Perezida Kagame yifatanyije n’abandi bakuru b’ibihugu mu muhango wo gufungura ku mugaragaro umuhanda witiriwe intwali, Nelson Mandela, uri mu murwa mukuru wa Mauritania, Nouakchott.
Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Nyakanga 2018, aho Perezida Kagame yafatanyije na Mohamed Ould Abdel Aziz wa Mauritania na Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, mu muhango wo gufungura uyu muhanda.
Aba bakuru b’ibihugu bafunguye uyu muhanda mu gihe bari muri iki gihugu mu nama y’iminsi ibiri ya 31 Isanzwe y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinom bigize umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
Mu ijambo Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa yavugiye aho nk’uko ikinyamakuru Iol.co.za kibitangaza, yashimangiye ko nk’abaturage ba Afurika y’Epfo banejejwe n’uko amahanga afata Mandela nk’intwari itari iy’iki gihugu gusa, ahubwo ari iy’ Afurika yose muri rusange.
Ati “Turishimye kandi dukomeye amashyi iki cyubahiro cyo hejuru muhaye Nelson Mandela, Madiba yari azwi hose, yaharaniye ubwigenge bwa Afurika, aharanira amahoro, iki kimenyetso kigaragaza ko ari mu mitima y’Abanyafurika bose”.
Perezida Cyril Ramaphosa akomeza avuga ko iki ari ikimenyetso kigaragaza ubumwe bw’Abanyafurika, ati “Turishimye kandi dukozwe ku mitima n’uko hari abantu benshi hirya no hino ku Isi baha icyubahiro Mandela kugeza muri iki Kinyejana, ibi bigaragaza ubumwe bw’umugabane wacu, …”.Intwari ya Afurika, Nelson Madiba Mandela yavutse ku wa 18 Nyakanga 1918, atabaruka ku wa 5 Ukuboza 2013.