• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Riek Machar agiye kongera kuba Visi Perezida wa Sudani y’Epfo

Riek Machar agiye kongera kuba Visi Perezida wa Sudani y’Epfo

Editorial 09 Jul 2018 HIRYA NO HINO

Dr Riek Machar utavuga rumwe na Leta ya Sudani y’Epfo yongeye guhabwa umwanya wa Visi Perezida muri Guverinoma nshya igiye gushyirwaho nyuma y’ibiganiro bigamije kugarura amahoro muri icyo gihugu.

Machar yabaye Visi Perezida wa Perezida Salva Kiir ubwo icyo gihugu cyabonagaga ubwigenge. Bashwanye mu 2013 ubwo Kiir yashinjaga Machar gushaka kumuhirika ku butegetsi.

Mu biganiro byabereye Entebbe muri Uganda ku buhuza bwa Perezida Yoweri Museveni na Omar Al Bashir wa Sudani, hemejwe ko Sudani y’Epfo igira ba Visi Perezida bane barimo babiri bo mu mashyaka atavuga rumwe na Leta, biyongera kuri babiri bari basanzweho.

Umwanya umwe urahabwa Machar w’ishyaka SPLM-IO mu gihe hagitegerejwe undi mwanya uzahabwa umugore.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Sudani, Al-Dierdiry al-Dhikheri , yabwiye abanyamakuru i Kampala ko mu bindi by’ingenzi byemejwe harimo kongera umubare w’abagize Guverinoma ukava kuri 30 bakaba 45. Abaminisitiri 15 baziyongeraho bazava mu mashyaka atavuga rumwe na Leta, SPLM-IO ifitemo imyanya 10.

Inteko Ishinga Amategeko izaba igizwe n’imyanya 400, aho imyanya 150 izahabwa abatavuga rumwe na Leta, ishyaka SPLM-IO rya Machar rifitemo imyanya ijana, naho 50 isigaye isaranganywe andi mashyaka n’imitwe itavuga rumwe na Leta.

Machar n’abandi batavuga rumwe na Leta bemeye ibiri muri ayo masezerano, icyakora banga guhita bayasinya, bavuga ko kuri iki Cyumweru ari bwo baratangaza umwanzuro wa nyuma bamaze kubyumvikanaho neza.

Umugore wa Machar, Angelina Teny, yavuze ko abatavuga rumwe na Leta bizeye ko ayo masezerano azashyirwaho umukono mu minsi ya vuba nkuko Daily Monitor yabitangaje.

Ibiganiro birakomeza kugeza kuri uyu wa Kabiri hategurwa amasezerano azasinyirwa i Nairobi muri Kenya mu minsi mike, bishoboka ko ari mu cyumweru gitaha.

Ukutumvikana kwa Machar na Kiir kwakuruye imvururu n’imirwano mu gihugu, bituma kimwe cya gatatu cy’abaturage bava mu byabo.

2018-07-09
Editorial

IZINDI NKURU

Abanyarwandakazi batatu birukanywe muri Uganda nyuma y’umwaka batoterezwa muri gereza banakoreshwa imirmo y’agahato

Abanyarwandakazi batatu birukanywe muri Uganda nyuma y’umwaka batoterezwa muri gereza banakoreshwa imirmo y’agahato

Editorial 03 Jun 2019
Isesengura : Ibihugu by’Akarere bishobora kurwana intambara yeruye muri DR.Congo kubera “Abanyamulenge “

Isesengura : Ibihugu by’Akarere bishobora kurwana intambara yeruye muri DR.Congo kubera “Abanyamulenge “

Editorial 22 May 2019
Umuyobozi mukuru wungirije muri RDB, Nelly Mukazayire yahuye n’umuyobozi wa PSG Nasser Al-Khelaifi mu kwishimira umubano w’impande zombi

Umuyobozi mukuru wungirije muri RDB, Nelly Mukazayire yahuye n’umuyobozi wa PSG Nasser Al-Khelaifi mu kwishimira umubano w’impande zombi

Editorial 01 Jun 2023
RDC yashyikirije u Rwanda abaturage 16 bafatiwe mu mukwabu i Goma

RDC yashyikirije u Rwanda abaturage 16 bafatiwe mu mukwabu i Goma

Editorial 12 Jan 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

IRIBAGIZA CHRISTINE Wahotowe yari muntu ki ?
ITOHOZA

IRIBAGIZA CHRISTINE Wahotowe yari muntu ki ?

Editorial 16 Apr 2017
CNLG yamaganye Umunyamideli Kate Bashabe  umaze iminsi akusanya inkunga yo gufasha abacitse ku icumu
ITOHOZA

CNLG yamaganye Umunyamideli Kate Bashabe umaze iminsi akusanya inkunga yo gufasha abacitse ku icumu

Editorial 10 Apr 2018
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA
KWAMAMAZA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Editorial 24 Apr 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru