Kiliziya ya Ste Famille, Ikigo cyitiriwe St Paul, mu kigo cyizwi nka CELA (Centre d’Etudes des Langues Africaine) ndetse no mu kigo cy’ababikira b’Aba-Calcuta mu mu Mujyi wa Kigali, ni hamwe mu hiciwe abatutsi benshi bari bahahungiye, abandi bakajya bahakurwa bajya kwicirwa ahandi.
Ku wa Gatanu tariki 15 Kamena 2018 nibwo abaharokokeye, inshuti n’imiryango bifatanyije mu kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko abiciwe muri utwo duce twegereranye na Kiliziya yitiriwe Umuryango Mutagatifu, Ste Famille.
Mukabyagaju Marie Grace ni mwe mu barokokeye muri St Paul abifashijwemo n’ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi ndetse na Musenyeri Hakizimana Célestin, ubu ni umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro kuri ubu. Yari padiri ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga.
Mukabyagaju n’umuryango we bageze kuri St Paul ku itariki 12 Mata 1994. Avuga ko igitero cya mbere cyaje tariki 22 Mata, Interahamwe zikabanza gutema ikitwa ikimera cyose kugira ngo hataza kuboneka aho abantu bihisha.
Uwo munsi munsi muri St Paul bahatwaye barindwi mu bari bahahungiye, Padiri Hakizimana aratakamba ariko biba iby’ubusa.
Mukabyagaju yagize ati “Padiri Célestin wari uduhishe watwitagaho amanywa n’ijoro yaratakambye, agerageza kwitambika ngo arebe ko abo bantu batabatwara ariko nta ntwaro yari afite uretse kwambara ikanzu no gutakamba gusa. Ntacyo byatanze, ba bantu barabamwambuye.”
Mu gihe hirya gato kuri Ste Famille Abatutsi biguraga kuri Padiri Wenceslas Munyeshyaka ngo babeho bamwe bakemera no kuryamana na we abasezeranya kuticwa, muri St Paul ho Padiri Hakizimana, abamuhungiyeho ngo yabafataga kimwe.
Mukabyagaju yakomeje agira ati “Ntabwo twigeze tuburara, yakoraga uko ashoboye kose akabona icyo adutekera tukarya. Hari ubwo twabuze amazi barayafunga, aza gushakisha uburyo yabona umushoferi ndetse yiyambaza n’umujandarume bakajyana kuvoma amazi, hakaboneka ateka n’ayo duha abana.”
Ubwo amazi yaburaga, impunzi ngo zashatse kujya kugura ayo hanze ariko Padiri Hakizimana arabyanga, ababwira ko ashobora guhumanywa ahubwo asaba ko ayo mazi azanwa n’abakozi ba St Paul, bakajya babanza kuyateka mbere yo kuyaha abantu.
Mukabyagaju avuga ko Padiri Hakizimana uretse kubagaburira, yajyaga anaha Interahamwe amafaranga ngo zitagira uwo zitwara.
Yakomeje agira ati “Interahamwe zazaga nk’ushaka gukora mu kwe ariko iteka Padiri agatakamba. Umunsi umwe agatanga amafaranga, amaze gushira agatanga ibiribwa ibyo byose byaraturengeye.”
Igitero simusiga cyo kuwa 14 Kamena
Tariki 14 Kamena 1994 mu gitondo, Interahamwe zazanye lisiti ya bamwe mu batutsi bari bahungiye muri St Paul bagomba kujyanwa kwicwa. Zikihagera, Padiri Hakizimana yarabyanze, ababwira ko lisiti bazanye idasinye bityo ko nta muntu yakwemera ko asohoka. Ubwo yari amayeri yo kubananiza ngo bagende.
Mukabyagaju ati “Padiri arabanza arahanyanyaza, aratakamba arangije ati iki ‘gipapuro nticyizewe, ntigisinye, mugende. Baragenda barakaye. Bagarutse nyuma ya saa sita baza noneho basaze, ya lisiti bayisinyishije kwa Perefe Renzaho Tharcisse (yayoboraga Perefegitura ya Kigali). Padiri yaratakambye bamubwira ko nareba nabi na we bamwica.”
Uwo munsi bajyanye Abatutsi basaga ijana biganjemo abasore bajya kubica.
Umunsi wo kubohorwa
Mu ijoro ryo ku wa 16 rishyira 17 Kamena 1994 ahagana saa munani z’igicuku, Mukabyagaju na bagenzi be bari baryamye mu macumbi ya St Paul.
Bagiye kumva bumva ku nzugi abantu bakomanga, harimo umusore witwa Harera wari umaze iminsi avuye kuri St Paul ahura n’Inkotanyi. Iryo joro ni we werekaga inzira batayo Bravo yari yahawe kubohoza impunzi zari kuri St Paul na St Famille, kuko yari ahazi.
Mukabyagaju ni umwe mu bumvise ijwi rya Harera mbere mu gicuku, agenda agana aho rivugira, amubaza ikibagenza avuga ko ari kumwe n’Inkotanyi zije kubabohoza.
Bamwe babanje kubyanga bibwira ko ari Interahamwe zahinduye amayeri, abandi barabyemera. Ababyemeye beretswe inzira bacamo, n’abari babyanze bamwe bapfa gukurikira.
Iryo joro habohowe abasaga ibihumbi bibiri muri St Paul, banyuzwa ku Kinamba, Gisozi, bakomereza i Batsinda bagezwa i Kabuye ahari haramaze gufatwa na FPR Inkotanyi.
Ingabo za FPR zagerageje no kwinjira muri Ste Famille iryo joro naho zitwaje abari bahazi banaziranye n’abahahungiye. Nyuma y’amasaha abiri bagerageza, abahahungiye banze gukingura birangira hafashwe umwanzuro wo kugenda bakazagaruka.
Ku bw’amahirwe make, bwakeye Abatutsi basaga ijana muri Ste Famille bicwa kubera umujinya w’Interahamwe w’uko abo muri St Paul babohojwe.
Mukabyagaju avuga kurokorwa kw’abari bahungiye muri St Paul byatewe n’urukundo rwa Padiri Hakizimana wunganiwe n’Inkotanyi.
Ati “Twaje duhunze tutazi aho tujya n’uwo dusanga ariko twagiriwe ubuntu bwo guhura n’urukundo rw’Imana rwigaragarije muri Padiri Célestin.Yaradukunze kimwe, adukukorera bimwe. Inkotanyi zaje zunganira padiri kuko icyo cyanzu Imana yari iciye ngo tubone uko turokoka, nabo ni urukundo rwabazanye.”
Senateri Tito Rutaremara yavuze ko gukiza abantu no kubahuriza hamwe ari byo byari inshingano za FPR inkotanyi n’ingabo zayo.
Yagize ati “Mbabwije ukuri, si itegeko gushimira kuko byari inshingano yacu.Twari dufite inshingano yo gukiza abantu nk’uko twagize inshingano yo gukura ababishe muri Zaire, turabazana kuko igihugu ni igihugu, igihugu ntabwo ari akarwa.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Ndayisaba Fidèle, yavuze ko ibyakozwe na FPR Inkotanyi ndetse na Padiri Hakizimana aribyo bikwiye umuntu nyamuntu kandi bizahora byibukwa.
Yagize ati “Musenyeri Célestin yakoze ibikorwa bidasanzwe mu gihe bagenzi be bakoraga ubwicanyi n’ibindi by’urukozasoni […] mu Rwanda n’abatari bari aha tuzahora tumushimira ibi bikorwa, nk’uko tuzahora tugaya Wenseslas Munyeshaka n’abamushyigikira.”
Padiri Munyeshyaka Wenceslas ubu uri mu Bufaransa, Lt.Col Renzaho Tharcisse wari Perefe wa Kigali na Gen. Munyakazi ni bamwe mu bavugaga rikijyana muri Leta ya Juvenal Habyalimana bakekwaho kugira uruhare runini mu kwicisha imbaga y’Abatutsi biciwe kuri Sainte Famille, Saint Paul no mu duce tuhakikije.