Perezida Hassan Rouhani wa Iran yihanije Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, amubwira ko intambara yashoza kuri icyo gihugu zaba umubyeyi w’intambara nyinshi.
Ibi perezida Rouhani yabitangaje nyuma y’uko mu minsi ishize Trump yemeje ko azasubizaho ibihano by’ubukungu byari byarafatiwe Iran kubera gucura intwaro kirimbuzi.
Mu ijambo yagejeje ku badipolomate batandukanye mu murwa mukuru Tehran kuri iki Cyumweru, Perezida Rouhani yagize ati “Abanyamerika bagomba kumva ko intambara na Iran ari nyina w’intambara zose kandi amahoro na Iran ari nyina w’amahoro yose.”
Nk’uko ibiro ntaramakuru by’icyo gihugu, IRNA, byabitangaje, Perezida Rouhani yanageneye ubutumwa Prezida Trump ati “wirinde gukinisha umurizo w’Intare kuko uzabyicuza ubuziraherezo.”
Ubuyobozi bwa Trump buheruka gutangaza ko bwivanye mu masezerano ibihugu byombi byari byaragiranye ku buyobozi bwa Barack Obama, ngo hakurweho ibihano by’ubukungu Iran yari yarafatiwe. Biteganywa ko ibyo bihano bizasubiraho ku wa 4 Ugushyingo, ndetse ibigo mpuzamahanga bisaga 50 byatangaje ko bizahita biva ku isoko rya Iran.
Trump na we yasubije Rouhani yifashishije Twitter mu magambo akarishye yanditse mu cyapa, amubwira ko ashobora kuzahura n’ingaruka zikaze.
Yagize ati “Kuri Perezida Rouhani wa Iran: Ntuzongere na rimwe gutera ubwoba Leta Zunze Ubumwe za Amerika ukundi cyangwa uzirengere ingaruka abantu bake mu mateka baba barahuye nazo. Ntitukiri igihugu cyihanganira amagambo yawe asura ubugizi bwa nabi n’urupfu. Witonde!”
Si ubwa mbere aba bakuru b’ibihugu bombi bateranye amagambo kuko no mu minsi yashize Perezida Rouhani yibasiye Trump amuziza gukumira bimwe mu bihugu by’Abisilamu kwinjira muri Amerika.
Mu 2015 Amerika n’ibindi bihugu bikomeye ku Isi byagiranye amasezerano na Iran ko Amerika izayigabanyiriza ibihano niramuka ihagaritse ikorwa ry’intwaro kirimbuzi. Gusa muri Gicurasi Perezida Trump yitandukanyije n’ibyo bihugu birimo ibyo mu Burayi.