Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru buvuga ko nyuma y’ibitero byahagabwe bikibasira abaturage mu minsi ishize, hafashwe ingamba zikomeye zirimo gukaza umutekano mu gihe hagishakishwa abakoze ubwo bugizi wa nabi.
Mu ijoro ryo ku wa 19 Kamena 2018, abantu bataramenyekana bitwaje imbunda, barashe abantu mu Murenge wa Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru bicamo babiri abandi barakomereka. Icyo gihe bakomerekeje n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge batwika n’imodoka ye.
Nyuma yaho ku Cyumweru tariki ya 1 Nyakanga 2018, mu Mudugudu wa Cyumuzi, Akagari ka Ruhinga, abaturage bongeye guterwa n’abitwaje imbunda babasahura imitungo irimo ibiribwa, amatungo magufi, imyenda n’amafaranga.
Ibyo bitero bibiri byabaye nyuma y’uko tariki ya 10 Kamena 2018 amabandi yitwaje intwaro yari yateye mu Murenge wa Ngera mu Karere ka Nyaruguru akomeretsa abaturage abatwara n’imitungo irimo amafaranga, televiziyo, inkweto n’ibindi.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François, avuga ko nyuma y’ibyo bitero hafashwe ingamba zikomeye zijyanye n’umutekano, birinda ko byazasubira kandi hashakishwa n’ababigizemo uruhare.
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Nyakanga 2018, Habitegeko yagize ati “Uko ubu bihagaze, ku bufatanye bw’Ingabo z’Igihugu n’izindi nzego z’umutekano ndetse n’abaturage, abo bantu twarabahashyije turabirukana baragenda basubira iyo bavuye.
“Bitwazaga ririya shyamba rya Nyungwe kuko muzi ko rihana umupaka n’igihugu cy’i Burundi bashobora kuba ari naho bazaga baturuka muri ariya mashyamba y’i Burundi kubera ko umutekano waho hafite ibibazo byaho bishobora guha icyuho n’abo bagizi ba nabi, bakitwaza ishyamba nijoro bagahungabanya umutekano wacu”.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru yakomeje avuga ko abagabye ibyo bitero bataramenyekana neza, ariko bikekwako ari abasize bakoze ibyaha mu Rwanda birimo na Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yakomeje agira ati “Ntabwo bamenyekanye kuko ni abantu baza basesera, abo dukeka bavuye muri iki gihugu bakoze ibyaha bitandukanye, hari abagiye bahunga kubazwa Jenoside yakorewe abatutsi bakoze, murabizi ko hari abagiye bahunga bagatorongera muri ayo mashyamba ya za Congo.”
“Abo rero batashejwe gukomeza kwica abantu, hari abagiye bakoze ibyaha bitandukanye barimo abagiye bahunga ubutabera bakatiwe n’inkiko gacaca, hari abagiye ari abajura. Abo bose nibo dukeka ko bafite uwo mutima wo kuba bagaruka bagahungabanya umutekano”.
Habitegeko akomeza avuga ko bagikurikirana kugira ngo hamenyekane abo bantu kuko iyo bateye baza bihishahisha.
Abaturage ubu baratuje
Meya Habitegeko avuga ko nyuma yo gucibwa mu rihumye n’abagizi ba nabi inshuro zirenga ebyiri bagatera abaturage, hafashwe ingamba ku buryo ubu hari umutuzo ndetse n’ibikorwa by’iterambere bikomeje.
Yagize ati “Uko umutekano uhagaze, umeze neza abaturage baratuje, Ingabo z’Igihugu zirinze imipaka kandi ziryamiye amajanja ku buryo nta kindi gishobora kuba cyaduca mu rihumye ngo cyongere gihungabanye umutekano w’abaturage bacu. Abaturage nabo bahagaze neza bahagurukiye kwirindira umutekano no gutanga amakuru kugira ngo uwahirahira akaba yagaruka kubahungabanya babe bamugaragaza”.
Polisi y’u Rwanda, ku wa 2 Nyakanga 2018, yatangaje ko abari baraye bagabye igitero cyo gusahura abaturage mu Karere ka Nyaruguru baturutse mu Burundi, bakanyura mu ishyamba rya Nyungwe riri hagati y’ibihugu byombi, ari na yo nzira baciye basubira mu gihugu cyabo.
Muri iryo tangazo hari ahagira hati “Abo bagizi ba nabi bateye baturutse mu gihugu cy’u Burundi banyuze mu ishyamba rya Nyungwe, ari nayo nzira banyuze basubirayo. Ibi bikaba bibaye nta n’ibyumweru bibiri bishize mu karere kamwe habaye igitero nk’iki”.
Polisi yasabye abaturage gukomeza ubufatanye n’Inzego z’Umutekano bahanahana amakuru kugira ngo abo bagizi ba nabi bamenyekane.