• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»U Bufaransa bwakatishije itike ya ½ mu gikombe cy’Isi busezereye Uruguay

U Bufaransa bwakatishije itike ya ½ mu gikombe cy’Isi busezereye Uruguay

Editorial 07 Jul 2018 IMIKINO

U Bufaransa bwabaye igihugu cya mbere gikatishije itike yo kwerekeza muri ½ cy’igikombe cy’Isi kiri kubera mu Burusiya nyuma yo gutsinda Uruguay ibitego bibiri ku busa bya Raphael Varane na Antoine Griezmann.

Uruguay yagiye guhura n’u Bufaransa ifite ikibazo gikomeye cya rutahizamu Edinson Cavani wagiriye ikibazo cy’imvune ku mukino wa 1/8 yasezereyemo Portugal ari nawe watsinze ibitego bibiri ikipe ye yatsinze muri uwo mukino.

U Bufaransa buri mu makipe ahabwa amahirwe menshi yo kwegukana iri rushanwa bwanagaragaje ko buri hejuru busezerera Argentine ya Messi buyinyagiye ibitego 4-3, bwatangiye umukino burusha Uruguay iminota itanu ya mbere bwiharira umupira ku kigereranyo cya 81%.

Ikipe iyobowe na Didier Deschamps yakomeje gukina neza ishaka ibitego ntibiyihire, izakukibona ku munota wa 40 cya myugariro Raphael Varane watsinze n’umutwe ku mupira wavuye kuri corner yatewe na Antoine Griezmann.

Mu gice cya kabiri Umutoza Oscar Tabarez yakoze impinduka ashaka kureba uko ikipe ye yakwishyura, akuramo Cristhian Stuani yinjiza Maximiliano Gomez anakuramo Rodrigo Bentancur yinjiza Cristian Rodriguez ariko ntibyamuhira kuko ku munota wa 61, Antoine Griezmann yatsinze igitego cya kabiri ku mupira yatereye kure, umunyezamu Fernando Muslera ashaka kuwukubita ibipfunsi umurusha imbaraga ujya mu rushundura.

U Bufaransa bwasaga n’ubamaze kwizera gukomeza muri ½ kuko bwarushaka Uruguay hagati mu kibuga itakibasha kubusatira, bwakoze impinduka mu rwego rwo kuruhutsa abakinnyi barimo Kylian Mbappe wasimbuwe na Ousmane Dembele kimwe na Antoine Griezmann wahaye umwanya Nabil Fekir.

Uyu mukino urakurikirwa n’undi utangira saa 20:00 hagati ya Brazil n’u Bubiligi ugomba gusiga hamenyekanye ikipe ya kabiri ikatisha itike, naho kuri uyu wa Gatandatu u Bwongereza bukazakina na Suède mu gihe u Burusiya buzisobanura na Croatia.

Raphael Varane niwe wafunguye amazamu ku ruhande rw’u Bufaransa

Myugariro w’u Bufaransa yishimira igitego yatsindiye igihugu cye

Abakinnyi b’u Bufaransa bishimira igitego cya Varane

Uruguay nyuma yo gutsindwa igitego cya mbere yasaga n’icitse intege

Antoine Griezmann niwe wahesheje u Bufaransa intsinzi ku gitego cya kabiri

Fernando Muslera yananiwe gukuramo umupira wari utewe na Antoine Griezmann

Abakinnyi ku mpande zombi habuze gato ngo barwane nyuma y’aho Kylian Mbappe atatse gukorerwa ikosa

2018-07-07
Editorial

IZINDI NKURU

Umunsi wa 6 wa shampiyona y’u Rwanda waranzwe no ku rumbuka kw’ibitego no guterwa mpaga kwa Etincelles FC iri mu rugo

Umunsi wa 6 wa shampiyona y’u Rwanda waranzwe no ku rumbuka kw’ibitego no guterwa mpaga kwa Etincelles FC iri mu rugo

Editorial 12 Oct 2023
Nyuma yo kwirukanwa muri Tottenham, umutoza Jose Mourihno yahawe gutoza AS Roma mu gihe cy’imyaka itatu iri imbere.

Nyuma yo kwirukanwa muri Tottenham, umutoza Jose Mourihno yahawe gutoza AS Roma mu gihe cy’imyaka itatu iri imbere.

Editorial 05 May 2021
FERWAFA na Perezida wayo Olivier Nizeyimana bahaye ikaze Gicumbi FC na Etoile de l’Est zabonye itike yo gukina imikino y’ikiciro cya mbere 2021-2022

FERWAFA na Perezida wayo Olivier Nizeyimana bahaye ikaze Gicumbi FC na Etoile de l’Est zabonye itike yo gukina imikino y’ikiciro cya mbere 2021-2022

Editorial 13 Oct 2021
Kevin Monnet Paque na Ngwabije Bryan bakina mu Bufaransa bisanze ku rutonde rw’abakinnyi Mashami Vincent yahamagaye.

Kevin Monnet Paque na Ngwabije Bryan bakina mu Bufaransa bisanze ku rutonde rw’abakinnyi Mashami Vincent yahamagaye.

Editorial 28 May 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

‘Umutekano w’Abarokotse Jenoside ntuhagije Ingengabitekerezo itaracika’ –  Perezida Kagame
Mu Rwanda

‘Umutekano w’Abarokotse Jenoside ntuhagije Ingengabitekerezo itaracika’ – Perezida Kagame

Editorial 27 Mar 2017
Abantu batanu basanganywe Coronavirus mu bipimo 1036 byafashwe, abanduye mu Rwanda bagera ku 118, abandi bantu 11 bakize COVID-19 basezererwa
HIRYA NO HINO

Abantu batanu basanganywe Coronavirus mu bipimo 1036 byafashwe, abanduye mu Rwanda bagera ku 118, abandi bantu 11 bakize COVID-19 basezererwa

Editorial 11 Apr 2020
Ruhango: Uwarokotse Jenoside yasanze grenade ku muryango iwe nyuma y’iminsi ahasanze umusaraba
ITOHOZA

Ruhango: Uwarokotse Jenoside yasanze grenade ku muryango iwe nyuma y’iminsi ahasanze umusaraba

Editorial 10 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru