Umusore wo mu mudugudu wa Nyakagarama, Akagari ka Munini, mu Murenge wa Nyakariro ho mu Karere ka Rwamagana, yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano akurikiranyweho kwica mugenzi we witwa Ndacyayisenga Félicien, nyuma yo gucyocyorana ubwo yamusangaga yahira ubwatsi bw’amatungo.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Kamena 2018, nibwo uwo musore w’imyaka 27 yatawe muri yombi amaze kwica Ndacyayisenga, nyuma yo guterana amagambo amuziza ko bamwita umujura none nawe akaba amusanze yiba ubwatsi .
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakariro, Karango Alphonse, yavuze ko uwo musore yari asanzwe ashinjwa kwiba, ndetse ko bigeze no kumuca ugutwi kubera ubujura.
Yagize ati “Yari asanzwe ari umujura, yari amaze gufungwa inshuro nyinshi, yari umuntu ujya mu nzu akiba amatungo. Uyu musore wundi we yari afite akazi akora ahantu akorera umuntu amuragirira amatungo, amusanga ahantu arimo yahira ubwatsi bwa bundi bwimeza mu ishyamba, afite kakantu bita akayuya (nanjoro).”
“Yamugezeho ariko ngo yari afite umugambi wo kujya kwica nyirarume (wa Ndacyayisenga) kuko ngo amwita umujura, aramubaza ati ‘kuki urimo wahira ubwatsi mu ishyamba ritari iryawe, si njye mujya mwita umujura, ubu wowe nturiho wiba?’ Batangira guterana amagambo.”
Ndacyayisenga ngo yafashe ya nanjoro asa n’ujya kuyimukozaho amwiyama, nyamara kuko undi yari yitwaje umupanga n’ifuni, amukubita ya funi agwa hasi, afata umupanga amutemagura mu mutwe.
Uyu musore wahise atabwa muri yombi kandi ngo yari yaranavuye mu kigo ngororamuco, n’ubwo bitari byaramubujije gukomeza kwiba no kunywa ibiyobyabwenge.
Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu bitaro bya Masaka kugira ngo ukorerwe ibizamini, naho ukurikiranyweho iki cyaha we ari mu maboko y’Ubugenzacyaha.