Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, cyatangaje ko mu muhango wo Kwita Izina uteganyijwe ku wa 7 Nzeri uyu mwaka, abana 23 b’Ingagi bazahabwa amazina mu gikorwa kizabera mu Kinigi mu Karere ka Musanze.
Ni umuhango ugiye kuba mu gihe umubare w’izi ngagi zo mu birunga zitaba ahandi ku Isi, ukomeje kwiyongera, kuko ibarura riheruka ryerekanye ko hari izigera kuri 604.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubukerarugendo muri RDB, Belise Kariza, yabwiye itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu ko icyiza cyo kwishimira ari uko “umubare w’ingagi ugenda wiyongera.”
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney, yavuze ko ubu bukerarugendo bugenda bunatanga umusaruro ku baturiye za pariki, binyuze muri gahunda yo kubasaranganya 10% by’inyungu bubyara.
Ibyo bijyana n’uko abahoze ari ba rushimusi b’inyamaswa babonye icyo bakora, ubu bakaba aribo bazicungira umutekano.
Yagize ati “Abari abanzi b’ibidukukijije ubu ni abakunzi, bafite amatorero y’ababyinnyi, abashoferi ba mukerarugendo, abari ba rushimusi ubu ni inshuti z’ibidukikije. Hari imihanda myiza yakozwe muri kariya gace, amashuri n’ibindi bivuye mu musaruro w’ubukerarugendo.”
Guverineri Gatabazi yavuze ko ubu abaturage biteguye uyu munsi ukomeye, ku buryo abazitabira uyu muhango barimo n’abashyitsi b’abanyamahanga bazakirwa neza bagataha banyuzwe.
Umwe mu bahagarariye gahunda irengera ingagi, International Gorilla Conservation Programme, Anna Behm Masozera, yavuze ko kuba hari abana 23 bagiye kwitwa amazina, ari ikimenyetso gikomeye ko umubare w’izi ngagi uri kwiyongera mu bihugu zibonekamo ari byo, u Rwanda, Uganda na RDC.
Kugeza ubu hari gukorwa inyigo yo kurushaho kwagura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, kugira ngo uko inyamaswa ziyituye ziyongera n’aho zisanzurira haguke.
RDB yatangaje ko mu minsi mike izatangaza amazina y’abashyitsi bihariye bazitabira uyu muhango, barimo n’abashobora kuzaba bahagarariye ikipe ya Arsenal FC yo mu Bwongereza.
Ni nyuma y’amasezerano impande zombi ziheruka gushyiraho umukono, yo kwamamaza u Rwanda nk’icyerekezo gikwiye mu bukerarugendo n’ishoramari, binyuze muri gahunda yiswe ‘Visit Rwanda’, amagambo azajya anagaragara ku myambaro y’abakinnyi ba Arsenal.
Iyi kipe y’umupira w’amaguru yo mu Bwongereza iherutse kugirana ubufatanye n’u Rwanda bugamije guteza imbere ubukerarugendo. Binyuze muri ubu bufatanye, abakinnyi ba Arsenal bazajya bambara imipira yanditseho ku kuboko kw’ibumoso amagambo ‘Visit Rwanda’ (Tembera u Rwanda) mu gihe cy’imyaka itatu uhereye mu mwaka w’imikino wa 2018/2019 uzatangira mu kwezi gutaha.
Kariza yavuze ko Kwita Izina 2018 ifite umwihariko kuko ije mu gihe u Rwanda rwatangiye ubukangurambaga bwa ‘Visit Rwanda’ ku bufatanye na Arsenal kandi ko muri iyi minsi yo gutegura uyu muhango hari ubutumwa bwinshi buzagenda bugaruka kuri ubu bukangurambaga haba ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi hatandukanye.
Amasezerano ya ‘Visit Rwanda’ akomeje kuvugisha benshi kuva yasinywa muri Gicurasi 2017 harimo abayanenga nko kwikanyiza k’u Rwanda ku kuba ruzatanga amadolari menshi ku ikipe ya Arsenal ariko abareba kure bakayashima nk’uburyo bwo kwimenyekanisha buzatuma u Rwanda rwinjiza akayabo binyuze mu bukerarugendo n’ishoramari mvamahanga.