Umusitari mu gukina filimi z’ubusambanyi muri Amerika, Stormy Daniels yatawe muri yombi ubwo yari mu kabyiniro mu mujyi wa Columbus uherereye muri leta ya Ohio.
Uyu mugore umaze igihe aburana na perezida Trump avuga ko baryamanye muri 2006 yatawe muri yombi azira kureka abakiriya be bakamukorakorera mu ruhame ubwo yari ku rubyiniro, umwunganizi we Michael Avenatti akaba avuga ko iri tabwa muri yombi ryigishwe inyuma na leta ndetse na politiki y’Amerika.
Abinyujije kuri Twitter, umwunganizi wa Daniels avuga ko umukiriya we yarimo akora ibyo asanzwe akora guhera mu myaka yashize kandi ko abyemerewe, byongeye ko atakabaye atabwa muri yombi azira ko abakiriya be bamukorakoye kandi ari bimwe mu biranga akazi ke.
Stormy Daniels ubusanzwe amazina ye nyakuri ni Stephanie Clifford.
Uwo munyamategeko yagize ati “Birababaje kumva ko umukiriya wanjye yatawe muri yombi arimo akora ibyo asanzwe akora mu tubyiniro amagana, iyi ni intangiriro politiki ibyihisheinyuma ariko tuzishyura ibisabwa byose.’
Itegeko rya Ohio rivuga ko nta muntu wemerewe gukora ku bice by’ibanga by’abakina ziriya filimi, keretse gusa abo bahuriye kuri uwo mwuga.
Michael Cohen uburanira Trump avuga ko uyu mugore yahawe ibihumbi 130 by’Amadolari mbere y’uko amatora ya perezida aba ngo azabike ibanga ko yaryamanye na Trump ariko nyuma akaza kurimena.
Daniels w’imyaka 39 ahakana ibyo ashinjwa byo guhabwa amafaranga ngo azabike ibanga ahubwo akemeza ko yaryamanye na perezida Trump.