• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

  • AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon   |   13 Jun 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu ya Mexique yakiriye igikombe cy’Isi 2026 na Koreya y’Epfo zatangiye zitsinda imikino yayo   |   12 Jun 2026

  • Nyuma y’imyaka 12 y’ubufatanye, Amasezerano ya Rayon Sports na SKOL yageze ku musozo   |   09 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Kwita izina 2018 : Hazagaragara abakinnyi bakomeye ba ARSENAL

Kwita izina 2018 : Hazagaragara abakinnyi bakomeye ba ARSENAL

Ubwanditsi 12 Jul 2018 Mu Rwanda

Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, cyatangaje ko mu muhango wo Kwita Izina uteganyijwe ku wa 7 Nzeri uyu mwaka, abana 23 b’Ingagi bazahabwa amazina mu gikorwa kizabera mu Kinigi mu Karere ka Musanze.

Ni umuhango ugiye kuba mu gihe umubare w’izi ngagi zo mu birunga zitaba ahandi ku Isi, ukomeje kwiyongera, kuko ibarura riheruka ryerekanye ko hari izigera kuri 604.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubukerarugendo muri RDB, Belise Kariza, yabwiye itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu ko icyiza cyo kwishimira ari uko “umubare w’ingagi ugenda wiyongera.”

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney, yavuze ko ubu bukerarugendo bugenda bunatanga umusaruro ku baturiye za pariki, binyuze muri gahunda yo kubasaranganya 10% by’inyungu bubyara.

Ibyo bijyana n’uko abahoze ari ba rushimusi b’inyamaswa babonye icyo bakora, ubu bakaba aribo bazicungira umutekano.

Yagize ati “Abari abanzi b’ibidukukijije ubu ni abakunzi, bafite amatorero y’ababyinnyi, abashoferi ba mukerarugendo, abari ba rushimusi ubu ni inshuti z’ibidukikije. Hari imihanda myiza yakozwe muri kariya gace, amashuri n’ibindi bivuye mu musaruro w’ubukerarugendo.”

Guverineri Gatabazi yavuze ko ubu abaturage biteguye uyu munsi ukomeye, ku buryo abazitabira uyu muhango barimo n’abashyitsi b’abanyamahanga bazakirwa neza bagataha banyuzwe.

Umwe mu bahagarariye gahunda irengera ingagi, International Gorilla Conservation Programme, Anna Behm Masozera, yavuze ko kuba hari abana 23 bagiye kwitwa amazina, ari ikimenyetso gikomeye ko umubare w’izi ngagi uri kwiyongera mu bihugu zibonekamo ari byo, u Rwanda, Uganda na RDC.

Kugeza ubu hari gukorwa inyigo yo kurushaho kwagura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, kugira ngo uko inyamaswa ziyituye ziyongera n’aho zisanzurira haguke.

RDB yatangaje ko mu minsi mike izatangaza amazina y’abashyitsi bihariye bazitabira uyu muhango, barimo n’abashobora kuzaba bahagarariye ikipe ya Arsenal FC yo mu Bwongereza.

Ni nyuma y’amasezerano impande zombi ziheruka gushyiraho umukono, yo kwamamaza u Rwanda nk’icyerekezo gikwiye mu bukerarugendo n’ishoramari, binyuze muri gahunda yiswe ‘Visit Rwanda’, amagambo azajya anagaragara ku myambaro y’abakinnyi ba Arsenal.

Iyi kipe y’umupira w’amaguru yo mu Bwongereza iherutse kugirana ubufatanye n’u Rwanda bugamije guteza imbere ubukerarugendo. Binyuze muri ubu bufatanye, abakinnyi ba Arsenal bazajya bambara imipira yanditseho ku kuboko kw’ibumoso amagambo ‘Visit Rwanda’ (Tembera u Rwanda) mu gihe cy’imyaka itatu uhereye mu mwaka w’imikino wa 2018/2019 uzatangira mu kwezi gutaha.

Arsenal yagiraganye amasezerano n’u Rwanda yo kwamamaza ubukerarugendo babinyujije muri gahunda ya Visit Rwanda

Kariza yavuze ko Kwita Izina 2018 ifite umwihariko kuko ije mu gihe u Rwanda rwatangiye ubukangurambaga bwa ‘Visit Rwanda’ ku bufatanye na Arsenal kandi ko muri iyi minsi yo gutegura uyu muhango hari ubutumwa bwinshi buzagenda bugaruka kuri ubu bukangurambaga haba ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi hatandukanye.

Amasezerano ya ‘Visit Rwanda’ akomeje kuvugisha benshi kuva yasinywa muri Gicurasi 2017 harimo abayanenga nko kwikanyiza k’u Rwanda ku kuba ruzatanga amadolari menshi ku ikipe ya Arsenal ariko abareba kure bakayashima nk’uburyo bwo kwimenyekanisha buzatuma u Rwanda rwinjiza akayabo binyuze mu bukerarugendo n’ishoramari mvamahanga.

2018-07-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amateka ya Étienne Tshisekedi  waharaniye kuba Perezida wa  RDC kugeza apfuye

Amateka ya Étienne Tshisekedi waharaniye kuba Perezida wa RDC kugeza apfuye

Ubwanditsi 02 Feb 2017
Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu bagabo mu Rwanda 2021/2022 yegejwe ho inyuma ibyumweru bibiri, izatangirira rimwe n’iyo mu cyiciro cya kabiri tariki 30 Ukwakira 2021

Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu bagabo mu Rwanda 2021/2022 yegejwe ho inyuma ibyumweru bibiri, izatangirira rimwe n’iyo mu cyiciro cya kabiri tariki 30 Ukwakira 2021

Ubwanditsi 28 Sep 2021
Kalimba Alice na Umubyeyi Zakia bakiniraga Scandinavia WFC berekeje mu ikipe ya Tigers Sports Academy yo muri Tanzania

Kalimba Alice na Umubyeyi Zakia bakiniraga Scandinavia WFC berekeje mu ikipe ya Tigers Sports Academy yo muri Tanzania

Ubwanditsi 01 Sep 2021
Eric Bagiruwusa yashinze YouTube Channel ishinzwe ubuvugizi mu gushishikariza gusubirishamo imanza z’abajenosideri n’abarwanya ubutegetsi

Eric Bagiruwusa yashinze YouTube Channel ishinzwe ubuvugizi mu gushishikariza gusubirishamo imanza z’abajenosideri n’abarwanya ubutegetsi

Ubwanditsi 05 May 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

APR FC na AS Kigali zitwaye neza, Rayon Sports itakaza umukino wa mbere mu guhatanira igikombe, Musanze inyagirwa na Gasogi umutoza Seninga ahita yirukanwa.
Amakuru

APR FC na AS Kigali zitwaye neza, Rayon Sports itakaza umukino wa mbere mu guhatanira igikombe, Musanze inyagirwa na Gasogi umutoza Seninga ahita yirukanwa.

Ubwanditsi 24 May 2021
[ VIDEO ] Walk to Remember|#Kwibuka23| Kigali, 7 April 2017
Mu Rwanda

[ VIDEO ] Walk to Remember|#Kwibuka23| Kigali, 7 April 2017

Ubwanditsi 08 Apr 2017
As Kigali ifashe umwanya wa kane, Marines FC yiyongerera amahirwe yo kuguma mu kiciro cya mbere
Amakuru

As Kigali ifashe umwanya wa kane, Marines FC yiyongerera amahirwe yo kuguma mu kiciro cya mbere

Ubwanditsi 06 May 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru