize uruhare mu kunoza amasezerano ya Arusha yashyizweho umukono muri Kanama 1993, nawe wishwe ingabo z’Ababiligi zimaze kuva muri ETO.
Urwo rukiko rwanagize abere abasirikare batatu bakuru bashyize mu bikorwa iryo tegeko ryo kuvana abasirikare muri ETO, barimo Colonel Luc Marchal wari umuyobozi wungirije wa Minuar, Colonel Joseph Dewez wayoboraga ingabo z’Ababiligi i Kigali na Lieutenant Luc Lemaire wari uyoboye ingabo muri ETO.
Umwanzuro w’urukiko ukomeza ugira uti “Muri icyo gihe, nta tegeko ryatanzwe na Guverinoma y’u Bubiligi cyangwa igisirikare cy’u Bubiligi risaba ingabo kuva muri ETO.”
Uru Rukiko rwahinyuje umwanzuro wariwafashe n’urukiko rwabiranishije uru rubanza mu cyiciro cya mbere, rugasomwa ku wa 8 Ukuboza 2010, rwari rwemeje ko “kuvana ingabo muri ETO byari umwanzuro w’u Bubiligi atari uwa Minuar.”