Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa yakatishije itike yo gukomeza mu mikino ya 1/8 cy’Igikombe cy’Isi nyuma yo gutsinda Peru igitego kimwe ku busa, Argentine inyagirwa na Croatia 3-0, biyishyira mu mazi abira yo gusezererwa itarenze umutaru.
Kuri uyu wa 21 Kamena 2018, imikino y’Igikombe cy’Isi yakomeje hakinwa iyo mu itsinda C yabimburiwe n’uwa Denmark na Australia zanganyije igitego 1-1.
Uyu mukino wakurikiwe n’uw’u Bufaransa “Les Bleus” bwatsinze igitego kimwe cya rutahizamu Kylian Mbappé Lottin ukinira Paris Saint Germain, cyabonetse ku munota wa 34. Iki gitego rukumbi cyahesheje Abafaransa gukomeza mu cyiciro gikurikiyeho muri 1/8 cy’irangiza nyuma yo gutsinda imikino ibiri aho bufite amanota atandatu.
Mbappé w’imyaka 19 wari utaravuka ubwo u Bufaransa ubwo bwatwaraga Igikombe cy’Isi mu 1998, yabaye umukinnyi muto utsindiye igihugu cye igitego muri iyi mikino.
Umukino wari witezwe n’abakunzi benshi b’umupira w’amaguru ni uwahuje Argentine ya kizigenza Lionel Messi yakinaga na Croatia ya Luka Modrić. Ikipe yo muri Amerika y’Epfo ntiyahiriwe kuko yatsindiwe ku kibuga cya Nizhy Novgorod cyarimo abafana 43,319 ibitego bitatu ku busa.
Ibitego bya Croatia byatsinzwe na Ante Rebic (53), Luka Modrić (80) na Ivan Rakitic washyizemo agashinguracumu ku munota wa 90, ihita ikomeza muri 1/8.
Argentine yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’isi cyo mu 2014 cyabereye muri Brazil igatsindwa n’u Budage, ishobora gusezererwa itarenze umutaru kuko mu mikino ibiri imaze gukina ifitemo inota rimwe yabonye inganya na Iceland, icyo gihe Messi yarase penaliti.
Argentine itozwa na Jorge Sampaoli yatengushywe n’umunyezamu wayo Willy Caballero watsinzwe igitego kitavuzweho rumwe, itegereje umukino wa nyuma wo mu itsinda uzayihuza na Nigeria ku wa Kabiri w’icyumweru gitaha mu Mujyi wa St Petersburg.
Mu gihe Iceland yatsinda Nigeria, izaba ikeneye kunganya na Croatia mu mukino wa nyuma uzabera Rostov ngo ikomeze.
Imikino iteganyijwe ku wa Gatanu, tariki ya 22 Kamena 2018
Nigeria vs Iceland (17:00 Pm)
Brazil vs Costa Rica (14:00 Pm)
Serbia vs U Busuwisi (20:00 Pm)