• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Perezida Magufuli yavuze uko Kagame yamugiriye inama yo kuvugurura Air Tanzania

Perezida Magufuli yavuze uko Kagame yamugiriye inama yo kuvugurura Air Tanzania

Editorial 12 Jul 2018 POLITIKI

Perezida wa Tanzania, John Pombe Magufuli umaze imyaka igera kuri itatu ayobora icyo gihugu, yagaragaje umwihariko mu mpinduka mu miyoborere y’igihugu n’imibereho y’abagituye.

Uyu mukuru w’igihugu yafashe ibyemezo byashaririye bamwe birimo gukuraho ingendo zose zo hanze ku bayobozi bakuru, gukaza ingamba zo gukurikirana abakoresha nabi umutungo wa leta, gukuraho ibirori byo kwizihiza isabukuru y’ubwigenge n’ibindi.

Magufuli wabaye Perezida wa Gatanu uyoboye Tanzania kuva yagira Ubwigenge, akigera ku butegetsi mu Ugushyingo 2015, yahamagaye abakuru b’ibihugu bitandukanye mu kurushaho kunoza umubano hagati yabyo no gushaka ubujyanama ku mishinga y’iterambere.

Ikibazo cyari mu by’ingutu ni icyo kuba Guverinoma yamubanjirije itari ifite sosiyete yayo y’indege mu gihe ba mukerarugendo bazi Tanzania ari benshi ariko igasurwa n’umubare udashamaje.

Sosiyete y’Indege ya Tanzania yagenzurwaga na Guverinoma kugeza mu 2002, mbere yo kuyifatanya n’ikindi kigo. Leta yagabanyije imigabane yayo igera kuri 51%, itangira gufatanya na South African Airways. Iyi mikoranire yamaze imyaka ine yahombeje miliyoni zirenga 19 z’amadolari ya Amerika.

Tanzania yongeye kugura imigabane yose mu 2006, itangira gukora mu ngendo z’imbere mu gihugu, mu karere, no hanze ya Afurika.

Taarifa dukesha iyi nkuru ivuga ko Magufuli akimara kubona iyi mibare yaguye mu kantu agaragaza inyota yo kuzamura imibare ya ba mukerarugendo bagana igihugu. Yahise akoranya abajyanama be bakora ubushakashatsi bw’icyakorwa mu gushaka igisubizo kirambye.

Yagize ati “Twakoze isesengura dusanga ibihugu bifite sosiyete y’indege yabyo byakira umubare munini wa ba mukerarugendo. Twarebye Misiri, tuganira na Kenya ndetse na Maroc, nk’ibihugu bisurwa na ba mukerarugendo benshi. Nka Misiri isurwa na ba mukerarugendo barenga miliyoni 10 mu gihe twe twakira abangana na miliyoni imwe gusa.”

Muri Mata 2016, Magufuli yakoze uruzinduko rwe rwa mbere hanze y’igihugu yakoreye mu Rwanda, nyuma y’uko we na Perezida Kagame bari bamaze gufungura umupaka uhuriweho wa Rusumo.

Ababanjirije Magufuli bagiye bagira umubano urimo agatotsi n’u Rwanda ndetse byatumye benshi bibaza ku mahitamo ye yo kurugenderera.

Icyo gihe yagize ati “Ntabwo nkunda gutembera kuko mba mpuze kandi nshaka kubika ku mutungo. Natumiwe ahantu henshi harimo i Burayi, ariko sinabikoze ariko ubwo Perezida Kagame yantumiraga, nagombaga kuza.”

Perezida Kagame yabwiye Magufuli ko ibihugu byombi bikeneye “ubucuti, dukeneye ubuvandimwe, kandi dukeneye gukorana ishoramari mu nyungu z’impande zombi.”

Mu gihe aba bakuru b’ibihugu byombi bahuriraga ku Kiyaga cya Muhazi, nta byinshi byari byatangajwe ku biganiro bagiranye. Nyuma y’imyaka itatu bahuye, Magufuli yagaragaje ko Perezida Kagame ari inkoramutima ye ndetse yamugiriye inama yo guteza imbere no kuvugurura Air Tanzania Company limited (ATCL).

Yagize ati “Ndashimira Perezida Kagame. Yarambwiye ngo bikore. Uramutse utinze ushobora guhura n’imbogamizi zikomeye.’’

Mu birori byo kwakira indege ya Boeing 787 Dreamliner kuri Julius Nyerere International Airport (JNIA), ku wa 8 Nyakanga 2018, Magufuli yagize ati “Kagame yangiriye inama yo kuganira n’inganda zikora indege ndetse no ku buryo bwo kuzihabwa ku biciro byiza. Narabikoze kandi tumaze kugura indege zirindwi.”

Magufuli yahaye ATCL indege enye zirimo eshatu za Bombardier n’imwe ya Boeing ndetse biteganyijwe ko mu Ugushyingo 2018, iki kigo kizakira izindi ebyiri zo mu bwoko bwa CS300 za Bombardier.

U Rwanda rukomeje kuzamuka mu bwikorezi bwo mu kirere aho RwandAir imaze kuba ubukombe mu ngendo z’indege muri Afurika no ku yindi migabane.

Iyi sosiyete ifite indege 12 zirimo Airbus A330 – 300 imwe, Airbus A330 – 200 imwe, Boeing 737-800NG enye, Bombardier Q-400 Next Gen ebyiri, Bombardier CRJ-900 NextGen ebyiri na Boeing 737-700NG na zo ebyiri. Iteganya kwakira izindi ebyiri nshya za Airbus A330 n’ebyiri za Boeing 737 MAX mu ntangiriro za 2019.

RwandAir igana mu byerekezo 26 birimo Uburasirazuba, Uburengerazuba n’Amajyepfo ya Afurika, Uburasirazuba bwo Hagati, u Burayi na Aziya. Mu 2019, ifite intego zo kwerekeza Guangzhou, Tel Aviv, Bamako na Conakry no kugana ku isoko rya Amerika muri Leta ya New York.

2018-07-12
Editorial

IZINDI NKURU

Ibihe bizirikanwa by’Ivuka ry’u Rwanda rushya rwa bose rwubatswe na FPR Uhereye 1994

Ibihe bizirikanwa by’Ivuka ry’u Rwanda rushya rwa bose rwubatswe na FPR Uhereye 1994

Editorial 20 Jul 2025
RDC: Umudepite yasubije Muzito wasabye ko u Rwanda rwomekwa kuri Congo ngo ibone amahoro

RDC: Umudepite yasubije Muzito wasabye ko u Rwanda rwomekwa kuri Congo ngo ibone amahoro

Editorial 20 Jan 2020
Ukuri ku ruhare rwa Perezida Mitterand n’akazu ke muri Jenoside byashyizwe hanze na Komisiyo Duclert

Ukuri ku ruhare rwa Perezida Mitterand n’akazu ke muri Jenoside byashyizwe hanze na Komisiyo Duclert

Editorial 27 Mar 2021
Ko uriye umusaza aruka imvi, ibigarasha byariye umwana “Djibril” byo bizaruka iki?

Ko uriye umusaza aruka imvi, ibigarasha byariye umwana “Djibril” byo bizaruka iki?

Editorial 17 Sep 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Inda ninini isumbye indagu, umuhanzi Jean Paul Samputu, nawe abaye ikigarasha gikoreshwa nUbutegetsi bwa Uganda ngo kigambanire gakondo!!!
Amakuru

Inda ninini isumbye indagu, umuhanzi Jean Paul Samputu, nawe abaye ikigarasha gikoreshwa nUbutegetsi bwa Uganda ngo kigambanire gakondo!!!

Editorial 09 Apr 2021
Amatakirangoyi y’abanyabyaha iyo bageze imbere y’ubutabera; Rusesabagina arunga murya Mugesera n’abandi bajenosideri
Amakuru

Amatakirangoyi y’abanyabyaha iyo bageze imbere y’ubutabera; Rusesabagina arunga murya Mugesera n’abandi bajenosideri

Editorial 22 Oct 2020
FDLR: Col Nizeyimana Evariste yahambaga abantu ari bazima
HIRYA NO HINO

FDLR: Col Nizeyimana Evariste yahambaga abantu ari bazima

Editorial 17 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru