• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO: Shema Ngoga Fabrice wahoze ayobora FERWAFA yakoze ihererekanyabubasha na Me Gasarabwe Claudine   |   29 Oct 2026

  • Eric Nshimiye wagiye gushinjura Jean Leonard Teganya ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, na we ahamijwe kubeshya ubutabera muri Amerika   |   29 Oct 2026

  • Rayon Sports ikubutse mu mikino Nyafurika, yatsinze Musanze 3-0, uba umukino wa mbere wa BK Pro League itsinze   |   29 Oct 2026

  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Mauritania: Perezida Kagame N’abandi Bayobozi Bafunguye Umuhanda Witiriwe Nelson Mandela

Mauritania: Perezida Kagame N’abandi Bayobozi Bafunguye Umuhanda Witiriwe Nelson Mandela

Ubwanditsi 02 Jul 2018 INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yifatanyije n’abandi bakuru b’ibihugu mu muhango wo gufungura ku mugaragaro umuhanda witiriwe intwali, Nelson Mandela, uri mu murwa mukuru wa Mauritania, Nouakchott.

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Nyakanga 2018, aho Perezida Kagame yafatanyije na Mohamed Ould Abdel Aziz wa Mauritania na Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, mu muhango wo gufungura uyu muhanda.

Aba bakuru b’ibihugu bafunguye uyu muhanda mu gihe bari muri iki gihugu mu nama y’iminsi ibiri ya 31 Isanzwe y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinom bigize umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Mu ijambo Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa yavugiye aho nk’uko ikinyamakuru Iol.co.za kibitangaza, yashimangiye ko nk’abaturage ba Afurika y’Epfo banejejwe n’uko amahanga afata Mandela nk’intwari itari iy’iki gihugu gusa, ahubwo ari iy’ Afurika yose muri rusange.

Ati “Turishimye kandi dukomeye amashyi iki cyubahiro cyo hejuru muhaye Nelson Mandela,  Madiba yari azwi hose, yaharaniye ubwigenge bwa Afurika, aharanira amahoro, iki kimenyetso kigaragaza ko ari mu mitima y’Abanyafurika bose”.

Perezida Cyril Ramaphosa akomeza avuga ko iki ari ikimenyetso kigaragaza ubumwe bw’Abanyafurika, ati “Turishimye kandi dukozwe ku mitima n’uko hari abantu benshi hirya no hino ku Isi baha icyubahiro Mandela kugeza muri iki Kinyejana, ibi bigaragaza ubumwe bw’umugabane wacu, …”.Intwari ya Afurika, Nelson Madiba Mandela yavutse ku wa 18 Nyakanga 1918, atabaruka ku wa 5 Ukuboza 2013.

Perezida Kagame, Mohamed Ould Abdel Aziz na Cyril Ramaphosa bafungura ku mugaragaro umuhanda witiriwe N.Mandela
Nelson Mandela yaharaniye ubwigenge bwa Afurika
Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa avuga ko Mandela atari intwari y’iki gihugu gusa, ahubwo ko ari iy’Afurika yose

2018-07-02
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

LONI irashinja Afurika y’Epfo gukingira ikibaba ruharwa Fulgence Kayishema kugeza bamuhungishije akava muri icyo gihugu

LONI irashinja Afurika y’Epfo gukingira ikibaba ruharwa Fulgence Kayishema kugeza bamuhungishije akava muri icyo gihugu

Ubwanditsi 20 Dec 2020
Tanzania irashinja Amerika kuba yaratumye abasirikare bayo bicirwa  Congo

Tanzania irashinja Amerika kuba yaratumye abasirikare bayo bicirwa Congo

Ubwanditsi 27 Dec 2017
Aho gusubiza impamvu bakorana na FDLR mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda, abanyekongo barahunga ibibazo byabo bwite bakabigereka ku Rwanda.

Aho gusubiza impamvu bakorana na FDLR mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda, abanyekongo barahunga ibibazo byabo bwite bakabigereka ku Rwanda.

Ubwanditsi 27 May 2022
Impinduka mu nzego nkuru za Gisilikare

Impinduka mu nzego nkuru za Gisilikare

Ubwanditsi 05 Oct 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Apple yaciwe miliyari $1.2 ishinjwa kubangamira ihiganwa mu bucuruzi mu Bufaransa
IKORANABUHANGA

Apple yaciwe miliyari $1.2 ishinjwa kubangamira ihiganwa mu bucuruzi mu Bufaransa

Ubwanditsi 17 Mar 2020
Abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto bakomeje kugaragaza  uruhare mu gukumira ibyaha
Mu Mahanga

Abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto bakomeje kugaragaza uruhare mu gukumira ibyaha

Ubwanditsi 06 Feb 2016
Rusizi: Abantu Bataramenyekana Barashe Abaturage Babiri
Mu Rwanda

Rusizi: Abantu Bataramenyekana Barashe Abaturage Babiri

Ubwanditsi 11 Jun 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru